Digiqole ad

Zimbabwe: Mugabe yemeye amakosa yabayeho mu kwambura abazungu ibikingi

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yashyize yemera bwa mbere ko hari amakosa yabaye mu kwambura abazungu ubutaka (ibikingi) mu mwaka wa 2000, icyo gihe abahinzi b’abazungu birukanywe shishitabona mu bikingi bahingagamo bakoresheje imashini, iryo tegeko ritavuzweho rumwe ryatumye ubukungu bwa Zimbabwe bugwa hasi.

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe (Net Foto)
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe (Net Foto)

Mu kiganiro cyatambukijwe kuri Televiziyo y’igihugu, umukambwe Mugabe w’imyaka 91, yagize ati “Ndatekereza ko amasambu twahaye abaturage yari manini cyane. Kubera iyo mpamvu, abenshi muri bo ntibabasha guhinga ubutaka bwose, bahinga 1/3.”

Mugabe avuze ibi mu gihe igihugu cye cyabarirwaga mu bihugu bicuruza ibiribwa hanze, hashize imyaka 10 kigiye mu bihugu bigura ibiribwa hanze.

Zimbabwe igura ingano muri Zambia, ndetse iki gihugu gihabwa imfashanyo mu biribwa, abaturage bo mu byaro bataka inzara.

Mu 2000 nibwo abazungu b’abahinzi 4000 bakuwe mu masambu ahabwa abaturage bashyigikiye ubutegetsi bwa Zimbabwe (Ancients Combattants), ibintu byababaje ibihugu by’Uburayi.

Aba bantu bahawe ubutaka ntibabashije kububyaza umusaruro ahanini kubera ko nta bumenyi bari bafite mu buhinzi, ndetse nta n’ubushobozi mu mufuka bari bafite ngo bashoremo imari.

Gusa ariko Perezida Mugabe ntiyari yarigeze yemera ko kwambura abazungu ubutaka byatumye habaho kugabanuka k’umusaruro, kuko we yavugaga ko byatewe n’imihindagurikire y’ikirere, n’ibihano by’ibihugu by’Uburayi byatumye Leta ibura ubushobozi bwo gufasha abahinzi.

Perezida Mugabe, yavuze ko abaturage b’abirabura bazakodesha ubutaka bahawe ku bazungu bazabwamburwa, mu gihe ahanini aribwo buryo bwagiye bukoreshwa abazungu bakimara kwamburwa amasambu.

Amashyirahamwe y’abahinzi b’abazungu yamagana ubushotoranyi abahinzi bakorerwa buri gihe n’abantu biyita ko bakorera ishyaka rya Zanu-PF, rya Perezida Mugabe, rifite ubutegetsi kuva mu mwaka wa 1980 igihugu cyabona ubwigenge.

JeuneAfrique


UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Abayobozi ba Afrika bamwe bateye agahinda. Mu gihe abandi bahamagara abashoramari we yarabirukanye. Birababaje kubona atarabonaga ko bizagira ingaruka ku gihugu cye mu gihe natwe tutanahatuye twabibonaga!

  • Buriya kuyobora abantu ushigiye mu kuzuza inda yawe gusa nabwo ushobora kugira nububasha bwokureba kure.

    Mugabe ibihe bigomba kumuhana kubera atarazi ikyakora. (ignorance has no defence)

  • Nibyiza noneho Mugabe asobanukiwe politike ye ningaruka yayo nahindure amahanga abibone kwemera amakosa nabwo nubutwari

  • Mugabe numugabo, yabwiye qbirubura ko bagomba kubaho ubuzima bwabo aho kujya gutwmikwa nwbazungu bityo iterambere rikaza gahoro gahoro. Aho kugirango ubukungu bwigihugu bugegwe na companies zabanyamahanga ejo nibagenda musigare mukanuye amaso . Abaswa

    • Iby Mugabe ni agahomamunwa!!! Ariko se ibyo njya numva ngo abazungu baramuhemukiye bamwangiriza imyanya ndanga gitsina nibyo? Ngo biri mubyatumye yihimura kubazungu? Ubizi neza yambwira dore ko banavuga ko adashobora kubyara ct atabyaye kuko bamukonnye! Aribyo byaba bibabaje.

  • Muragirango umuntu ufite imyaka irenga 90 afate ibihe byemezo?

Comments are closed.

en_USEnglish