Digiqole ad

Vujicic wavutse nta maguru n’amaboko afite aritegura umwana wa 2

 Vujicic wavutse nta maguru n’amaboko afite aritegura umwana wa 2

Uyu muryango biragaragara ko wishimye

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook umugabo Nick Vujicic wavutse atagira amaboko n’amaguru yagaragaje ko we n’Umufasha we bishimiye kuba bagiye kwibaruka ubuheta, kandi ashimira Imana ikibahaye ubuzima.

Uyu muryango biragaragara ko wishimye
Uyu muryango biragaragara ko wishimye

Mu masaha atatu ashyize ubu butumwa kuri facebook bwari bumaze gusakazwa n’abandi bantu barenga ibihumbi 30 bagendaga babuhererekanya.

Uyu mugabo kandi azwiho kuba yarazengurutse Isi agenda atanga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bafite ibibazo bitandukanye.

Ubu bumuga bwo kutagira amaboko n’amaguru bwa Nick Vujicic yarabuvukanye kubera indwara idasanzwe yitwa (la tetra-amelia), gusa afite uturenge duto tubiri n’amano abiri amufasha kwandika.

Nick Vujicic afite imashini idasanzwe yifashisha mu kwinyereza kugira ngo agere ku gikoresho yifuza gufata.

Mu bwana bwe; kugira icyo akora ntibyamworoheraga ndetse biza no gukubitiraho ko itegeko ryo muri Leta akomokamo ya Victoria muri Australia ritamwemereraga kuba yagana ishuri kubera ubu bumuga.

Gusa uyu mugabo ubushobozi bwo gutekereza kwe buruzuye. Byaje kuba amahire ubwo itegeko ryamuzitiraga kugana ishuri ryaje kuvugurwa ryemerera abafite ubumuga kugana ishuri bityo aba umwe mu bamugaye ba mbere bagannye ishuri muri iyi Leta.

Kugeza ku myaka 8, Nick Vujicic bagenzi be ntibamwiyumvagamo kubera ubu bumuga ndetse akagambirira kuba yakwiyahura mu bwogero (Baignoire).

Nick Vujicic yaje kunoza umugambi wo kwiyahura ndetse asezera ku babyeyi, ariko mbere yo kubikora yabanje gusenga asaba Imana kumuha amaguru n’amaboko birangira adashyize mu bikorwa uyu mugambi mubisha.

Igihe kimwe mama we yamweretse inkuru y’umuntu ufite ubumuga bw’indengakamere maze na we yigarurira icyizere ko afite uwo bahuje akababaro.

Ku myaka 17 yahawe ijambo mu itsinda yasengeragamo ashyiraho ishyirahamwe ritagamije inyungu bwite aryita “Life Without Limbs” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “ubuzima butagira amaguru n’amaboko”.

Ku myaka 21 yabonye impamyabumenyi mu ishami ry’Icungamutungo. Yahise atangira gukora ingendo mu nama zikomeye zigamije gukangura abantu. Mu nyigisho ze; yibandaga ku rubyiruko rugeze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu (adolescents).

Mu mashusho ye menshi yakanguriraga urubyiruko kwirwanaho mu buzima bwabo. Uretse ubu butumwa yatangaga abinyujije mu mashusho; yagiye yandika n’ibitabo byinshi.

Muri 2012 yashakanye na Kanae Miyahara muri California. Baza kwibaruka umwana w’umuhungu bamwita Kiyoshi. Ubu baritegura kubyara umwana wabo wa Kabiri bamaze gushakira izina rya Dejan.

Iyi ni imwe mu mafoto yashyize ahagaragara ashima Imana
Iyi ni imwe mu mafoto yashyize ahagaragara ashima Imana
Akana ke agaha urukundo ariko ntiyabasha kugaterura
Akana ke agaha urukundo ariko ntiyabasha kugaterura
Umwana wabo amaze kugera igihe cyo gucuka
Umwana wabo amaze kugera igihe cyo gucuka
Uyu mugabo ni uko yavutse
Uyu mugabo ni uko yavutse
Nick Vujicic ni umuvugabutumwa bw'ijambo ry'Imana ukomeye
Nick Vujicic ni umuvugabutumwa bw’ijambo ry’Imana ukomeye

Sudinfo.be

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Uwiteka we, urahambaye! Icyubahiro ni icyawe mu isi no mu Ijuru ku bw’imirimo yawe itangaje.

  • Allelluah! ngo ntawayikoreye uzikorera amaboko,urahambaye Mana.Imirimo yintoki zawe irahambaye

  • Mana usingizwe kandi umbabarire kuko jye nta rugingo mbuze nyaara se ngusingiza bikwiye

  • Murakoze umuseke kubwiyinkuru.uyu mugabo muri make ni umumalayika wuzuye.ashobora kubaa ari mugufi mugihagararo muri twese ariko mubyukuri niwe muremure spiritually.JHah bless

  • Urakomeye mwami mana

  • Nshimiye cyane iriya mukobwa wemeyeko n’abana!

  • Imana imuhe umugisha umwete ubwejye imbaraga biturutse kuri nyagasani.

  • DORE URUKUNDO!TUREKE GUKUNDA IBYISI AHUBWO DUKUNDANE UBWACU

  • Uwiteka mana icyubahiro kibe icyawe pee kko ibyo ukora birenze ubwenge bwabantu.

  • Mana uri igitangaza cyane ntawutagushima Nubwo tugeregeza gukora ibyiza ibibi bikadutanga imbere,imirimo yawe ijye ishyirwa hejuru ihindure isi yuzuye imibabaro nagahinda

  • Mana we ukomeze ibiremwa byawe.Ni ukuvuga ko umuntu avuka iwiteka yaramuhaye uko azabaho.

  • Nyagasani agumye amube hafi n’abandi bose bafite ubumuga kandi ibongerere ubugingo.

  • Bravo Martin Niyonkuru wowe wanditse iyi nkuru: iyi nkuru irimo professionalisme. Yanditse neza, iteye amatsiko, ntirambirana,ntibogamye kandi irimo n’amasomo. Nasabaga ko umuseke.rw wazadushyiriraho ukuntu twajya dukora “rating” nyuma tukazareba inkuru yabonye amanota kurusha Izindi bikaba byaherwaho bahemba uwayanditse. Why not?

  • Yawe ubuse disi abasha gutera akabariro, cyakoza Imana numukozi wumuhanga kabsa, uyu mugabo Uwiteka komeze amuhe imigishamyinshi cyane

  • IMANA irihejuru yabyose kandi itangabyose dore ibyishimo n’urukundo bifitwe nuyu muryango!natwe tuwigireho kandi Imana ikomeze kuwugirira neza .

  • Buriwese afite byinshi yashimira Imana. ikibazo ni uko tutabibona!! Ariko Mana we urakomeye pe!

  • Imana nisingizwe mu juru kandi munsi abayikunda muhorane amahoro

  • Singizwa Nyagasani!

  • Uyu mugabo ndamushimye ni intwari, Umugore we ni inshuro ebyiri.

  • Mana we urakomeye rwose.

  • Oh God!i love you because your the one who create and manage the way created will be managed in his or her created shape,so those with out legs and arms dont worry bse God knows you any way.

Comments are closed.

en_USEnglish