Digiqole ad

Urukingo rwa mbere rwa Malaria rurahabwa Kenya, Ghana na Malawi

 Urukingo rwa mbere rwa Malaria rurahabwa Kenya, Ghana na Malawi

Urukingo rwa mbere rwa Malaria ku isi ruratangira gukoreshwa muri Ghana, Kenya na Malawi guhera mu ntangiriro za 2018. Uru rukiko rurwanya udukoko dutera Malaria dukwirakwizwa n’umubu mu gihe utu dukoko twinjiye mu mubiri.

Africa niyo izahazwa cyane na Malaria, abana by'umwihariko nibo ihitana cyane
Africa niyo izahazwa cyane na Malaria, abana by’umwihariko nibo ihitana cyane

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko uru rukiko ruzarokora ubuzima bw’abantu benshi cyane ku isi.

Uru rukingo bizajya bisaba kurufata inshuro enye, rimwe mu kwezi mu mezi atatu, n’urwa kane nyuma y’amezi 18.

Kuba rugomba gufatwa muri ubu buryo bituma OMS itekereza ko hari ibice by’isi (cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere) bishobora kugora abahatuye kurufata neza kubera ibikorwaremezo by’ubuvuzi bicye mu duce tumwe.

Niyo mpamvu ngo bari buhere ku bihugu bitatu bakareba niba iyi gahunda yatangizwa neza, banareba umusaruro warwo neza.

Dr Matshidiso Moeti umuyobozi wa OMS ku rwego rwa Africa yabwiye BBC ko kuba Malaria ibonye urukingo ari inkuru nziza, amakuru bazavana aho bagiye gutangirira akazatuma barushaho kurukwirakwiza babyizeye.

Muri ibi bihugu ngo hazakingirwa abana bagera ku 750 000 bari hagari y’amezi atanu na 17

Ghana,Kenya na Malawi byatoranyijwe kuko hasanzwe hari gahunda nini zo kurwanya Malaria ariko kandi hanari imibare minini y’abakirwara iyi ndwara.

Buri gihugu kizahitamo uko kifuza gukoresha uru rukingo ariko ngo ibice by’icyaro cyane nibyo bizahabwa amahirwe menshi yo guherwaho.

Malaria iri mu ndwara ziza ku isonga mu guhitana benshi ku isi, buri mwaka abantu miliyoni 212 barayandura abagera ku 429 000 ikabahitana.

Africa niyo igorwa cyane, abapfa benshi ni abana.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish