Digiqole ad

Urashaka kujyana na U17 Mexico? ibisabwa

Dore ibisabwa abifuza kujya gushyigikira ikipe y’igihugu amavubi mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri mexico, 18 kamena kugeza ku ya 10 nyakanga 2011.

Uwifuza kuzajya gushyigikira Ikipe y’Igihugu Amavubi U 17 mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi izabera mu gihugu cya Mexico guhera ku itariki ya 18 Kamena kugeza ku ya 10 Nyakanga 2011 arasabwa ibintu bikurikira:

  • Kuba afite passeport izarangira mu gihe igihe kiri hejuru y’amezi atandatu ari imbere uhereye muri Gicurasi 2011
  • Kuba afite vaccination card (yellow fever)
  • Kwirihira itike y’indege (guteganya nibura 3,000 USD), igiciro kizaterwa n’imwe muri routings zikurikira hamwe n’igihe itike izagurirwa:

o   Kigali-Amsterdam-Mexico-Kigali

o   Kigali-Johannesburg-Mexico-Kigali

o   Kigali-USA-Kigali

  • Kwirihira hoteli azacumbikamo, akaba agomba guteganya nibura 100 $ ku munsi
  • Guteganya kuzagura amatike azatuma yinjira ngo arebe imikino, igiciro cyitike imwe kikaba gihera ku madolari 4 kuzamura (www.fifa.com)
  • Guteganya amadolari azamufasha mu ngendo ku butaka bwa Mexico (hotel-stadium-hotel)
  • Kuzuza ibisabwa na Embassy ya Mexico iri i Nairobi kugira ngo abone visa ijya muri icyo gihugu:

o   Kuzuza formulaire/form y’abasaba visa. Izo forms ziboneka kuri reception ya FERWAFA no muri Central Secretariat ya MINISPOC

o   Kujya i Nairobi kugira ngo yuzuze formalities za ngombwa

Icyitonderwa :

  • Abafite visa ijya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashobora kuzikoresha bajya muri Mexico, mugihe gusa bazinjira muri Mexico banyuze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
  • Ku bindi bisobanuro ubyifuza yahamagara kuri imwe muri nomero za telefoni zikurikira  0788527453, 0788381515 cyangwa  0788511633

Itangazo rya Minispoc/Umuseke.com

3 Comments

  • ko nta nakimwe borohereje abafana di ibyo ntabwo aribyo pe.Ntahantu nahamwe mbona reta yafashije abafana hoya pe ahandi leta igira icyo yorohereza abafana

  • SHa nange birantunguye, aya ma$ se barabona usibye ba PS na bagenzi babo bangana ari nde wayigondera. Bazijyanire nayo da! nge simbashije.
    Benshi bakenyeye ngo bazahita batorokera US ariko?

  • Tuzajyayo twese

Comments are closed.

en_USEnglish