Digiqole ad

Uyu munsi bahabwa indangamanota Miss Rwanda yahembye abitwaye neza

 Uyu munsi bahabwa indangamanota Miss Rwanda yahembye abitwaye neza

Kuri uyu munsi abana biga abanza n’ayisumbuye bashoje igihembwe cya mbere, Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yifatanyije n’abo mu ishuri ribanza rya Rusamaza mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu ubwo bahabwaga indangamanota. Ashimira cyane ababaye aba mbere.

Miss Rwanda nanone bamwakiranye icyubahiro hano ku ishuri ribanza ku Nyundo
Miss Rwanda nanone bamwakiranye icyubahiro hano ku ishuri ribanza ku Nyundo

Ahagana mu masaa yine z’igitondo yari abagezeho kuri iri shuri aje nawe guhemba abitwaye neza.

Yabahaye ibikapu, amakaramu, amakaye n’utundi dukoresho nkenerwa mu ishuri.

Miss Rwanda abana bishimiye mu buryo bukomeye kwakira iwabo, yabasabye kwitwara neza aho bagiye mu biruhuko, bakirinda ababashuka, bakirinda abashora mu biyobyabwenge bakumvira gusa ababyeyi.

Yababwiye ko imbere habo hazaba heza gusa ari uko bakomeje kwiga bashyizeho umwete bagatsinda kandi bakagira ikinyabupfura.

Miss Rwanda 2017 amaze iminsi mu burengerazuba bw’u Rwanda mu bikorwa bigendanye n’imihigo yahize ubwo yahataniraga kuba Miss Rwanda.

Mu bikorwa yahize harimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hamwe n’ubukangurambaga ku rubyiruko bugendanye no kwiga neza, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda ibishuko bibangiriza ubuzima.

Atambuka hagati yabo bamuka ikaze iwabo
Atambuka hagati yabo bamuka ikaze iwabo
Abana bato babanje gukora akarasisi mbere yo kumva amanota
Abana bato babanje gukora akarasisi mbere yo kumva amanota
Yitegereza aba bana yishimye. Aha bariho babyina indirimbo z'umuco
Yitegereza aba bana yishimye. Aha bariho babyina indirimbo z’umuco
Yari yicaranye n'ababyeyi b'abana baje kumva amanota yabo
Yari yicaranye n’ababyeyi b’abana baje kumva amanota yabo
Imbere y'abandi benshi biga kuri iri shuri yagiye aha ibihembo ababaye aba mbere
Imbere y’abandi benshi biga kuri iri shuri yagiye aha ibihembo ababaye aba mbere
Aba mbere bahawe ibihembo imbere y'abandi
Aba mbere bahawe ibihembo imbere y’abandi
Yabahaye udukapu twakorewe mu Rwanda, amakaye n'utundi dukoresho tw'ishuri
Yabahaye udukapu twakorewe mu Rwanda, amakaye n’utundi dukoresho tw’ishuri
Yabashimye cyane kuba barahize abandi
Yabashimye cyane kuba barahize abandi
Abasaba kwitwara neza mu biruhuko bagiyemo
Abasaba kwitwara neza mu biruhuko bagiyemo
Ifoto rusange Miss Rwanda ari kumwe n'abana bitwaye neza muri iki gihembwe cya mbere
Ifoto rusange Miss Rwanda ari kumwe n’abana bitwaye neza muri iki gihembwe cya mbere

Photos ©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ohh nice ????

  • Woow courage Elsa !
    icyo gikorwa n’ingenzi

Comments are closed.

en_USEnglish