Digiqole ad

Uwingabire wabyaye ari muto yahawe Frw 100 000 ngo acuruze

 Uwingabire wabyaye ari muto yahawe Frw 100 000 ngo acuruze

Ba Nyampinga Kundwa Doriane na Gasana ndetse na Copain Fabrice Bienaime uyobora EJI na Clementine wafashijwe

Kuri uyu wa gatanu, umuryango Equity justice initiative Rwanda (EJI) ugamije gufasha mu by’amategeko abana b’abakobwa batewe inda ari bato, wageneye uwitwa Uwingabire Clementine inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 ngo ageragereze amahirwe ye mu bucuruzi bucirirtse.

Ba Nyampinga Kundwa Doriane na Gasana Darlene ndetse na Copain Fabrice Bienaime uyobora EJI na Clementine wafashijwe
Ba Nyampinga Kundwa Doriane na Gasana Darlene ndetse na Copain Fabrice Bienaime uyobora EJI na Clementine wafashijwe

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na bamwe mu bagenerwabikorwab’uyu muryango EJI, Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane, Miss SFB Darlene Gasana na David Musirikare Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko mu karere ka Gasabo.

Nk’uko byatangajwe n’abateguye iki gikorwa, ngo cyari muri gahunda yo kuvana aba bana babyariye iwabo mu bwigunge bagirwa inama n’abakobwa bahagarariye abandi.

Kimwe na Uwingabire, Mukandamage Vestine watangiye gufashwa na EJI nyuma yo guterwa inda akabyarira iwabo atararangiza n’amashuri abanza, ubu afite imfaka 16, avuga ko ubu yasubiye mu ishuri kandi ngo asigaye agira inama abandi bana.

Ati “Barampumurije nanjye numva ko agahinda narimfite kagabanutse, nyuma nasubiye mu ishuri ndiga, ubu ngeze mu mwaka wa gatanu ubanza. Abana bagenzi banjye ndabaganiriza nkababuza kuzajya bemerera ababashuka, nkabasaba kubabwira ko batarakura.”

David Musirikare, ushinzwe urubyiruko muri Gasabo, avuga ko uyu mushinga icyo wafashije urubyiruko ari ukubumvisha ko nyuma yo kubyarira iwabo atariryo herezo ry’ubuzima, ibi ngo bifite impinduka nziza ku karere no kuri urwo rubyiruko.

Yagize ati “Abakobwa bagomba kwirinda gutwara inda zitateganyijwe, ariko uwo byabayeho turamuhumuriza. Abatwaye inda zitateguwe, ijoro ribara uwariraye bakwiye guhana bagenzi babo kuko umusore umuhana ajyayo ntumuhana avayo.”

Musirikare asanga kugira ngo guterwa indaza zitateguwe bicike, urubyiruko rwakwifata, bitashoboka bagakoresha agakingirizo.

Ati “Isoni zirisha uburo, bagomba gutinyuka bakamenya kwirinda, bakanga uwo ariwe wese wabashora mu ngeso mbi.”

Uretse Uwingabire Clementine wahawe amafaranga ibihumbi 100, EJI ngo yanatanze ubufasha nk’ubu ku bana bane babyariye iwabo tariki ya 1 Ukwakira 2015.

Uyu muryango watangiye mu 2012, ushingwa n’itsinda ry’abanyamategeko ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana cyane ab’abakobwa, watangiye ukorana n’abana 15, ubu umubare ugeze kuri 50, ngo icyifuzo ni ugufasha abarenzeho.

Abafashwa ni abana batewe inda, bafashwa kugeza ibirego mu nkiko, cyangwa bagahabwa ubufasha bwo gusubira mu ishuri cyangwa gutangira imishinga mito ibyara inyungu.

Abenshi muri aba ni abafatanyabikorwa ba EJI Rwanda
Abenshi muri aba ni abafatanyabikorwa ba EJI Rwanda

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • 100.000frw namafaranga make hano mu Rwanda rwose, ese nanjye muhaye 150.000frw mwanshyira mu kinyamakuru cyanyu?

  • None se iki ni igihembo cy’uko yabyaye akiri muto ? Cyakora aragaragara nk’umuntu ukuze w’inkogote.

  • Ibi bintu ntabwo ari ibyo kwandika mu kinyamakuru. Ibihumbi 100 kweli? Mbega miss utaye agaciro

    • nonese sha wowe watanze angahe utatangaje cg watangaje???batanganza guhera kuwuhe mubare?

Comments are closed.

en_USEnglish