Digiqole ad

Urubanza rwa Gregoire Ndahimana Arusha

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru Hilondelles, uwahoze ayobora komine Kivumu Gregoire Ndahima, urubanza rwe rurakomeje i Arusha muri Tanzania aho kuri uyu wa Gatatu hakomeje kumvwa ubuhamya bw’abamushinjura.

Ku munsi w’ejo kuwa kabiri, hakaba harumviswe ubuhamya bwa Melane Nkiliyehe wavuze ko Gregoire yagerageje guhamagarira abantu bo muri komini yari ayoboye ituze, ariko ngo interahamwe zikamurusha imbaraga. Gregoire akomeje guhakana ibyaha aregwa bya Genocide no gushishikariza abo yarayoboye kuyikora. Uyu munsi ku mugoroba, hakaba hateganyijwe kumvwa ubuhamya bw’umushinja cyaha umushinnja,

Gregoire Ndahimana akaba yarafashwe muri Kanama 2009, nyuma y’uko yaramaze igihe kinini ashakishwa n’ubutabera bwo mu Rwanda ndetse na Arusha, yafatiwe mu midugudu  yo mu gace ka Nord Kivu, aho yarwaniraga mu mashyamba mu mutwe wa FDLR. Nkuko byatangajwe n’abamufashe, akaba ngo yaraguwe gitumo yaje gushakisha ibyo kurya muri rubanda rw’i Congo, nyuma yo kuba mu mashyamba igihe kirekire.

Urubanza rwe rukaba rwaratangiye muri Nzeri  2010 aho ashinjwa kuba yarafatanyije na Padiri Athanase Seromba na Kayishema Clement bose bamamaye cyane mu kwica no gushishikariza abantu kumara abatutsi bo mu cyahoze ari prefegitura ya Gitarama na Kibuye.

Umuseke.com

en_USEnglish