Digiqole ad

Ya Guest House yo ku Nkombo ibyayo byahise byihuta, ejo izatangira gukora

 Ya Guest House yo ku Nkombo ibyayo byahise byihuta, ejo izatangira gukora

Inyubako zubatswe ngo zibe Guest House zizwe nabi kuko atari cyo abatuye ku Nkombo bari bakeneye kurusha isoko cyangwa ishuri

Hari hashize imyaka hafi itatu ku kirwa cya Nkombo huzuye inyubako zigezweho zari zarateganyirijwe gukoreramo Guest House, ubwo Umuseke wahasuraga mukwa karindwi uyu mwaka, abaturage bagaragaje ko impamvu izi nzu ziri gupfa ubusa zaratwaye miliyoni 200 ari uko ari umushinga utari ukenewe cyane ku Nkombo, izi nzu ariko ziratangira gukorerwamo kuri iyi ya 01 Ugushyingo 2016.

Inyubako zubatswe ngo zibe Guest House zizwe nabi kuko atari cyo abatuye ku Nkombo bari bakeneye kurusha isoko cyangwa ishuri
Inyubako zubatswe ngo zibe Guest House zizwe nabi kuko atari cyo abatuye ku Nkombo bari bakeneye kurusha isoko cyangwa ishuri

Iyi Guest House yubatswe nk’umushinga w’ubucuruzi bwo kwakira abantu barimo abakerarugendo baza gutembera mu kiyaga cya Kivu no ku kirwa cya Nkombo, gukoreramo ibirori cyangwa inama no kuvana abatuye ikirwa cya Nkombo mu bwigunge.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko aya macumbi yatinze kurangira, yanarangira agatinda gukorerwamo, Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishingamategeko nabo basuye iyi nyubako nabo bemeza ko umushinga wayo urimo ibibazo nkuko Visi perezida w’iyi komisiyo Theoneste Karenzi yabwiye Umuseke Ubwo baheruka gusura aka karere.

Aba badepite babwiye Umuseke ko iki kibazo ari kimwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bazabazwa ubwo bazaba bitabye inteko ya PAC, igihe abayobozi b’aka karere ka Rusizi  bitabaga iyi nteko bavuze ko koko habayemo uburangare gusa ko barangije kubona Umufatanyabikorwa uzayikoreramo binyuze mu ipiganwa risesuye ry’amasoko kandi ryemewe n’amategeko nk’uko Mushimiyimana Euphrem Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rusizi yabitangaje.

Lesrie Company Ltd ngo niyo yatsindiye isoko ryo gukorera muri izi nyubako, iratangira gukoreramo ejo kuwa kabiri.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ari ibyishimo kuba uyu mushinga noneho utangiye. Izi nzu zatangiye kubakwa mu 2012 ku ngengo y’imari y’Akarere ka Rusizi, zuzuye nyuma y’umwaka umwe, zubatse ku kirwa cya Nkombo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Inyubako zari zimaze hafi imyaka itatu zidakorerwamo zaratangiye kwangirika
Inyubako zari zimaze hafi imyaka itatu zidakorerwamo zaratangiye kwangirika

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Kuki mwadusenyeye Guest House Ku Kibuye nubu hakaba hakibereyaho harahindutse itongo kandi harihafite amateka? bayisenyeyiki?

  • Ntimutubwiye icyo bazayikoreramo, icyo bizamarira abahatuye,,

  • ubu mureba Africa ifite ibibazo! Ariko noneho ndabona iwacu bimaze gukabya.Abantu baragenda bakiga umushinga, babibona neza ko ntacyo umariye abaturage cg c ataricyo k’ingenzi cyari gikenewe. ubundi frws agasohoka,cash bagakuramo ayabo, bakamurikira rubanda, nzaba mbarirwa.

  • Guest ya Kibuye sha uzayibaze Munyampirwa ari muri CANADA. Naho ubundi Nzabandora ni Umugabo wo kugasenyi i Gishyita

    • Niba ariwe wayisenye yahemukiye abanyakibuye.

  • nonese ko yabonye uyikoreramo, complaints mbona hejuru n’ iziki?

  • iyo miyihindura health center ahubwo cg secondary school

    • ???????????????????????????????? ati secondary school

Comments are closed.

en_USEnglish