Digiqole ad

Volley Ball: RRA itangiye ‘season’ ya 2016 yesa abakeba

 Volley Ball: RRA itangiye ‘season’ ya 2016 yesa abakeba

Abakobwa ba RRA VC kuri ‘attaque’

Muri Championat y’umukino wa Volley Ball 2016 mu bagore, ikipi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ikomeje imihigo yo gutsinda andi makipe y’imbere mu gihugu bahuye. ku cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 yahuye na St Aloys VC iyitsinda amaseti 3-0.

RRA iri kwitwara neza muri Volleyball
RRA iri kwitwara neza muri Volleyball

Uyu mukino wabereye i Rwamagana muri St Aloys. Muri iyi season, usibye umukino yatsinzemo St Aloys, RRA VC yatsinze indi mikino 2 irimo uwo yakinnye na St Joseph ndetse na Nyanza yose ku ma seti 3-0.

Umutoza Jean Luc Ndayikengurukiye avuga ko ubu ikipe ihagaze neza ku buryo bimuha icyizere cyo kuzakomeza kwitwara neza muri shampiyona.

Ati: “Imyanya iruzuye ariko dukeneye umukinnyi wari wagiye muri test muri Turquie, mu byumweru 2 azaba yagarutse azibe icyuho. Turateganya no gukora recruitment kugira ngo mu mikino nyafurika tumaze igihe dutahana umwanya wa 6 tuzaze imbere ndetse tube mu ba mbere.”

Uyu mutoza yongeraho ko muri championat ya Volley Ball y’abakobwa, mu makipe akangana ndetse yateza igihunga RRA VC hazamo iya St Aloys y’i Rwamagana.

Harimo amakipi atigera atera ubwoba RRA VC nka Ruhango VC,IPRC, Nyanza ndetse na APR VC. Umutoza wa RRA VC Ati: “APR VC yo ntabwo iba inteye ubwoba kuko bafite ibyuho henshi.”

Ikipe ya Volley Ball Abakobwa ya RRA yashinzwe muri 2008. yatangiye ari ikipe igizwe n’abakozi ijya muri shampionat. Nyuma yaje kongerarwa imbaraga hiyongeramo abakinnyi bakiri bato.

RRA VC Imaze guserukira igihugu hanze kenshi

Kubera kwitwara neza muri shampiyona ndetse ikaza ku isonga yagiye iserukira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipi yabaye aya mbere iwayo muri Volley Ball. Muri 2012 RRA yasohokeye igihugu mu mikino yabereye i Nairobi muri Kenya. Icyo gihe RRA VC yatahanye umwanya wa 5.

Muri 2015 yahagarariye u Rwanda muri Egypt itahana umwanya wa 6. Ubu iri kwitegura imikino izabera muri Tuniziya muri Mata uyu mwaka.

Muri iyi mikino iri imbere ku rwego rwa Afrika umutoza wa RRA VC avuga ko agiye kuyitegura neza ku buryo binashobotse yazatahana umwanya mwiza kurushaho. Avugako abakinnyi bazatangira imyitozo na camp hakiri kare kugira ngo bazashobore kubona umusaruro mwiza.

Abakobwa ba RRA VC kuri 'attaque'
Abakobwa ba RRA VC kuri ‘attaque’
Ubu bafite abakinnyi bakiri bato
Ubu bafite abakinnyi bakiri bato

********

en_USEnglish