Digiqole ad

Urukiko rwanzuye ko Munyagishari azunganirwa n’Abavoka yanze

 Urukiko rwanzuye ko Munyagishari azunganirwa n’Abavoka yanze

Bernard Munyagishari mu rubanza.

Munyagishari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 31 Nyakanga yategetswe n’Urukiko kuzunganirwa n’Abavoka yanze ndetse n’ubu yavuze ko adashaka asaba ko batazahabwa dosiye ikubiyemo ikirego cye.

Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize
Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize

Ni umwanzuro wasomwe Ubushinjacyaha budahari ndetse n’Abavoka batagaragara mu cyumba cy’Iburanisha.

Mu boherejwe n’Inkiko Mpuzamahanga n’ibindi bihugu kugira ngo baburanishirizwe mu Rwanda ibyaha bya Jenoside bakurikianyweho; Munyagishari Bernard abaye uwa Gatatu ufatiwe umwanzuro wo kunganirwa n’Abavoka atifuzaga; nyuma ya Mbarushimana Emmanuel na Uwinkindi Jean bose bafatiwe umwanzuro nk’uyu.

Kimwe n’abandi bafatiwe umwanzuro nk’uyu; Abavoka babanje kunganira Munyagishari n’ubu avuga ko yifuza; bananiranywe na Minisiteri y’Ubutabera ku bijyanye n’umushahara bityo urukiko rwanzura ko uregwa agenerwa abamwunganira bashya.

Mu iburanisha riheruka; Ubushinjacyaha buburana na Munyagishari bwasabye Urukiko kwemeza ko mu nyungu z’Ubutabera Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc bunganira uregwa yaba abishaka cyangwa atabishaka.

Asoma umwanzuro kuri iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu; Umucamanza yibukije uregwa ko Me Niyibizi Jean Baptsiste na Hakizimana John bahoze bamwunganira ari bo bikuye mu rubanza nyuma yo kunaniranywa na MINIJUSTE ku bijyanye n’igihembo.

Umucamanza yanibukije uregwa (Munyagishari) ko yagaragaje ko ataburana atunganiwe ndetse ko ari uburenganzira ntayegayezwa kuri we ari nayo mpamvu Urukiko rwamusabiye guhabwa abandi bavoka.

Kuba uregwa ataragaragaje ko afite Ubushobozi bwo kuziyishyurira Me Niyibizi Jean Baptsiste na Hakizimana John yifuza ko bakomeza kumwunganira ni imwe mu mpamvu Umucamanza yahereyeho yemeza ko uregwa agomba kunganirwa n’Abavoka bashya (Me Bikotwa Bruce na Umutesi Jeanne d’Arc) yanze.

Umucamanza yanavuze ko n’ubwo aba bavoka uregwa atabemera bafite ubumenyi nk’abanyamwuga ndetse ko bizeweho kuzafasha Urukiko kugera ku mwanzuro uboneye bityo abagenera igihe cy’amezi atatu yo gutegura urubanza n’ubwo bari basabye amezi atanu.

 

Uregwa yasabye ko dosiye ye itagera mu ntoki z’Abavoka bashya

Azamuye akaboko ngo ahabwe ijambo; Munyagishari yabwiwe n’Umucamanza ko uyu munsi ari igihe cyo gusoma umwanzuro atari igihe cyo kuburana.

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga; Munyagishari uburana mu Rufaransa ati “nibwira ko nyuma y’isomwa ry’icyemezo icyo aricyo cyose uregwa aba yemerewe gutangaza ko acyemeye cyangwa atacyemeye.”

Munyagishari yakomeje avuga ko iki cyemezo kitamutunguye kuko cyasabwe n’Ubushinjacyaha ngo kandi n’aba bavoka yategetswe kwemera abafata nk’ab’Ubushinjacyaha.

Umucamanza yahise amubwira ko ari gutandukira, amusaba kuvuga niba akijuririye cyangwa atabikora, uregwa asubiza agira ati “uko byagenda kose ngomba kukijuririra. Ndakijuririye.”

Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha birimo no kuba yarafashe abagore ku ngufu muri Jenoside yahise asaba dosiye ikubiyemo ikirego cye itazahabwa aba bavoka bashya.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki 03 Ukuboza.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibyo basahuye bica abatutsi byabashize ho ,kuki batiyishyurira abavoka bifuza ,bene wabo ntibazi kwihagarara ho ngo babishyurire ???

    Bibe isomo ntihazagire usubira kwica abatutsi dore ingaruka nizi !!!

    Kwirirwa basabirizaaaaa babundabunda kw’isi hose kutagera kw’ivuko kubatwa nu bukene….

    Ubutabera ni bunyarutse bumugenere icyo akwiye.

  • Mubaraka ngo ntibazongere kwica abatutsi !! abahutu bo bazicwe se ? oya nta muntu ugomba kwica undi !

  • @Simbi: Nkeka ko impamvu Mubaraka avuze gutya ari uko byari byaramenyerewe ko abatutsi bicwa kandi abahutu babishe bakagororerwa! Nawe ahubwo byikuremo niba wari ukibifite! Ariko nta n’ubibasaba, uzagerageza kubikora ingaruka zizamugeraho byihuse! Erega ipfunwe ufite ndaryumva, rwanya igituma urigira rero aho kubona abakubwira ukuri udashaka kumva nka Mubaraka nk’aho aribo kibazo!

Comments are closed.

en_USEnglish