Digiqole ad

Umwana w'imyaka 15 yafatanywe imifuka ibiri y'urumogi aruzanye i Kigali

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 19 Kanama 2013, mu bice bitandukanye by’Igihugu, Polisi yafashe urumogi rungana n’ibiro 30  n’udupfunyika 703 tw’urumogi. Abafatanye ibi biyobya bwenge bose ntawurengeje imyaka 20, umuto muri bo ni uw’imyaka 15 wari uzanye imifuka ibiri y’urumogi ayikuye mu Karere ka Kirehe ayizana mu Mujyi wa Kigali.

Umwana yafatanywe imifuka y'urumogi
Umwana yafatanywe imifuka y’urumogi

Ku manywa y’ihangu, mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo Polisi ihakorera ku makuru yari yahawe n’abaturage b’inyangamugayo yahagaritse itagisi Toyota Hiace RAA 706Y yari itwawe n’uwitwa Mwumvaneza Alphonse w’imyaka 29 y’amavuko isangamo udufuka tubiri turimo urumogi  rwose rungana n’ibiro 30 by’urumogi.

Uru rumogi rwose bivugwa ko ari urwa Nzayisenga Aphrodis w’imyaka 15 y’amavuko, uvuga ko ubusanzwe yiga ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze(9YBE) rya Rwantonde, mu Karere ka Kirehe nawe wasanzwe muri iriya modoka rukaba rwari rujyanywe mu mujyi wa Kigali.

Yaba uyu mwana, uwari utwaye imodoka yewe na komvuwayeri nk’uwinjije imitwaro mu modoka, bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu Karere ka Gasabo kandi kuri Posite ya Polisi ya Kacyiru, hafungiye Mayuya Moses w’imyaka 20 y’amavuko nawe wafatanywe udupfunyika 700 tw’urumogi mu Kagari ka Kamutwa , mu Murenge wa Kacyiru.

Mu gihe Bizimungu Casimir w’imyaka 19 we yafatanywe udupfunyika 3 mu Murenge wa Mutuntu , mu Karere ka Karongi, ubu akaba afungiye kuri posite ya Polisi ya Twumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza, arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Rwanda kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka.

Mwiseneza kandi asaba abapakira imizigo mu mamodoka ko bakwiye kujya babaza bene yo ibyo bapakiye no kugira amakenga bakaba banareba niba atari ibiteza umutekano muke.

Mu Gitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Police.gov.rw


UM– USEKE.RW

0 Comment

  • bravo police!ubufatanye bw’baturage na police nibukomeza ruzacika burundu. ariko murebe koko: igihe abandi basore n’inkumi bahawe ibihembo na the first lady hari abandi bari gucuruza ibiyobyabwenge kandi bagamije kworeka urubyiruko!

  • aka ni akumiro pe, ubu koko ibiyobyabwenge bigeze no mu bana bato kuburyo bigeze aha, yewe hakwiye gufatwa ingamba zikomeye cyane kuburyo ibiyobyabwenge bigabanuka cyane kandi byashoboka bigakumirwa burundu, gusa ntibiba byoroshye ko byaranduka burunda ariko byibura mu bana bato nkaba hagakoreshwa ingufu nyinsi mu kubarinda.

  • Abarucuruza basanga igifungo cy’umwaka ntacyo kibatwaye ikibazo niyo hazabu azaturukahe?uwo mwana muzamenya iwabo kuko ntaramenya amanyanga!

  • Ibaze!!arikose ntibishobokako Chaufeur,comvoier bashobora gutwara ibintu nkibyo batabizi?kuko bashobora kureba ibiri hejuru gusa ariko boro iri hagati cg se nkibikapu barebamo?amahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish