Digiqole ad

Uwarashwe akekwaho gushaka abajya muri Islamic State ngo yari afite abo bakorana

 Uwarashwe akekwaho gushaka abajya muri Islamic State ngo yari afite abo bakorana

*Abakoranaga n’uwishwe bamwe barafashwe, abandi baracika
*Mugemangango ngo hari imitwe y’intagondwa bakoranaga
*Uyu mugabo warashwe agapfa yakoraga mu kigo Rwanda Education Board

Tariki 24 Mutarama 2016 Police y’u Rwanda ivuga ko yarashe umugabo Muhamed Mugemangango agerageza gucika Police, uyu yashinjwaga gushakisha abasore bo kujya mu mutwe wa Islamic State iba muri Syria na Iraq, mu kiganiro Police y’u Rwanda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu ivuga aho iperereza rigeze, bavuze ko hari abantu banyarwanda bakoranaga nawe, bamwe ngo barafashwe abandi baratoroka bajya hanze bakibimenya.

ACP Theos Bagede umuyobozi w'ishami rishinzwe iperereza ku byaha rya Police y'u Rwanda CID mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu
ACP Theos Bagede umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha rya Police y’u Rwanda CID mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu

Assistant Commissioner of Police Theos Badege, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha muri Police y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko mu iperereza bakoze kugeza ubu bamenye ko umugambi w’uriya mugabo warashwe n’abo bakoranaga utari uwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahubwo gushakisha urubyiruko rwo kujyana mu mutwe wa Islamic State.

ACP Badege avuga ko amakuru y’ibanze kuri Mugemangango n’ibikorwa bye bayahawe mbere na mbere n’abaturage bamuzi batashiraga amakenga ibikorwa yakoraga. Police ngo ihita itangira iperereza.

Uyu mugabo ngo basanze afitanye imikoranire n’imitwe imwe n’imwe yiyitirira idini ya Islam igakora iterabwoba.

Police ngo yasanze kandi uyu mugabo w’imyaka 39 wakoraga mu kigo cya Rwanda Education Board (REB) hari abandi bantu b’abanyarwanda bakoranaga nawe muri iki gikorwa cyo gushaka urubyiruko rwo gushora muri Islamic State.

Gushishikariza urubyiruko kujya mu mutwe wa Islamic State ngo babikoraga batunganya inyigisho zabyo, bakazandika, bakazishyira kuri za CDs no ku mbuga nkoranyambaga bandikira urwo rubyiruko bifuzaga kujyana.

ACP Badege yavuze ko bamwe muri aba bantu bakoranaga nawe bafashwe ndetse ngo baza gushyikirizwa ubutabera vuba, abandi ngo bakibimenya bahise batoroka bava mu gihugu.

ACP Badege ati “N’aba batorotse turi gukorana na Interpol ngo bazafatirwe aho batorokeye hose kuko bashakishwa n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.”

Police y’u Rwanda ivuga ko ngo nta mpungenge ziriho ku mutekano w’u Rwanda ku bijyanye n’iterabwoba n’imitwe aba bakoranaga nayo kuko ngo umugambi wabo ntabwo warebaga u Rwanda.

ACP Bagede yongeye gushimangira ko Muhamed Mugemangango yarashwe ubwo Police yari imusabye ko bajyana iwe gushakayo ibindi bimenyetso bigenza icyaha yaregwaga maze aho kugira ngo bagere yo asimbuka imodoka ngo atoroke.

Badege akavuga ko igikorwa yakoze nacyo ngo bakibonye nk’ubwiyahuzi bitari ugutoroka gusa kuko yari azi neza ko ashobora kuraswa agerageza guhunga umupolisi umushinzwe muri ako kanya.

ACP Badege yasubije abanyamakuru ko kuba uyu mugabo yararashwe bitatuma abo yakoranaga nabo mu Rwanda bihumura kuko ngo abenshi nabo baratahuwe, abatarafashwe barahunze kandi bari gukurikiranwa.

ACP Badege ati “Nta mutwe w’iterabwoba uba hano mu Rwanda, imbaraga zikoreshwa mu kurwanya umutwe nka FDLR nizo zinakoreshwa mu kurwanya ibikorwa byose by’iterabwoba.”

 

Umusirikare warashe bagenzi be bane muri CentrAfrique yaba yarakoranaga n’aba

ACP Denis Basabose wari muri iki kiganiro
ACP Denis Basabose wari muri iki kiganiro

ACP Theos Badege uyobora CID yavuze ko bafite amakuru ko umusirikare w’umunyarwanda warashe bagenzi be bane akabica nawe akaraswa, ngo yakoranaga n’aba.

Gusa ngo Police igeze kwa Mugemangango Muhamed basanze umuryango we utakibarizwa mu Rwanda ku buryo ngo ari umugambi yaba yari amaze igihe acura.

ACP Denis Basabose wari muri iki kiganiro yavuze ko umugambi aba bantu bari bafite wapfuye ugitangira kwiyubaka. Akavuga ko ibi babigezeho by’umwihariko ku bufatanye n’abaturage ari nabo bashimira cyane uruhare bagize mu gutanga amakuru agamije kurwanya ikibi.

ACP Basabose ati “Tuzafatanya n’ibindi bihugu mu kurwanya iterabwoba, tuzagenda mu gihugu hose dufatanye n’abayobozi ba Islam mu Rwanda tuganira n’abaturage cyane cyane Urubyiruko kugira ngo birinde bene ibyo bishuko.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko Muhamed yihitaga ko ari umuIslam , ariko baje gusanga afite indi myemerere y’ubuhezanguni bukomeye cyane ku buryo ngo byageze aho araswa agaragaza imyitwarire y’ubuhezanguni bukomeye mu gihe yari ajyanywe iwe ngo harebwe ibindi bimenyetso agashaka guhunga.

Police ivuga ko iperereza kuri ibi byaha rigikomeje.

Abafashwe bashinjwa ibyaha nk’ibi mu mategeko y’u Rwanda bahanishwa igifungo kiri kuva ku myaka 15 kugeza kuri 20.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Kimwe nuko Byabagamba yanze gutera isaruti muri 2013 akaba abibazwa ubu mubucamanza.Kilwe nuko Nyamwasa afatanyije na FDLR batera grenade i Kigali.Ese niba yarafite abandi bakorana, yarashwe gute? Ese hari iperereza riri kuba kuraba bantu baraswa ngo bagiye kwerekana aho bahishe ibimenyetso kandi bakagenda umunyururu ari kuwe inzego zumutekano utazi izarizo.uyu we ngo yagiye kwerekana ibimenyetsi saa tatu zijoro.Harya mu mategeko ntabwo hagomba abantu batatu bahagarariye inzego eshatu?

    • Ariko barababuriye nti mwumva! ahubwo kuki nabandi batabarasa bababitsemo iki!?

  • Ntabwo byumvikana niba ari police cg umunyamakuru utanga inkuru itumvikana!! “Ngoyarashwe agaragaza ubuhezanguni” ubundi muti ntabwo yari umuyisiramu!! Nonese ubuhezanguni mushatse kutubwira ni ubuhe? Tuvuge ko ari ubuhezanguni bwakiyisilamu, nonese ibyo bivanaho kuba atari umuyisilamu? Ikintu cyose kirimo itekinika gisobanurwa nabi niyompamvu usanga abatanga ibisobanuro n’abanyamakuru bahuzagurika. Nyamara iyo mwivugira ko yarashwe kuberako yagaragazaga ubuhezanguni byari kumvikana neza kurusha iryo tekinika ryanyu.

  • Hhhhhhhhhhhh Ngo yari umuhezanguni raaaa,Ngo abashinjwe kumurinda bamujyanye iwe kureba ibimenyetso raaaa!!!!!! Ngo hari satato zijoro Rasa! Ngo asimbuka imidoka Ngo nuko baramurasa Rasa!!! Kd Ngo yakoranaga na ICC.ndumva urwanda turimo kwisumbukuruza,nukugirango twereke amahangako,tukorana nibyihebe cg nukugira bamenyeko mu Rad haba police? Ingwe niyafashe kugakanu yarabwirijwe,nimubidutoze ijo tuzabotangira kuberako,ingoni ikubise mukanswo uyirenza urugo,

  • Ariko ni gute umuntu wambaye amapingu yiruka agasiga abapolisi batayambaye kugeza igihe bamurasiye koko?ibi bintu birimo urujijo!

  • ese bamujyanye ngo abereke iwe atambaye amapingu?

  • Bishoboka gute ko imfungwa yacika yambaye amapingu .
    Tuzi neza ko police y urwanda itapfa kugutwara utar mw ipingu

    noneho saa 3 z ijoro muri cyagishanga cya nyandungu aho rubanda batareba

    >>>???????

    • Kandi saa tatu z’ijoro!!!!

  • Mureke kwivanga mu kazi ka Police ibibazo mwibaza mwabimenya mubaye aba Polisi naho ubundi buri gikorwa kigira comments izidashima ziba zinenga, byose bisaba ubushishozi.

  • Wowe wiyita umuseke mureke kwivanga mukazi ka police kukibazo cya Muhamed kukibazo cya Rwigara……? Ninyamwuga

  • nonese ko uyu mupolisi numva ari kuncanga: aravuga ko abo batype batari bagendereye ibitero byabo by iterabwoba k u Rwanda ( ko ntamugambi bari bahafite) ark akavuga ko wamusirikare wirashe akarasa n abandi bane nawe yakoranaga nabo, niba uriya musirikare w umunyarwanda yararashe abanyarwanda, ubwo ni gute nta bitero bafite bigamije guhungabanya umutekano w u Rwanda??

  • biragoye kwemera ino nkuru!!!ubwo se umuntu warashwe ataburanye! mukaba muri guhamya ibyaha umurambo. ibyo murunva aribiki????

    Abanyarwanda bajyaga barashwa bazira FDRL none bijyiye kuba terrorist bo muri Syria!!!!ahaaa!

    Birab atari akai yari afite bamujijije!!! dore ko byeze mu Rwanda!!!

  • Mama se yari muri panda gari? Harya ntaba yicaye hasi arambije!! Bazi gusimbuka raaa

    • None se bamujyanaga he? iwe ntibari bahazi iyo bajyayo bagasaka batagombye kujya kumutekinika mugishanga? baramenye ntibaduteze abayisiramu, FDRL yo ntacyo ikidutwaye kuko itari migihugu ariko abayisilamu bo ntitwabakira!

  • erega bariya bakorana naICC nibyihebe! ubundi babujyanaga he ?
    buriya no gusimbuka yabikoze kubushake kuko mumyumvire yabo , ubu yagiye mwijuru.

  • Uyu abaye umuntu wa 3 cyangwa wa 4 police irashe ngo ashaka kuyicika mugihe kitageze mu mwaka 1. So sad

  • Ibi bizasobanuke neza,ntibyumvikana ukuntu umuntu wambaye ipungu,yicaye arambije munsi yaza ntebe za pandagali,yasimbuka agasiga umupolisi.
    Ubundi se umuntu wambaye ipingu,ashobora ate kwiruka!!!
    Nge nabuze amaherezo y’ibi bintu.

  • None se bamujyanaga he? iwe ntibari bahazi iyo bajyayo bagasaka batagombye kujya kumutekinika mugishanga? baramenye ntibaduteze abayisiramu, FDRL yo ntacyo ikidutwaye kuko itari migihugu ariko abayisilamu bo ntitwabakira!

  • N’abo bakoranaga nawe mubarase kuko nibyo mwiyemeje, kurasa abantu nta rubanza!

  • Ukuri kwazamutse na esikariye,ikinyoma kizamuka na encanseri,nigute,murasa umuntu satatu zijoro Ngo nikihebe? Mufuti wurwanda niwe ubirinyuma hamwe na mussa fathiri,minisitiri wumutekano,kubera imitungo yabaslam,bashaka kurya bafatankije na leta,ntiyo mamvu mutangiye kutwica,ubu ejo bumdi na gahutu muzamurasango yarabacice?

  • mujye mureka ibitekerezo byose bitambuke , please. Cg muvuge niba turari muri demokarasi. ni hahandi kubinyonga mutanyonze nyirabyo nta cyo bivuze

  • Ese ko ibi bije bikurikira ibura ry ba Islamu baburiwe irengero bagiye gutanga ikiganiro muri Kaminuza y’Butare
    Shehe Habimana Yassin wari Imam y’umusigiti waOnatracom mu Biryogo
    Haji Yusufu ucuruza imyenda y’abadame yashimutiwe mu Biryogo
    none dore Mugemangango nwe araraswe esee???????????

    • @Christoph, ibyo uvuga ntacyo nakongera mbese “à ce que Makuza a dit, je n’ajoute rien”

    • Polisi yacu ni inyamwuga. Kurasa umuntu wirutse ninjoro yambaye amapingu ni ubuhanga bukomeye. Umupolisi wamurashe agomba kuba yari afite imbunda ifite vision nocturne!Babawiye ko bazajya babarasa ku manywa y’ihangu none basigaye banabarasa mu gicuku!

  • abahamya ba Yehova bababwira iby’ubwami bw’Imana ntimubyumve. Islam ni idini ry’ikinyoma. Leta nayo ikorera satani. nimwemere ko Yehova ariwe mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Ubwami nibuza kuyobora isi ntawe uzongera kuraswa azira ubusa. Murakoze.

  • Nari nibagiweko u Rwanda rwavanyeho igihano cy’urupfu.Mbiswa da!

  • Bavandimwe!!!kuki iyo umwicanyi yishwe benewe bababara ariko ntibababazwe n’ababandi yishe?ubuzima burasa.Ahanyereye ntihuma!!!Aho gutegereza ngo azafungurwe akomeze ubugome twamenye mbere bakamudondoza yagenda mbere abasigaye bakiyubakira igihugu.Ni nabyo bizaca umuco wo kudahana nta mppamvu y’uko umugome akomeza kugaburirwa imiceri n’ibigori bivuye mu maboko y’abo yahekuye.Ahubwo rizabe isomo no ku bagome bose.Nabajura babibuke kuko abo bose ntacyo baba bamariye igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish