Digiqole ad

Uwari Perezida wa Brezil Lula da Silva ntiyorohewe na Cancer

Uwahoze ari Perezida wa Brezil Luiz Inacio Lula da Silva yaba arwaye kanseri y’amaraka, ibi ni ibitangazwa n’ibitaro by’Abanyasiriya n’Abanyalibani bikorera i Sao Paulo ho muri Brezil (l’Hôpital Syro-Libanais de Sao Paulo), ari nabyo byamusuzumye kuri uyu wa gatandatu.

Lula da Silva wayoboraga Brezil
Lula da Silva wayoboraga Brezil

Uyu mugabo Da Silva w’imyaka 66, akaba yarategetse Bresil kuva mu 2003 kugeza 2010, yakorewe ibizamini by’ubuzima ari nabyo byerekanye ko yafashwe n’indwara y’ikibyimba cyo mu mara, ubuyobozi bw’ibitaro bukavugako agomba gukomeza kwitabwaho.

Abayobozi b’ibitaro bagize bati : «Umurwayi ameze neza ariko agomba gukomeza kujya afata imiti atari mu bitaro ».

Lula, wabayeho umukanishi (Mechanincien), umwaka ushize ni bwo yarekuye ubutegetsi, nyamara akaba afatwa nka Perezida wakunzwe n’abaturage benshi muri Brezil.

Ubwo yari ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 7, Lula yakuye abaturage be bagera kuri miliyoni 29 mu kiciro cy’abakene ndetse akaba yaratumye igihugu cye cya Brezil kihagararaho mu  ruhando mpuzamahanga mu bya politiki n’ubukungu.

Ibitaro byitwa, Hôpital Syro-Libanais ku busanzwe ngo bizobereye kuvura kanseri, bikaba byaravuye uwari visi-perezida wa Lula, José Alencar, witabye imana muri Mutarama umwaka ushize nyuma yo kurwara kanseri yo munda kuva mu 1997.

Muri 2009, Dilma Rousseff, watorewe gusimbura Lula, mu kuyobora Brezil nawe yari yavuwe kanseri yo mu maraso, byanaje gutangazwa n’abaganga bamuvuyeko yayikize burundu.

Indwara ya Cancer ikaba ari indwara igenda ifata intera ikomeye ku isi, kandi ikibasira ibyiciro byose by’abantu, benshi mu Rwanda bajya bibeshya ko ari indwara y’abakize, ariko siko bimeze.

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

en_USEnglish