Digiqole ad

Umwana wujuje Miliyari 7 z’abatuye Isi yavukiye mu Rwanda

Uyu mwana w’umuhungu wiswe Mugisha, yavutse i saa sita zuzuye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere mu bitaro by’ababyeyi bya Muhima mu karere ka Nyarugenge.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango, UNFPA, rikaba rimaze iminsi rimenye uburyo bwo kubara abatuye isi, rinemeje ko umwana uzavuka saa sita zuzuye z’ijoro kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere azaba yujuje umubare wa Miliyari zirindwi z’abatuye Isi.

Marie Chantal n'umwana we MUGISHA uri mubashobora kuba bujuje umubare wa Miliyari 7 z'abatuye Isi
Marie Chantal n'umwana we MUGISHA uri mubashobora kuba bujuje umubare wa Miliyari 7 z'abatuye Isi

Abahagarariye uyu muryango mu Rwanda nibo bemeje ko uyu mwana ariwe wujuje umubare wa Miliyari zirindwi z’abatuye isi kuko koko yavutse saa sita z’ijoro.

UNFPA ndetse n’intumwa za Leta y’u Rwanda bakaba baje guhemba umubyeyi wibarutse uyu mwana, banagirana ibiganiro n’abandi babyeyi byo kubakangurira kuringaniza imbyaro.

Aba bayobozi bibukije ko abatuye u Rwanda ubu bageze kuri miliyoni 11, ko niba nta ngamba zifashwe mu kuringaniza imbyaro bashobora kugera kuri miliyoni 21,5 muri 2050.

President w’umutwe wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari waje guhemba umubyeyi wibarutse uriya mwana, yagize ati:  “buri muntu wese nakore ubukangurambaga kubyerekeye kuringaniza urubyaro, ku bwiyongere bw’abaturage kuko butangana n’ubwiyongere bw’ubukungu bw’igihugu

Uyu mwana wavukanye ibiro bitatu na garama 300 nyina yitwa MUJAWANKUSI Marie Chantal w’imyaka 20, ise ni umumotari witwa NKURUNZIZA Fabrice batuye mu Murenge wa Gatsata Umudugudu wa  RUYONZA Akagari ka Nyamabuye.

Mugisha w'ababyeyi batuye Gatsata yavukiye ku Muhima
Mugisha w'ababyeyi batuye Gatsata yavukiye ku Muhima

Nyina akaba yasabye ko Leta yazamufasha mu burezi bw’uyu mwana, dore ko ngo we n’umugabo batizeye ubushobozi bwabo mu kurera uyu mwana na mukuru we basanganywe.

Ibitaro by’ababyeyi bya Muhima, bikaba byari byahiswemo na UNFPA ishami ryo mu Rwanda nk’ibitaro bazareberamo umwana uzuzuza umubare wa Miliyari 7 z’abatuye isi.

Kuva saa sita zijoro kugeza saa moya za mugitondo kuri uyu wambere nyuma yo kuvuka kwa Mugisha, havutse abana 5.

Kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru tariki 30 havutse abana 54,  kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri Nzeri uyu mwaka, havutse abana ibihumbi 6,124.

Umubyeyi wabyaye Mugisha yahawe impano zitanduka z’umubyeyi n’umwana zirimo n’udukingirizo, akumugore n’akumugabo two kuringaniza urubyaro.

Nubwo mu Rwanda bamaze kwemeza ko uyu mwana ariwe wujuje umubare wa Miliyari zirindwi z’abatuye isi, ibinyamakuru bitandukanye ku isi byagiye bitangaza ko ahatandukanye ku isi naho haba havutse aba bana saa sita z’ijoro ryakeye.

Hategerejwe ijambo ry’Umunyamabanga mukuru wa Loni (UN) ryaba rizemeza umwana Loni yemeje ko ariwe wujuje umubare wa Miliyari zirindwi z’abatuye Isi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

32 Comments

  • yoooo niyonkwe shenge! Ndabona amateka yacu agenda aba meza pe! Nk’iki ni ikintu umunyarw. yakagombye kwishimira kuko umugisha udutoranije! Yenda mu masogonda make havutse impinja ibihumbi ku isi icyo gihe…ariko isogonda nyamukuru izanwa n’ikibondo kibarutswe mu rwa gasabo! Imana ishimwe.

    • nawe ukishima? Saa sita z’ijoro z’i Kigali se ni zo saa sita z’ijoro kuri GMT? habuze se abandi bavukiye aho itangazamakuru ritagera kandi bavukiye rimwe n’uwo wo ku muhima? Uduhigo twose muzajya mwumva ko tugomba kuba utw’u Rwamnda kugeza ryari? Mbiswa ma!

      • sha kabisa wowe turatekereza kimwe.umuntu akifata akavuga ngo umwana wujuje miliyari 7…ese numubwire ubwose muri america cg japan bazi uwo mwana wavukiye kumuhima???cg OMS iramuzi ntibakabeshye abanyarwanda

  • iyi ni bongo kabisa!

  • none se saa sita ko zitagerera rimwe ku isi ubu byashoboka ko nta handi nabo saa sita zageze mbere yacu nabo hatavutse abana benshi?!!

  • Iyi nkuru ntabwo ari ukuri kuko ntabwo UNFPA kugera ubu yigeze yemeza izina ry,uwo mwana wujuje miliards 7 z,abatuye isi dore uko kuri yahoo.fr babivuga bo:

    Plusieurs pays se disputent lundi 31 octobre la naissance symbolique du sept-milliardième habitant actuel de la planète.

    A ce jeu, les Philippines ont été les plus rapides en annonçant en premier la naissance lundi à Manille de Danica, petite fille qu’elles considèrent comme le sept-milliardième être humain.

  • namwe murimo kurwanira kubyara umwana wa 7 milliards, icyingenzi ni ukumenya ko twugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abatuye U Rwanda

  • Iki gipindi ni ubwambere ncyumvise! Hahahaha!! Iyi census ntisobanutse! Gusa kira muntu na swingi yake! Mu ntara abana baravutse, mu Burundi, Uganda , whole Africa,Asia,Australia…. then Muhima Hospital?! Kuki se ataba ari Majoro wavukiye mu Burundi mu Kamenge the same moment?

  • The world’s population hit 7 billion on Monday amid celebrations and concerns about how the growing number of people will impact the earth’s resources.

    The United Nations chose October 31 to mark the milestone.

    Although it is impossible to pinpoint the arrival of the world’s 7 billionth baby, the Philippines was the first country to publicly declare the symbolic feat. Danica May Camacho was delivered just before midnight Sunday in a Manila hospital.

    Celebrations were also held in India, which could soon overtake China as the world’s most populous nation.

    While the population’s 7 billion milestone is seen as a sign of increased longevity and improved birth survival rates, experts also warn of the growing population’s struggle for resources, including food and water.
    source bbc

  • aha izi millioni gusa zabanyarwanda 2050zigana na 21 millions zinteye ubwo ba bukomeye abantu se ubu bazajya barya iki? bazajya bashyigurwa he se kombona ni remera huzuye hakaba habona umugabo hagasiba undi nyamara dufate igamba hakiri kare nkizo mubushinwa nahubundi urebye abantu barya badakora nibenshi cyane kurusha abakora nubutaka ntabwo bwiyogera keretse nihashakishwa aho abanyarwanda bazayja gutuzwa kandi ntabwo haboneka niba ikibazo ngigayikishije isi yose

  • uretse ko saa sita zi ijoro zitagerera rimwe ku isi abatavukiye mu bitaro bo sii abana?iki ni ukwikinisha….

  • Abanyarwanda turabiyemezi , ngo yavukiye kumuhima ?? aho nali kwizamu ingarama hali ipminja eshatu !!niyo wabara murwanda rwose wahabara abarenga 50

  • ibi babyita GUSWAGANYA

  • usahende abazungu wamugani wa rukokoma

  • umuseke najyaga mbashima none ndabagaye cyane ku makuru mutanze mwihimbiye.check this out http://fr.news.yahoo.com/sept-milliardi%C3%A8me-%C3%AAtre-humain-n%C3%A9-071148703.html.nta soni koko?

  • UM– USEKE ntabwo bibeshye na gato, UNFPA ishami ryo mu Rwanda nibo biyemereje aya makuru. Ahubwo nimusome inkuru neza kuko ahantu hose ku isi, UNFPA mu mashami yayo yagiye yemeza ngo agace aka naka uyu mwana wavutse MINUIT ni uwa 7milliard. Ibyo ntibibujije ko UN izemeza umwana umwe mu banyamahirwe benshi cyane kuri iyo saha ku isi kuko itaba ku masaha amwe.

  • MU GIHUGU ITARIKI IHINDUKA MBERE Y’IBINDI BYOSE KU ISI NI HO HAGOMBYE GUTURUKA UWO MWANA. ARIKO ICYO GIHUGU NJYE SINDAKORA UBUSHAKASHATSI NGO NKIMENYE. UWANDUSHA AMFASHE.

  • mujye mwihesha agaciro ibyu urumva wabibeshya abanyarwanda muri iki gihe kuko murwannnnnda siho havutse umwana honyine kandi u rwanda ntiruri kuri fuseau horaire yarwo rwonyine ahubwo urigayishije gusa n’icyizere twari tugufitiye kiragiye

  • hahahahahaahahahahahah
    ariko niba mutazi gukina politique mwagiye mwicecekera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

    • Muri comments zose iyawe ndayikunze. jeu de politique kabisa. utazi ubwenge ashima ubwe.

  • Blah blah blah. Ese muri Amazonie ho barahageze ra???

  • Ehhh! ntimukabeshye rwose, FRANCE 24 yo yavuze ko uwo mwana yavukiye muri PHILIPINES ! NONE SE HOSE DUHUJE AMASAHA! ntimukabeshye ndabona musigaje kuvuga ko muzi igihe Nyagasani azagarukira! IBYAMBERE BYOSE NI MU RWANDA!! HAHAHA!ntimuyinyonge!

  • Nge ndabona UM– USEKE ntaho wibeshye na gato! niba musoma ibitangazamakuru bitandukanye biri Local ni henshi havuzwe abana bujuje uyu mubare. buri hantu ku isi (ahenshi) bagiye bagira umwana bemeza ko ariwe wa 7milliard ku isi. Ndumva ibi rero nta cyaha kirimo.

  • Ariko kuki abanyarwanda birata? kandi bakumva ko agashya kose keza kagomba kuba ako mu Rwanda biriya byuriya mwana nta fondement bifite.kandi no kumenya uwo mwana birakomeye kuko hari n’abatavukira kwa Muganga

  • Aho numva benshi bavuga amangambure niki,ko umwana yavutse amasaha yavuzwe ntibibujije ko kuriyo saha nabandi bavuka.Kugeza magingo aya uwo mwana niwe tuzi murwanda abandi baramenya uwabo mugihugu cabo.

  • achwida

  • Nonese niwe war’uvutse ziriya saha wenyine ku isi?

  • Abanyarwanda tuzamarwa no kudasoma ngo twumve neza. Danica May Camacho n’umwana wavukiye Manila – Phillipines yemezwa n’Umuryango w’Abibumbye ko yujuje umubare wa milliard indwi. Murwanda, kimwe no mu bindi bihugu, Leta hamwe na UNFPA bahisemo aho umwana uzuza two mubare azavukira. Mugisha rero wavukiye ku Muhima hemejwe niwe wagize ayo mahirwe. No muri Haiti, Mali, Italy,……… hari abandi bujuje uwo mubare ku rwego rw’ibihugu. Uwa Manila niwe wemewe kwisi.

  • Ariko abantu bigize banajuwa, ubwo isi bayifite muri microscope kuburyo bamenya buri mwanawese uvutse.Ikibabwira se ko batavukiye rimwe ari 1000 niki ?

  • mumuco wa kinyarwanda umubyeyi ahembwa amata cg igikoma agakingirizo ni ukwica umuco wacu.

  • Muramenye n’uwo mwanya ntubacike. Mutabaze mucuti wanyu Mr Blair ajye kubyongorera Umukuru wa ONU.

  • Ababurana buriya basomye neza?ko bavuze uwemejwe mu Rwanda bavuzeko yemejwe kwisi hose?

Comments are closed.

en_USEnglish