Digiqole ad

Yafashwe ashaka kujyana abantu mu gisirikare cya M23

Ubuyobozi bwo mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Kiruhura ho muri Uganda, bwataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 ukekwaho kuba yashakaga kujyana abantu mu gisirikare cya M23.

Kamuhangi yafashwe asahaka kujyana abasore batandatu muri gisirikare cya M23.
Kamuhangi yafashwe asahaka kujyana abasore batandatu muri gisirikare cya M23.

Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere Norman Musinga watangaje iyi nkuru, yavuze ko uwatawe muri yombi yitwa Reuben Kamuhangi akaba yafatiwe mu gasanteri k’ubucuruzi kitwa Kyapa.

Uyu Kamuhangi wafashwe asanzwe ari umuturage wa Uganda uba mu Kagari ka Nyankumba, mu Murenge wa Sanga, mu Karere ka Kiruhura.

Polisi ivuga ko yamutaye muri yombi ubwo yarimo kwitegura kujyana abantu batandatu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ngo bari bumvikanye ko buri wese azajya ahembwa ibihumbi 350,000 by’amashiringi ya Uganda buri kwezi.

Abo bari bantu batandatu bari bagiye kujyanwa mu barwanyi ba M23 ni Albert Muyambi w’imyaka 24, Livingstone Mafundo w’imyaka 19, Daniel Ntambara w’imyaka 32, Emmanuel Gumisiriza w’imyaka 19, Katojo Marongo, Julias Byabashaija w’imyaka 35 ndetse James Murisa w’imyaka 23 (Uyu we ngo umwirondoro we wagaragaje ko ari umunyarwanda).

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere ka Kirihura yakomeje avuga ko bakomeje guhiga n’undi mugabo witwa Sam Baguma nakwe ukekwaho kuba yakoranaga na Kamuhangi muri iki gikorwa cyo gushaka kujyana abantu muri M23.

Uretse kuba polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi uyu mugabo, ntiyigize ivuga niba yabemereye (Kamuhangi) ko hari abo yaba yarambukije akabajyana muri uyu mutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma umwaka ushize (Ugushyingo) ukawumaramo iminsi 12, ukaza kuwuvamo kubera igitutu cy’amahanga.

Source:New Vision

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Mbega basha abaganda barozwe nande?!!!umuntu yovuga ko ari ukutamenya!,ko ari ubujiji cyangwa!!! ubwo rero ngo barashaka gushimisha amahanga.Ntibazi ko M23 ibafatiye runini?ubu M23 niyava harya iri LRA ikahaja bizabashimisha?!!ibyo ntibibaho!ni babarekure ntayandi mananiza

    • Umukunzi w’ intambara. Ngaho bahe urugero ubimburire bose ujye kurwanirira M23 bazagusangayo .

  • None se ubwo yakoze cyaha ki? Kuricruitinga abantu se ubwo nacyo nicyaha, ntawe ahata hagenda ababishaka..so ntagitangaza

    • Wowe ko udafata icyo kiraka?! Ariko abantu bazakunda intambara kugeza ryari koko?! Biteye isoni!

  • Ntankuru itangaje aha ahubwo niyo aza murwanda agatwara nabandi nuburenganzira bwamuntu kugya mungabo ..ziba zirwanira amahoro!!!!

  • Nanjye nuko harubwo abantu bakabya inkuru.mGutwara se abantu bashaka kwinjira mugisirikare nicyaha? Kandi M23 Ningabo zirwanira uburenganzira bwazo..zigomba gutaha byanze bikunzi aruko kimwe zigaruriwe iwazo changwa bakabohoza uburenganzira bwabo…aruko bafashe kinshasha..M23 sumutwe witetarabwoba nka FDLR..Ningabo zifite Displine

    • @kabale icyo wita discipline
      n’iki?nukumarana bonyine
      tugiye kuryoherwa na targets
      za drones:1.M23,2.FDLR,3.back
      up zabo.

    • Ese ubundi(23) ninde barwanya? Ko ntigeze numva abandi ba Congomani atangaza ko banga ubwoko ubu nubu, intambara iri hariya ishingiye kuki? Kuva ba Nkunda batangira kugeza ubu mwambwira icyo bagezeho?Igihe cyose bari bakuriye igisirikare muri kariya gace ko batacyuye benewabo?Ese ubundi bo bahunze biturutse kuki?Cyangwa bararwanira kwigarurira intra ya Kivu? Ese babifitiye ubushobozi cg nukumarisha abantu gusa.They must stop none sense war. Congo ninini nibagende bafate ibisambu borore banahinge kandi babane n’abandi mumahoro. Ubonye iyo bubura intwaro barasa FDLR aho kurasa abandi ba Congomani benewabo batanabakuye!

    • rek’amagamb’ujyegufash’iyo m23 yawe nib’uhaz’ubuzima, abobashaka gusanga m23,bashaka kwiyahura ariko nubujiji,babashyire ahabugenewe bazavamo bazi ubwenge, bacumugani ng ushakurupf asom ingwe ntawabagaya ntibari babona k’uwishwe na DRONE,barambabaj

  • ubundi se bose si ndeba amazina ameze nk’ayabanyarwanda!!!

  • Ariko tujye tureka amarangamutima!M23 ni negative force kuri DRC.Nta gihugu na kimwe cyakagombye kuyishyigikira(twibuke intandaro yo guhagarikirwa inkunga).Ese bafashwd bagiye muri FDLR wavuga ko ari uburenganzira bwabo ra?

    • Nanjye ntyo wunvise position
      Y’abanyarwanda kuriM23none
      congo yo murunva yabigenza
      ite?gusa turafana uyu munsi
      ariko ejo?……

    • uvuze ukuri wa mugabo we”m23 ni negative force nkizindi zose”

  • Shyuuu!!baje se bagatwara nuru rubyiruko rwo mu migina,matimba,magerwa n’ahandi rw’inkorabusa rwirirwa runywa ibiyobyabwenge banasambana gusa!

  • Abo bantu bafungwe kabisa. ni gute wata igihugu cyawe ukajya kuba inyeshyamba zihungabanya umutekano, ngo ni uko bakubeshye ko m23 izaguha amafaranga? Harimo n’ubugoryi, ariko babahane.

  • Ubuyobozi buba bukwiye kwigisha abaturage bashukwa bakajyanwa mu nyeshyamba, kuko nibo giciro gikomeye ku gihigu.

  • Ibiyobyabwenge bizatuma urubyiruko rupfira ubusa igihugu! Nkubu se koko kunwa ibintu bikagutegeka kujya muri m23, uba utarangije ubuzima bwawe? Inzego zibanze zikwiye kubihagurukira.

    • Ariko se, twagiye dusoma ibyanditse!!
      Muri iriya nkuru hari aho wasomye ko bariya bantu bafata ibiyobyabwenge? Guhimba sibyiza uruhande byaba bibogamiyeho urwarirwo rwose.

  • icyo sigitangaza, iyaba ahubwo m23 yatwerekaga plan yayo mubyukuri , twese tuzi umubare wimpunzi uri murda, ugaganda nahandi; njye sinavugango m23 ihagarare kurwana,nuko bemereubuhunzi, ariko, natwe biraducanga,iyo ubona baryana ubwabo, ntamuronko ngenderwaho, ubonabafite, iyababaribawufite,ndakekako ukunda amahorowese ntamaranga mutima, yashyigikirako haricyo bageraho,ngo impunzizabo zitahe,chaque jour wumva staff wa m23 yapfuye,ahubwo nayampunzi ikabura igihugucye akabura numwanawe,tureke amashyaka, tugire inama m23,mureke kuyi gereranya na fdlr ahubwo mutange umuti, ufite umutima utabara azihitiremo.ikibazo umuntu yicara imbere ya compter ye afite akazikeza, agatangira kuvuma m23 ntiyibuke inkambi zabenewabo zirigutwita amada yaburimusi kwandagara kwaba byeyi nshyuti zumuseke mumpere m23 inama nibibangombwa tunabandikire tubagira inama naho ubundi.birababajye.murakoze.

    • Nibyo, M23 iramutse igaragaje neza icyo irwanira ikirinda gusubiranamo ubwayo hari benshi bajya kuyifasha.

  • rek

  • rekasha murabesha ngo kishasa bazabakubita bose ntaniyo
    konka izasigara

    • Nta kinshasa mbonye aho!!!!!! Jye nsigaye mbona DRC nk’igihugu Kidafite ubuyobozi!! Ariko mwe iyo mwitegereje mubona Kabila amariye iki congo? Cyakora azi gutoranya abagabo nka ba Mende icyo bazi ni ukuvuza induru nta kindi bishoboreye!!!!!!!!

  • murabeshya kabisa ibyo nibizashoboka
    muzabeshaya kugeza ryari

  • ntagitangaza igitangaza nuko bakwicwa ninzara ariko ari ugukorera amafranga nta bwoba tubeho tunaharanira kwigira muburengazirabwacu

Comments are closed.

en_USEnglish