Digiqole ad

USA: Abana 2 bo mu Rwanda babujijwe kujya ku ishuri bakekwaho Ebola

Abana babiri bo mu ishuri ry’incuke babujijwe kujya mu ishuri rya Howard Yocum Elementary School riri muri Leta ya New Jersey muri America kuko baherutse kuva mu Rwanda. Ababyeyi barerera aha ngo batinye ko aba bana b’abanyarwanda bashobora kuba bafite Ebola bakaba bayanduza bagenzi babo bigana.

Iri shuri ryangiye abana bavuye mu Rwanda kwiga mu gihe cy'iminsi 21
Iri shuri ryangiye abana bavuye mu Rwanda kwiga mu gihe cy’iminsi 21

Ebola nyamara iri mu birometero birenga 4 000 uvuye mu Rwanda mu burengerazuba bwa Africa, ndetse mu Rwanda nta murwayi wa Ebola wigeze uhagaragara.

Iri shuri ryamenyesheje mu nyandiko abarimu bigisha aba bana, bagombaga gutangira kuri uyu wa 20 Ukwakira, ko nibaza kwiga bagomba kubakurikirana byihariye kandi bakajya basuzumwa umuriro inshuro eshatu ku munsi mbere yo kwinjira mu ishuri mu gihe cy’iminsi 21.

Iyi baruwa yanashyizwe ku rubuga rw’iri shuri.

Televiziyo Fox29 ivuga ko ababyeyi b’aba bana bahise ‘bahitamo’ kugumisha mu rugo abana babo mu gihe cy’iminsi nibura 21 (aho kubajyana mu ishuri ribaha akato), iminsi uwafashwe na Virus ya Ebola ishobora kumugaragaraho.

Bamwe mu babyeyi barerera kuri ririya shuri rya Howard Yocum babwiye Fox29 bati:

Ntabwo numva nakohereza umukobwa wanjye ku ishuri ririho abantu bashobora kuba baranduye Ebola.”

Undi ati “Umuntu wese wo muri kariya karere akwiye kuguma yo kugeza igihe icyo kintu kirangiriye. Nta muntu wanduye hano, mureke dukomeze twirinde.”

 UM– USEKE.RW

8 Comments

  • nukuri ntimubitwareho umwikomo bagomba kwirinda by all means! gusa biba bigaragara ko batazi aho u Rwanda ruherereye geographically.

  • huuuuu ko batirukanye baba ganga babo bayanduriye muri Liberia ????

  • Alpha, kwirinda nibyo n’u Rwanda hari ibyemezo rwafashe. Kuba abanyamerika hafi ya bose batazi aho u Rwanda ruherereye nabyo nibyo ariko kubimenya bisaba amasegonda atagera kuri atanu ugiye kuri internet. Icyemezo nk’iki akenshi giterwa n’uko abanyamerika ndetse n’abandi bantu bamera nk’aho bafata Africa nk’aho ari igihugu kimwe cyane cyane iyo ibiyivugwaho ari bibi.

    Mperuka gusoma inkuru y’umunyamerikakazi wari uvuye South Africa asubiye US yiruhutsa ukuntu atanduye Ebola! Murebe hagati ya South Africa na West Africa aho Ebola iri intera ihari uko ingana. Harimo na racism rero. State ya Texas imaze kubonekamo abarwayi ba Ebola batatu umwe muribo yarapfuye. Ubu se ko ntawabujije abavuka Texas kujya New Jersey cyangwa ngo babanze gupima abana baturukayo mbere yo kujya mu ishuri ? Africa se niyo iri hafi ya New Jersey kurusha Texas ?

    Gukena ni ikibazo:Ubu USA iyo bataba bakize banakomeye nk’igihugu, ibindi bihugu biba bibuza abanyamerika kubyinjiramo kuko ari igihugu cyagaragayemo Ebola! Ariko kuko USA ari USA nyine, ubu niyo ifatira ibyemezo abavuye mu bihugu Ebola itarageramo nk’icyacu! Nguko uko isi ibayeho.

    Si kuri iki kibazo gusa kandi. Ugiye muri politique, diplomacy, etc hari ibyo ibihugu bikomeye ari nabyo bitegeka isi byemerewe gukora byonyine. Nko gutera igihugu bashatse cyose igihe bashakiye no gukuraho umuyobozi badashaka , kwica abantu mu ntambara ntihagire n’utinyuka kubabaza impamvu ndetse ahubwo bakaba aribo bacira imanza abandi n’ibindi n’ibindi. Na none, nguko uko isi tubamo ibayeho.

    • Ibyo uvuga nibyo. Ndibaza kandi ko abasoyi bumuseke abenshi mubyunva kimwe! bikaba byaba byiza rero ubaye inkwari ukabasha kubisobanurira abo banya aerica bafshe izo ngamba!!!

  • imurika jijisha.ibi ntabyabayeho ababyandika bafite izindi nyungu

  • ndabona aho bikera Ebola iba intwaro yo gukumira abanyamahanga cyane cyane abava muri afurika

  • Ariko nkawe wiyise Rwiyanika, ubujiji bwawe wagiye ubwigumanira ukareka kwisekesha kuri uru rubuga ko nudakora comment ntawe uzabiguhanira ? Abanditse iyi nkuru bagushyiriyeho videos yakozwe na Fox Television, imwe muri televisions zikomeye cyane muri America ivuga kuri iyi nkuru. Kandi birananditse mu nkuru ubwayo. Ubu se bazanagusomere ? Waretse se gukora comment kubyo utumva byibuze ??????

  • Wel said larry iyo ni propaganda yabazungu nuwo nguwo wapfyuye nuko atari uwabo bari kumuvura nkabandi bose nibura bakabeshya ko batayimusanganye ko aricyo kinyoma barimwo gukoresha nyuma yo kuvura abantu babo(white supremacy)

Comments are closed.

en_USEnglish