Digiqole ad

Yannick Nihangaza amaze amezi 3 muri Coma nyuma yo gukubitwa mu Ubuhinde

Yannick Nihangaza umwana w’imyaka 23 ukomoka i Burundi, kuva tariki 22 z’ukwa kane uyu mwaka ari muri Coma mu bitaro byigenga by’i Punjab nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abasore b’abahinde batangiye gutabwa muri yombi.

Yannick umaze amezi atatu muri coma kubera urugomo/photo ntv
Yannick umaze amezi atatu muri coma kubera urugomo/photo ntv

Yannick yigaga mu ishami rya Computer Science muri Lovely Professional University mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubuhinde muri Leta ya Punjab, yakubitiwe hafi y’aho acumbika mu gihe yaganaga mu birori bya bagenzi be.

Yannick yakubiswe ahagana saa tanu z’ijoro ubwo yinjiraga aho yari yatumiwe mu isabukuru ya mugenzi we w’umunyeshuri ukomoka muri DRCongo maze ageze ku muryango ufunze ahahurira n’abasore b’abahinde bari nabo batumiwe, baramukubira bamuta aho barigendera.

Mervine-Amose Ishimwe uhagarariye Abarundi biga muri iriya Kaminuza yavuze ko umunyarwanda bari kumwe imbere ahaberaga ibirori ariwe watabaje abonye inkweto z’umuntu uryamye munsi y’umuryango ku irembo, bagiye basanga umusore ameze nk’uwapfuye bamumennye umutwe.

Mu basore bane b’abahinde bamukubise, barimo n’umwe w’umuhungu w’umukuru wa Police mu gace ka Jalandhar, batatu nibo bamaze gutabwa muri yombi.

Yannick yakubiswe bikomeye cyane kugeza ubwo ubwonko bwe bwangirika akajya muri Coma azizwa n’izi nsoresore ko ari Umurundi , kuko ngo nta kindi aba basore bari kumuziza kuko nta kindi bapfa ndetse batanamenyeranye.

Leta y’Ubuhinde yakanye ko ibyakorewe Yannick ari irondaruhu cyangwa yazize ko akomoka i Burundi.

Se wa Yannick, Nector Ntibateganya uri mu Buhinde gukurikirana iby’umwana we, amaze kwandikira amabaruwa menshi abayobozi ba kariya gace ka Jalandhar abasaba kumuafasha kuvura umwana no kumufasha koherezwa i Burundi.

Uyu mugabo Nector avuga ko ababajwe cyane no kuba ibintu byabaye ku mwana we, byarabereye mu gihugu cyitwa ko giteye imbere, ariko bakaba batanashaka kumwoherereza umwana we.

Uyu musore wageze mu Ubuhinde umwaka ushize, yabashije kuvanwa mu bitaro bito bya Jalandhar ajyanwa ahitwa Patiala.

Yannick mbere yo kugirirwa urugomo

Amakuru mashya kuri uyu musore aravuga ko abasore bane bamukubise byo kumwica, babiri muri bo bitwa Sahil Deep Singh, Rami, bamaze gufatwa na Police naho Amandeep Singh we nubu ngo ntarafatwa.

Abaganga b’inzobere bane boherejwe n’ibitaro bindi bya “Rajindra Hospital” boherejwe i Patiala aho uyu musore ari muri Coma, baramusuzuma basanga ngo akwiye kwimurirwa mu bitaro byisumbuyeho bya PGI, mu mujyi wa Chandigarh byabasha kumwitaho kurushaho.

Si ubwambere guhohoterwa bivuzwe ku banyamahanga bakomoka muri ibi bihugu bya Africa biga mu Ubuhinde, mu Ukuboza 2011 Umuseke.com wari wabagejejeho inkuru y’abanyarwanda biga mu gace ka Tamil Nadu bahohoterwa na Police yahoo, ndetse rimwe na rimwe hakanabaho guhangana hagati yabo na Police bitabara.

Twabagejejeho kandi inkuru y’ikubitwa ry’umuhungu wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda witwa Olivier Mbonyinshuti, we na mugenzi we babana basagariwe mu cyumba babamo na Police.

Abahinde bivugwa ko badakunda na busa abanyamahanga biga cyangwa baje guhaha mu gihugu cyabo, ababishoboye bo babakoraho urugomo rukomeye nkurwakorewe Umurunfi Yannick Nihangaza uri muri Coma kuva mukwa kane uyu mwaka.

Yannick muri Coma
Yannick ataragirirwa nabi

 

Manishimwe Danny
UM– USEKE.COM/India

en_USEnglish