Uyu munsi bahabwa indangamanota Miss Rwanda yahembye abitwaye neza
Kuri uyu munsi abana biga abanza n’ayisumbuye bashoje igihembwe cya mbere, Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yifatanyije n’abo mu ishuri ribanza rya Rusamaza mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu ubwo bahabwaga indangamanota. Ashimira cyane ababaye aba mbere.
Ahagana mu masaa yine z’igitondo yari abagezeho kuri iri shuri aje nawe guhemba abitwaye neza.
Yabahaye ibikapu, amakaramu, amakaye n’utundi dukoresho nkenerwa mu ishuri.
Miss Rwanda abana bishimiye mu buryo bukomeye kwakira iwabo, yabasabye kwitwara neza aho bagiye mu biruhuko, bakirinda ababashuka, bakirinda abashora mu biyobyabwenge bakumvira gusa ababyeyi.
Yababwiye ko imbere habo hazaba heza gusa ari uko bakomeje kwiga bashyizeho umwete bagatsinda kandi bakagira ikinyabupfura.
Miss Rwanda 2017 amaze iminsi mu burengerazuba bw’u Rwanda mu bikorwa bigendanye n’imihigo yahize ubwo yahataniraga kuba Miss Rwanda.
Mu bikorwa yahize harimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hamwe n’ubukangurambaga ku rubyiruko bugendanye no kwiga neza, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda ibishuko bibangiriza ubuzima.
Photos ©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE
Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ohh nice ????
Woow courage Elsa !
icyo gikorwa n’ingenzi
Comments are closed.