Digiqole ad

Yatumiwe na President Obama, yanga kujyayo

Uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Chicago Bears ya American Football, yanze kuzitabira ubutumire bwa President Barack Obama i Washington D.C aho yatumiye iyi kipe ngo azayakire mu kwezi gutaha.

Han Hampton yashyizwe muri Hall of Fames ya American Football kubera ubuhanga bwe mu myaka yo hambere
Han Hampton yashyizwe muri "Hall of Fame" ya American Football kubera ubuhanga bwe mu myaka yo hambere

President Obama yatumiye iyi kipe kipe nyuma yo gusanga yaragombye kuba yarakiriwe n’umukuru w’igihugu Ronald Reagan mu 1986, ubwo yari yatwaye igikombe cya Super Bowl championship, bikabuzwa n’ibizazane byabaye kuri Reagam muri iyo myaka nkuko tubikesha AFP.

Abakambwe (ubu) bicyo gihe bari bagize Chicago Bears, nyuma yo gutumwaho na Obama ngo bazakirwe muri White House mu kwa cumi, umwe muri bo Dan Hampton yagaramye ubu butumire, avuga ko we batazamuca iryera ndetse atazajya i Washington kwa Obama.

–       Impamvu atanga:

  1. Ati: “Ntabwo ndi umufana wa Obama, sinshyigikiye politiki ye mu bijyanye n’Ubuzima. Kujya guhana ikiganza nawe rero ntamushyigikiye simbibashije”
  2. Abagore n’abana bacu bahejwe n’ubu butumire
    We asanga kuba abagore n’abana babo bataratumiwe ari ukubasuzugura, ati:” mu 1986 ubwo twari kujya White House, abana bacu bari batumiwe, bari bafite imyaka 5 gutyo… kutabatumira uyu minsi ari bakuru rero ubwo bivuze ko abana twabyaye bateza ibibazo bageze muri White House, ni agasuzuguro nako.
  3. Hashize imyaka 25 abapresident basimburana, kuki ntawadutumiye
    Dan avuga ko kuba hashize iyi myaka yose nta mu President wa USA witaye kuri iyi kipe, yagombaga kwakirwa muri presidence ya Amerika bitakabaye uyu munsi. Ati: “ andi makipe nka Dolphins yo mu 1974 nayo yagombaga kwakirwa ko yo atayatumiye se?”
Dan Hampton agikina yari umuhanga cyane/ Photos Internet
Dan Hampton agikina yari umuhanga cyane/ Photos Internet

Ku bw’izo mpamvu Dan Hampton avuga ko ubutumire bwa Obama ntabwo azajyamo. President wa Amerika buri mwaka yakira amakipe yatwaye shampionat ya Football Americain, Baseball na Basketball, no mu yindi mukino imwe n’imwe.

Ni bake cyane kuri iyi si babasha guhakana ubutumire bwa President wa Amerika, cyane cyane iyo ari bukwakire muri White House, Inzu akoreramo akanayibamo.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • uri umuntu w’umugabo…burya ntimugakunde agasuzuguro…uri umuntu w’umugabo pe

  • uzabireke urebeko obam hari icyo ahomba ntimu kiyemera nonese kuki usubiza ibihe nyuma ibyakera ni ibyakera please uzanjyeyo kuko ntacyo bitwaye .kujyayo kwawe niko kwiyubaha kutanjyaho nukwipinga man.

  • icyo kigabo ni ikiyemezi kiba gishaka ngo kigaragare muri media ariko ni fake. nta mpamvu nimwe gitanga ifatika, cyirashakisha, bigaragara ko nubwo cyakinaga neza nacyo ntigitekereza neza. kinyibukije Dr Claude muri primus guma guma super star. hari abantu benshi batareba kure.

  • buri muntu nuburenganzira bwe,amaboko ya obama se arimo akahe gakiza,yabaye yesu se,icyangombwa nuko ho hari demokarasi ntacyo bamutwara.afite impamvu ze,zumvikana,zitumvikana,it’s up to him,I support.

  • @rekareka ,umva mbese ahatari daemocratie se ni he?
    rekana n’abo banyamerika bana ! kujyayo kwe no kubireka ntacyo byamarira ka Rwanda kacu.

  • kabisa Obama ntacyo byamutwara kandi afite impamvu yabatumiye!nuwo utazajyayo nawe ni uburenganzira bwe,mubareke barikiriye sha.

  • iki kigabo menya gifite ibibazo byo mumutwe si gusa!!! urumva impamvu arigutanga zubucucu!!!!

  • uwo mugabo ni umuntu w’umugabo cyane, azi gufata ibyemezo, kuko gukora icyo utemera biravuna, niba atamwemera amureke, nanjye Obama si igitangaza kuri njye

Comments are closed.

en_USEnglish