Digiqole ad

Umwana watemye mwalimu ngo yavuze ko hari ‘IBYO YARI ARAMBIWE’

 Umwana watemye mwalimu ngo yavuze ko hari ‘IBYO YARI ARAMBIWE’

College St Andre ishuri riherereye i Nyamirambo aho umwana yatemye mwalimu we

*Uruhande rwareze uyu mwana narwo rwagize icyo ruvuga……
*Umwana ngo yize muri Paroisse ya Karoli Lwanga (irimo ishuri rya St. André) kuva muri ‘maternelle’
*Umubyeyi we asigaranye (nyina) ari mu gahinda gakomeye kubw’ibyakozwe n’umwana we
*Uruhande rwamureze ngo rubona gutema umwalimu bidashingiye ku manota
*Ijambo rya mbere umwana yabwiye umu ‘counselor’  ngo ni “NARI MBIRAMBIWE”
*Ababyeyi be basaba ko umwanzuro uzava mu iperereza wazatangazwa kugira ngo ube isomo
*Ababyeyi b’umwana bavuga ko atakabaye afungiye aho ari ubu.

Kugeza ubu uruhande rw’ishuri ryisumbuye ry’i Nyamirambo rya St. André ndetse na mwalimu Jean Baptiste Gasoma watemwe batanga impamvu y’uko uyu munyeshuri w’imyaka 17 yari mu kibazo cyo gufatwa afite urupapuro yahimbye ruriho amanota atari yahawe mbere, bikamutera gutema mwalimu we. Ababyeyi be ntibahakana ikosa ry’umwana ariko bavuga ko kugera aho gutema umwalimu bidashobora kuba ikibazo cy’amanota gusa. Bagasaba ko iperereza ryimbitse ryabikorwaho kandi ibyavuyemo bigatangazwa kugira ngo bibe isomo ku babyeyi, abana n’abarezi.

College St Andre ishuri riherereye i Nyamirambo aho umwana yatemye mwalimu we
College St Andre ishuri riherereye i Nyamirambo aho umwana yatemye mwalimu we/Photo Izuba-rirashe

Uyu munyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’ishami rya PCB (Physics, Chemistry and Biology) kuwa kabiri w’icyumweru gishize yatemye umwarimu mu mutwe akoresheje umuhoro.

Innocent Ndayambaje umugabo wa mukuru w’uyu mwana avuga ko azi neza uyu mwana ndetse ko ari nk’umubyeyi we kuko yakurikiranye ubuzima bwe kuva ari muto, ko yakunze kuba iwe ndetse no mu biruhuko bishize yari iwe.

Uyu mwana w’umukobwa udafite se ubu, asanzwe abana na nyina gusa, nyina akaba afite uburwayi bugoye gukira kandi abavukana n’uyu mwaka biga baba ku ishuri bityo bikaba ngombwa ko uyu mwana we wigaga ataha ari we ita kuri nyina.

Ndayambaje ati “Ni umwana w’umwangavu ugipfundura amabere w’ibiro 35, asanzwe yitonda cyane, arubaha kandi kuva yatangira maternelle yize ku kigo kimwe urebye. Maternelle na primaire yabyize ku kigo cya Paroisse ya St Charles Lwanga ari nayo irimo ishuri rya St. André.”

Uyu mwana ngo yarangije amashuri abanza afite amanota meza kuko bahise bamuha ishuri rya St. André yari yasabye kuko riri hafi y’iwabo

Uyu mwana kandi ngo yarangije Tronc Commun akiri intangarugero kandi yitonda, atsinda afite amanota yo hejuru, ngo yari yasabye kujya kwiga mu Byimana aba ari naho bamwohereza muri Ecole Notre Dame de Lourdes mu Byimana.

Ndayambaje ati “Muri tronc commun yari afite amanota ya kabiri mu gihugu (class two) muri chimie (isomo ubu yigishwaga na mwalimu Gasoma) ababonye menshi baba babonye rimwe, we yabonye abiri, ababonye macye babona icyenda.

Gusa uyu mwana ngo amaze ibyumweru bibiri mu Byimana ababikira bahamagaye ababyeyi be, babashimira imyitwarire n’ubwitonzi bw’umwana wabo ariko bababwira ko afite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’amenyo butatuma akomeza kuhiga kuko atabasha guhekenya ibyo kurya byo ku ishuri.

Uyu ‘mubyeyi’ we avuga ko uyu mwana afite uburwayi bukomeye bw’amenyo bwo mu muryango wabo ku buryo nta kintu na kimwe ashobora guhekenya, ari nayo mpamvu bahise bamugarura kwiga i Nyamirambo kuri St Andre.

Ati “Dusubirayo tubitekerereza ubuyobozi bw’ikigo (St Andre). Ubuyobozi bw’ikigo, nk’umwana bareze kandi bazi, butubwira ko rwose ahubwo twari twarabatwariye umwana ari nabo bamwirereye kandi yitondaga yari intangarugero mu bandi.

Batwandikira agapapuro kemeza ko bafite umwanya w’umwana, tujya muri REB nayo iduha umwanya umwana asubira muri St. André, ariko agerayo afite gukerererwa kw’ibyumweru nka bitatu mu gihembwe cya mbere.”

Uyu ‘mubyeyi’ avuga ko bitoroheye umwana gufata abandi kubera ibibazo by’uburwayi bwa nyina no kuba ariwe umwitaho kandi nawe afite uburwayi bumukomereye bw’amenyo, bituma igihembwe cya mbere agira ‘echec’ muri Chimie, ndetse no mu gihembwe cya kabiri.

 

Ikibazo cy’amanota babona yari agifatanyije n’ikindi kiremereye

Uyu ‘mubyeyi’ w’uyu mwana avuga ko amakuru uyu mwana yabahaye ari uko mwalimu Jean Baptiste Gasoma yatangiye kujya abaza uyu mwana amakuru ya mama we kuko ngo yumvise ko arwaye, amwereka ko amufitiye impuhwe kandi yifuza kumufasha gutsinda.

Ndayambaje avuga ko adashaka gushinja mwalimu ahereye kuri byinshi umwana yababwiye, ariko ko bo nk’ababyeyi b’umwana batekereza ko ikibazo cyateye umwana gutema mwalimu we kitareberwa gusa ku kibazo cy’amanota umwana yari afite ahubwo hanakorwa iperereza ku myitwarire ya mwalimu imbere y’umwana.

Ndayambaje ntabwo ahakana ko umwana yakoze ikosa ryo gushaka kwihesha amanota mu buryo butemewe, ariko anavuga ko umwana yababwiye ko yazanye umupanga awitwaje kubera imyitwarire ya mwalimu we, ndetse n’aho yamutemeye n’uko yahageze mu masaha yo gusenga ngo byakorwaho iperereza ryimbitse.

Mu bisa nko gushinja mwalimu ubusambanyi ku mwana byari byakwirakwijwe kuri Internet, mu bitangazamakuru bitandukanye yaba mwalimu yaba n’uruhande rw’ikigo barabihakanye bavuga ko ari ibihuha.

Uruhande rw’ababyeyi b’uyu mwana narwo ruvuga ko atari ukuri ko uyu mwalimu yasambanyaga umwana wabo, gusa ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko ngo bibaza ko ariho byashoboraga kugana bigatuma umwana, abihereye no ku bindi bibazo afite, yihagararaho mu buryo bubi kandi budakwiye.

Ndayambaje avuga ko umuntu wa mbere wavuganye n’uyu mwana amaze kugarura ubwenge ari impuguke mu mitekerereze akaba n’umujyanama w’abafite ihungabana (kuko yari yarigize), ngo ijambo rya mbere yamubwiye yagize ati “BYARI BINDAMBIYE

Innocent Ndayambaje ati “Njye ntabwo numva ukuntu umwana utarica n’isazi ahitamo ko aho kwirukanwa (kubera amanota) yafungwa imyaka icumi kubera gutemana. Ntabwo byumvikana…ukaza kubikorera mu kigo kirimo abantu ibihumbi bibiri. Ibyo ni analyses zikwiye gukorwa n’inzego zibishinzwe.

Niba umwana yarakosheje azabihanirwe, ariko nibamenye icyateye umwana gukora ibyo bintu, kijye ahabona gitangazwe kibe isomo ku babyeyi, ku bana no ku barezi.

Naho ubundi nibaca urubanza bakavuga ngo kuko ari umwana ndamurekuye, ntacyo bizaba bisize. Impamvu yabimuteye ikwiye kugaragazwa kuko nibihishwa ntihagaragazwe umuzi w’icyo kibazo nta n’undi mwana uzatinyuka kwirwanaho mu gihe cyose azatererwa.

Ibizava mu iperereza bizatangazwe bibere isomo abana, bibere isomo abarezi bamenye uburyo bakwiye kwitwara ku bana, bibere isomo ababyeyi bamenye uburyo bakwiye kwita ku bana babo.

Ku babyeyi be ngo babona ko ikibazo umwana yari afite mu by’ukuri bitari urupapuro rw’amanota gusa ahubwo ko hari ibindi byari biremereye umwana, nabyo bashoboraga kuba umuzi wo gutsindwa kw’umwana.

 

Uko umwana afunze babona bidakwiye

Uyu mwana ubu afungiye muri cachot y’abagore ya Nyamirambo, ahafungirwa abagore bandi bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ndayambaje avuga ko gufata umwana ukamufungira mu bagore bakuru bashinjwa ibyaha bindi babona bidakwiye ku mwana ungana kuriya.

Ati “nk’aho wamufashe ngo umjyane ku muntu uzi psychology y’abana anarebe niba nta bindi bibazo afite ahubwo ukamushyira muri iyo mico yindi muri cachot, umwana ikigo cyafataga nk’intangarugero akaba arimo abona ‘education’ imeze gutyo!

Twe nk’ababyeyi be niko tubibona, kandi n’undi mubyeyi wese niko yabibona, ndetse twibaza impamvu inzego z’umutekano zacu atari uko zibibona kuko kari ahandi wamufungira hatamwonona mu mutwe hatari aho, akumva ko ari mu gihano kuko yakosheje, ariko hadashyira ubuzima bwe bw’ejo mu kaga.”

UM– USEKE.RW

90 Comments

  • yego yesu nge ndumva ukobyababinexe kose uyumwana agomba guhanwa igihano gikomeye bigaha isomo nabandi bose kko nibataramusambanyije ngendumva 8gikurikiyeho bagiye guhimbira uriya musaza ngoboroshye icyaha cyumwana wabo

  • Ndabona hari abitwaza ko bafite uruvugiro bagashaka kurengera amafuti. Bafunge uwo mukobwa hatazagira n’uwo ahitana. Kwigana umukono wa prof ugamije kwiba amanota, warangiza ugafata umuhoro ukamutema! ahaaa …. muzi no kudefanda da! nababwira iki.

  • Mwabyemera mutabyemera mumenye ko uriya mwana atatemye mwalimu kubera ikibazo cy’amanota gusa.
    Iperereza rizadufashe rivuge ibyavuyemo wamugani bibe isomo, niba ari umwana bibere abandi isomo niba ari umwalimu nabwo bibere abandi isomo.

    Kereka umuntu utagira ‘critical analysis’ niwe wakwemera ko umwana ungana kuriya yatema mwalimu we juste kubera ikibazo cy’amanota. NEVER

    Njye mu kazi kanjye mpura kenshi n’ibibazo bijya gusa n’ibi ku bana b’abakobwa kenshi, nubwo mu itangiriro baba aribo ba ruvumwa ariko nyuma tuza gusanga ibyo bakoze babiterwa n’impamvu zitandukanye kandi zitabaturutseho.

    Ntihagire ukora ikosa ryo kurenganya umwanya ashingiye ku bunyangamugayo n’ubunararibonye bwa Prof Gasoma nanjye nzi, ahubwo anarebe impamvu y’uko uwo uzi nka Gasoma ari uwo ubona inyuma imbere nawe ashobora kuba ari undi.

    Ndababwiza ukuri ko kuri 75% nzi neza ko ikibazo uyu mwana afite yagitewe n’ibindi bitari amanota, believe me this is my daily job and my life of everymorning.

    Thank You

    Margo

    • @Margo: Umwana yakoze ibyaha bibiri kdi ndumva tubyemeranyaho: Icyo guhimba urundi rupapuro agamije kwihesha amanota, n’icyo gutema mwalimu kdi yabigambiriye (crime avec premeditation). Icyo uvuga cy’uko yaba afite ikindi kibazo cyabimuteye yes, cyakwigwaho, gusa n’ubusanzwe umuntu wese iyo yishe undi aba afite a psychological disorder (kuva kera rwose ushatse wavuga ko na Gahini yari afite indi mpamvu yabimuteye igihe yicaga Abeli) gusa ntibibuza amategeko gukora uko bikwiye.

    • @Margueritte (Margo)

      Ndabona rwose usa nushaka kurengera uyu mwana mu mafuti. Nkanabona ko ushaka gushora itiku kuri uriya mwarimu usanzwe uzwiho ubunyangamugayo. Uravuze ngo “UKO UBONA GASOMA JEAN BAPTISTE INYUMA ngo IMBERE ASHOBORA KUBA ARI UNDI”. ibyo uvuze se ubishingira kuki? Ndabona mufite umugambi wo guhimbira uriya musaza no kumwanduriza isura ariko Imana byose irabireba.

    • Ariko urinda uvuga ngo umwana ungana kuriya. ubu se abatemye abantu muri genocide wasangaga bangana gute?ntabakobwa se barimwo bari munsi yuriya. Ubuse abirirwa bata abana mumisarane bangana bate? ntabari munsi y’uruya se barimwo. ahubwo mbona muri gushaka iturufu y’igitsina kuko aricyo cyeze ngo muhishire umugambi mubisha w’uriya mwana. Imyaka n’Ingano ye ntibyashingirwaho ngo ntiyakwica umuntu? Ese umuti w’ikibazo kwari ukwica umuntu/ kuki se atabwiye abo babyeyi be ko mwalimu amumereye nabo ngo wenda basange ubuyobozi bw’ikigo babiganireho ahubwo agafata umuhoro ngo ajye kwica. ariko mutekereza umuntu utinyuka gutema undi?ushaka kumena amaraso?
      uko byaba bimeze kose nadahanwa baraba boroye ubwicanyi mumashuri.

    • abantu mwese muri gusubiza Margo biragaragara ko mutize psychology, muravuga ibintu mushingiye ku bumenyi buke mufite. Ubuzima bwumwana wumukobwa again wumwangavu kandi wifitiye ibibazo nkibyo batubwiye ni bwinshi. twebwe nkabantu dukora mu burezi tuzi ibyo abana babakobwa bashobora guhuriramo. Kuba yarafashe umuhoro iriya ni trauma nibwo bushobozi yari asigaranye bwo kwirengera ntabwo arubuterahamwe nkuko wowe Higiro uri kubivuga quand meme mujye mumenya amagambo mukwiye kuvuga naho mukwiye kuyavugira. Gusa ntacyo nashinjya kanaka iperereza ritaragira icyo ritangaza, gusa bazarikore mu buryo bwimbitse.

      • Mwese murajya hanze y’igikwiye kurebwa. Uvuga ko yize phycchology nawe arabeshya. Ntiyagombye kugaragaza ko ibibazo umwana afite byanze bikunze bituruka kuri mwarimu kandi atarakurikiranye umwana. Umuntu ufite ibibazo si ngombwa ko imyitwarire ye isohorera ku wabimuteye. Ahubwo iyo afite ibibazo byamurenze, uwo agizeho ikibazo bwa nyuma n’iyo ari gito niwe agiriraho reactions. Byose birashoboka ariko tureke guca imanza. Icyo nemera nuko umwana afite ikibazo gikomeye aho cyaba gituruka hose. Mumufashe mbere y’izo mpaka zose.

      • Uriya mwana nadahanwa na bagenzi be babarekure kuko ihungabana rituma uva iwanyu ufite umuhoro ugategereza ko abandi banyeshuri ko bajya muzindi activities ugafata umuhoro ukajya laboratory izo nzira zose ngo ni trauma icyo ni ikinyoma na kwa kwipfusha bamwe mubakobwa bakora.

        Ahubwo icyo nemera nuko nyuma yo gukora amabi bikanga akabona biri butere ikibazo yagize aga trauma gusa nabwo ndabikemanga kuko ngo yatabaje abeshya ko yashakaga kumufata. Ikigaragara uyu mukobwa ari mubi kuko na bariya biturikirizaho ibisasu baba barakuze nkabandi bana. MUKURIKIZE AMATEGEKO.

  • Ndashimira uyu mubyeyi kubwo gusaba inzego zishinzwe iperereza gukurikirana icyihishe inyuma y’iki gikorwa nkanatabariza uyu mwana ku kuba yarahanwe byihanukiriwe aho kugororwa ngo ahabwe abajyanama,ikindi ni uko ishuri rya st andre ririmo guhembera umuco w’ihohotera ngo bararwana ku isura y’umwalimu wabo.gusa ibi bibere ababyeyi isomo rikomeye

    • ariko ikigaragara mwese mwirengagiza nuko uyumwana ibibazo afite bituruka murugo iwabo,umwana w,umunyeshuri ufite inshingano yo kwiga itoroshye,akongeraho iyo kurwaza nyina indwara ikomeye,ese mubonako uyumwana atari yikoreye umusaraba utoroshye?ahubwo njye ngaye uriya muramu we ,bo batafashe inshingano zo kurwaza umubyeyi wabo,bakabyegeka k,umwana bikaba bimuviriyemo gusara.

  • Ni bahane bihanukiriye uwo mugizi wa nabi….kugira ibbazo se bituma umuntu ababarirwa amakosa? umugizi wa nabi yaba under age (umwana ) cyangwa adult (umukuru) byose ni kimwe ……bahane Gasiha ;itazagira n’undi muntu ihitana ngo ifite ibibao psychologiques…..mukure aho guteta.

  • oshye byabindi ngo abishe abantu muri genocide ngo hari abari babibigishije!!!! arararara!!! bari ibigoryi se ku buryo batari bazi gutandukanya ikibi n’ikiza?

  • Uyu mugabo Innocent Ndayambaje mukuriye ingofero. Uxi ko yaburanira na shitani igafungurwa! Anyibukije umufransa wutwaga Jacques Verges bari barahimbye Avocat du Diable. Plaidoyer ya Ndayambahe irimo ubuhanga, kuko adahakana icyaha cy’umwana “we”, ariko akabona impamvu nyoroshya cyaha. Jyewe numva uwo mwana w’imyaka 17 yahanwa uko amategeko abiteganya, kuko yakoze icyaha yabigambiriye (premeditation).

  • bibaye ibyo barekura abata abana babyaye muri toilet. barebe neza ko atanyoye ibiyobyabwenge cg adasanzwe abinywa. ibibazo byica sibibazo bare

  • Ababyeyi baravuga nkababyeyi nyine.Ntawanga icye kinuka.komtaho bavuga ko umwana wabo yaba yarabaregeye Uwomwarimu we kubwo guhora amuza uko Nyina ameze.Nzemera aruko nyirubwite yivugiye icyabimuteye.17ans nimyinshi nabe araho nabo bagore.akabi nukubyara umwana akagutera agahinda nkaka birutwa niyo atwita

  • ibintu byose byahindutse itiku

    https://www.youtube.com/watch?v=oeSbOOpeViU

  • Uyu Mwana Bamufungire Ahatari Hariya Nubwo Yatemye Aracyaburana Kdi Mumenye Ko Sosiyete Igenda Yangirika

  • mhuu!!ngo ntarica nisazi!! ubu mugiye kubindikiranya umusaza mukugerekeho ibyaha kandi arengana!! uwo mukobwa ninkozi yibibi nkabandi bose nasange bagenzibe bahisemo iy ‘umuhoro!

  • Ibyiza si ugushinja umwana nk’uyu ndetse n’uwo ari we wese wese kuko twese ntitubifitiye ububasha. ni byiza rero mukareka inzego zibifitiye ububasha zikabicukumbura.
    kuri jye ni byo ko amanota atatuma umuntu atema undi, buriya ntekereza ko haba hari ibindi bibazo bikomeye kandi ibifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe biza imbere (depression, troubles de la personnalité, abus de substances, troubles anxieux, n’ibindi….) . Noneho ukanongeramo ibibazo byagirana isano na contexte social, cyangwa se psychologique.
    Ibyo byose rero bisaba kubifatira hamwe nta cyirengagijwe kandi ngira ngo ni byo inzego zibishinzwe ziba ziri gukurikirana , byanaba ngombwa bakiyambaza ba experts mu rwego runaka.
    Buriya abamuzi bazegere izo nzego batange amakuru y’ukuntu uyu mwana yari ameze mu minsi ibanziriza ibyago yahuye na byo n’ikindi cyose cyafasha inzego zibikurikirana.
    naho mu itangazamakuru ubwabyo ntibifasha cyane.

    Imana ibarinde

  • Nibafunga uriya mwana bazaba bishe ahazaza he kdi mbona ari uruhurirane rw ibibazo rwabiteye.nange njya ngira ibibazo nkumva nakwiyambura ubuzima kuko bungoye cyane.uwo mwana ahumurizwe ubundi atahe

    • Wowe uziyahure arko ntuzagire uwundi uvutsa ubuzima.

  • Ahaaaa! Gutekereza guhimba amanota, kwitwaza umumpanga mu gikapu asanzwe atwaramo amakayi nabyo bihakorwa nyuma yo guhimba amnota, uruhererekane rwa ziriya nkuru ku mbuga nkoranyambaga,….Ibyo byose ni ibyo kwibazaho. Gusa inzego zibisjinzwe nizikore akazi kazo zitajenjetse.

  • Mbuze icyo nongeraho pee kko ndababaye cyanee Mana kuki wemereye satani kwitiza umwana w’umukobwa ungana kuriya agakora ibintu nka biriya bigayitse bimwiciye ubuzima bigeze aha koko Mana nyirimpuhwe nziko ubasha kureba ibihishwe ukabihishura nziko kd ubasha gukuraho amateka mabi agasibangana nkatigeze kubaho iyo umuntu aguhindikiriye akava mu byaha ndakwnginze fasha uyu mwana mu buryo bwose kgrango agarure isura y’ubumuntu n’urukundo mu maso yawe ndetse n’abantu.bibe uko ushaka Nyagasani
    Amen

  • ONLY GOD KNOW (GUSA BURIYA MWARIMU NA NYAMUKOBWA BAZI IDO N’ IDO KUBYABAYE)

  • ariko gukora icyaha no kucyemera ntibikuraho ingaruka zacyo uyu mukobwa niba afite nibibazo ntabwo buriya aribwoburyo bwo kubikemura
    1:hari ubuyobozi bw’ikigo yagombaga kubigezaho bukamufasha
    2:afite umuryango wamureraga wagombaga kumufasha mubibazo yarafite
    3:hari urwego rwa police (MURI CID)bashinzwe ibibazo byihohoterwa.none uwo mukobwa utaritabaje izonzego zose agahitamo gutemana ashobora kuba ihungabana arikura muri famille imurera.naho aho afungiye naho abanyabyaha bose bafungirwa kuko ubutabera nicyo bushinzwe.ikibabaje basebeje st Andre yatureze(kirazira gutinyuka mwarimu ukamukubita namahano peeee)

    • 1. Uzi neza ko ntabyo yakoze/ cg yari kubitinyuka? 2. uzi neza se ko yabonaga babishoboye/bari bamuri hafi? 3. Uzi neza ko yari abizi?

      Abanyabyaha bose barahafungirwa ni byo. Ariko ubundi abanyabyaha si abo wowe ubona ari bo, ni ababuranye, bagahamwa na byo. Sinon twese duhanwe, simpamya ko nawe uba uri imbere ya mashine.

      • Ugirango kwigana uko mwarimu akosora byo biroroshye mugabo.

  • Oyaaaa, nibafungure umwana! Mwalimu se avuze iki imbere y’umwana w’iki gihe?! Ntimubizi ……!!!!!!

  • Ariko ibintu muba mwivugisha ni ibiki??? Ngo umwana afite ikindi cyabiteye!? Kubwizo mpamvu se agatemana??? Ufitanye ikibazo nundi se aramutema!? Yabyigiye he?! Gutema umuntu n’ umuhoro?!?! Ngo banalyses!!! Muba mwabuze ibyo kuvuga! Mukomeze mushyotagize abana babakobwa!! Si uko ufite ikibazo yagikemura!! Umuhoro???? Sha nti baza na usuhuze mubantu! Ndabivuze kdi ndi umubyeyi!!!

  • Nigafungwe satani yakaritsemo. Umukobwa en plus umwana gufata umuhoro koko? Agatema? Ese ubwo ko ari muto ubwo yigiye hejuru adakosowe ngo yumve ububi bw’icyaha yakoze ntiyazaba umukamikazi koko ? Akaba yaniturikirizaho ibisasu akamara abantu. Ubwo murumva umuntu umusabira imbabazi ari mukuri koko?

  • Muvane amarangamutima ahongaho. Uwo mukobwa afite ibyaha 3, guhimba inyandiko, gutwara umuhoro mu mwanya w’amakaye, gutema agakomeretsa akoresheje umuhoro. AMATEGEKO NAKURIKIZWE. Naho iby’uko agipfundura amabere, ahubwo yaratinze abandi apfunduka ku myaka 12-13.

  • Ndumva jyewe ikibazo gikomeye! Hakurikijwe ikosa ryakizwe! Nagira inama famille y’umwana bakareka gukomeza kuvugira umwana uri mu makosa, ahubwo bakegera directeur akababera umuhuza(médiateur) bagahura na mwarimu bakaganira, bagasaba imbabazi! Umwana aracyari mineur, aramutse yitaweho yazaba umwana muzima!
    Bref, nihabeho guhuza impande zombi bizakemuka! Na mwarimu yarabyaye aziko adolescence ari âge yo gufashamo umwana!

  • Turambiwe uzi analyses zo kubinyamakuru no kuri whatsapp. Ndumva twategereza iperereza ryimbitse, naho inkuru dusigaye dusoma ziraducanga. Mugitondo tubona inkuru ivugira uyu nimugira uwundi… Mureke turindire iperereza n’imanza zirangire.

  • Ahaa, uyu mwana w’umukobwa umenya yarasanzwe ava ahantu hakomeye da! Umwana muto kuriya byongeye w’umukobwa, wiba amanota ahimbye impapuro, yarangiza agatema mwarimu, umugabo wimyaka hafi 60 mumutwe hafi yo kumwica??. None ngo ntakwiye gufungwa da! ngo yari insane, ngo avuzwe mumutwe.. Umwicanyi uba atarwaye mumutwe se ninde?? Ndumva mu rwanda twarabaye nko muri USA aho umuzungu yica undi bakamufunga umunsi umwe agahita arekurwa ngo basanze arwaye mumutwe.

    muribuka umuboyi witwa Sylvestre wigeze kwica umwana wa shebuja ngo amuziza ko nyina yamufataga nabi?.. Nawe yavujwe mumutwe se? umwicanyi wese aba arumwicanyi, akwiye guhanwa hakurikijwe amategeko ahana y’u rwanda, ntamarangamutima akwiye kuzamo.

  • ariko iyo umuntu yihandagaza akavuga ngo ntiyiyumvissha ukuntu umwan wukobwa ufite imyaka 17 watinyaga no kwica isazi ngo biratangaje kubayaratemye umuntu? kuki mwiyibagizako genocide yakzwe nabanyarwanda kdi abeshi muribo nubwambere bari bakoze icyaha cyo kwica kdi barabikoze??abakobwa bica impinja babyaye nibangehe?kdi mubuzima bwabo ninyoni batinya kuyica?abana bica ababyeyi babo babahora imitungo numurage wamasambu nibangahe?nonese babikora kuko harahandi bigeze kubikoraho?? uwomwana numwicanyi nkabandi uretseko nyagasani yakinze akaboko, nibamuhane rwose kuko ningombwa

  • Police ikwiye gukora akazi kayo ikatumara amatsiko. Sinibwira ko umwana yatema mwalimu ashaka amanota cyane ko aba abizi ko atazayabona nyuma yo kubikora. Hagomba kuba hari indi mpamvu ikomereye imwana cyane yatuma ageza aho akora ibidakorwa. Nkanibaza ukuntu byabaye ari babiri gusa, ndetse umwana w umukobwa nabonye kwifoto agahamya umugabo ntanikingire. Bisa naho nawe yari ahugiye mu bindi. Birebweho…Ese ntarindi somo yatsindwaga?

  • Nimureke kugendera ku marangamutima ya buri ruhande ahubwo harebwe uburenganzira bw’umwana,wowe umwita satani ujye umenya ko umwana w’undi abishya inkonda,naho ubundi harebwe impamvu umwarimu asaba umwana ko bahura nta muntu wundi uhari agashaka kumwereka ko bari kumwe mu bibazo byose yagira,sinshyigikira ikose umwana yakoze.gusa tureke kwica gitera ahubwo twice ikibimutera

  • Uriya mwana ararengana mwarimu yaramurembeje

  • Ibyiza nsi ugushinja umwana ; Mureke iperereza rikorwe.. umwana yakonze ikosa nibyo… ariko nibarebe neza icyateye uwo mwana gukora ibyo.

  • ariko abantu bakuru namwe mudefanda amakosa koko? none se uretse amanota wibwira ko hari ikindi cyatumye amutema? Reka mbikubwire kuko nanjye ndi mwarimu,umwana iyo muhiranye ikibazo cy,amanota bimutera umujinya cyane.
    Kubwiyo mpamvu rero,umwana agomba gufungxa uko amategeko abiteganya,bityo rero mureke gushyigikira amafuti y’umwana wanyu.

  • Ubyaye ikiboze arakirigata koko. Murumva ibyo bisobanuro? ngo ni se wabo harya! ndumiwe.

  • ikibabaje muri iyi nkuru kuva iyi incident yaba, nukuntu icyaha cyo gutema umuntu cyasigirijwe,kiri gukikirwa ,kigashakirwa ibisobanuro. birababje cyane pe, i have been reading ibintu byose byanditswe mu bitangazamakuru kuri iyi nkuru, ubu se muri kumarira iki abana bo mu mashuri basoma iyi nkuru,kumva ko if you have a justifiable reason to do evil kuo uri under age,ubikore. ibi si ukurera.

    ngo yamubazaga amakuru ya mama we!!! ibi ni ibintu bisanzwe cyane,mwarimu ni umurezi,ureke ibyubu byateye,abantu baba bakorera amafranga.mwalimu hejuru yo kuba yigisha ,akanatanga amanota,atanga n uburere,ntago wabona umwana wari uzi atsinda atangiye gutsindwa ngo uterere iyo.urabaza,byaba ngombwa ukanamufasha.

    nicyo ibigo by abihayimana birusha abandi,batanga ubumenyi ariko ntibirangiriraho,nize muri lycee,directrice yajyaga akemura ibibazo ni miryango yananiwe,kuko azi kurera.

    ikigaragara,hari ibintu byinshi biri inyuma yizi nkuru.
    nanjye ndemeranywa nuko umwana nkuyu ufite ejo hazaza ajya kuryama muri gereza kuko nta burezi bubayo,ariko nibikorwe badashatse gusiga urundi ruhande icyasha. kandi nibabikora ukunguku,ntibazongere gufunga abana bato bakoze ibyaha,ahubwo koko bakore za rehab,abana bafashwe bagororwe.

    abantu baricana mu rwanda buri munsi,umwana yica nyina ,abavandimwe baricana.ntakidasanzwe hano kwisi turiho.ikidasanzwe nuku kuntu some case are treated differently.

    umukobwa wakoze icyaha akosorwe,umwarimu uruhare azagiramo urwarirwo rwose azarubazwe nawe.
    ahubundi dukeneye yezu wenyine,imitima irimo urwango ntaho izatugeza

  • Uyu mwene wabo arazana iby’amarangamutima ye ku bwicanyi!Nyamara Ubu ari we batemye urutwe aba yirirwa avuza induru Ngo bahane bihanukiriye.Ndabizi mu guhana ibyaha habamo impamvu nyoroshyacyaha cg nkomezacyaha ariko uyu mukobwa ibi yagaruye by’imihoro ntibisobanutse.Bahand umunyacyaha nta kundi .N’undi wawutyazaga abe awuretse.

    • Ubwicanyi bwo utekereza ko butatewe n’amarangamutima? Afite abarimu mirongo, kuki ari uyu yatemye? ikindi ku mugani, iyi rendez vs yo muri labo irakemangwa.

  • Murakoze mwese ku bitekerezo binyuranye mwatanze kandi umuntu abihuje yakuramo igitekerezo kizima. Kuba uyu mwana w’umukobwa yaba yari afite ibibazo byo mu mutwe (trouble psychologique) mbona nanjye ari ikintu gishoboka cyane. Gusa umuryango we ukaba ubifitemo uruhare kuko ni nawo wakagombye kuba warabibonye hakiri kare. Kuba rero umwana yagirana ikibazo na mwarimu ntabibwire ababyeyi be cg abamurera mbibonamo ikindi kibazo. Kuba kandi umwana nawe ubwe ataratinyutse kwegera ubuyobozi bw’ikigo ngo abubwire ikibazo afite na byo ni ikibazo. Ibi byose wabihuza no kuba uwo mukobwa yarafashe urupapuro rw’amanota akaruhindura mwarimu yabimubaza akamusubirisha kumutema bifite ikindi bisobanuye. Ahari babyeyi bagenzi banjye murabona ingaruka zo kutaganiriza abana bacu cg se twaba tubaganiriza tubabwira iki? Icyo uyu mwana yakoze ntaho gitaniye namba n’imibereho ye. Mu gukemura iki kibazo hazibandwe no kureba mu muryango uyu mwana avukamo uko bimeze. Nubwo bwose adafite ise na mama we akaba arwaye ariko hari uwavuze ko yamureraga. Amurera ate? amuha umwanya bakaganira akisanzura? Ibyo byose mu gufasha uriya mwana bizitabweho ariko kandi anaryozwe amakosa yakoze hato atazahava abigira akamenyero, kuko no kuzubaka urwe byazamubera ihurizo rikomeye niba ikibazo nka kiriya agikemuza umuhoro ibibera mu ngo byo ashobora kutabona intwaro ibibereye. God bless RWANDA.

  • Elelele arko Nyagasani we?!?? arko uyu mwana aturuka kwande!?? umwana utemana agamije kwica ngo nacire aha twikubite?!???? Iyi ni inkozi yikibi ni inkoramaraso nkizindi…. ahubwo abo babyeyi bakurikiranwe cyane cyane uwo mugabo niba ataribo bakwirakwije ibihuha bya SIDA muri social media! naho ubundi nahanwe yumve ko yakoze ikosa riremereye!!! arko uzi umwana baje gutabara mwarimu agiye kumutema bwa kabiri agahita avuza induru ngo yaragiye kumufata kungufu bamubaza aho bihurira numuhoro agahita yumva ko icyo kinyagisha…..!?!??? nahanwe rwose muve muribyo ntimudutere niseseme ngo afungiye mubagore bimico mibi!?!? ahubwo bamucunge atazavamo bose yabigishije ubwicanyi…….

  • ese ubundi niyo baba bari basanzwe ari abasheri niki kigomba gusobanura icyaha cyo guhitana umuntu, tuvuge se yakoze legitime defence?, turi mugihugu cyamategeko, amaranga mutima agomba hushyirwa iruhande, umwana akabazwa inyandiko mpimbano, gushaka ibyabusa no kwica yabigambiriye.Nyamugabo nawe basanga yasambanyaga abo ashinzwe kurera bityo n,awe yakira uriya mupanga bakamuha burundu yymwihariko.

  • Muraho,

    Nanjye nifuje kugira icyo mvuga ku nkuru y’uyu mwana.
    Ariko ndagira ngo mbwire abantu bose muri kumucira urubanza ko mufite ibitekerezo bigufi cyane.

    Kuki mwumva ko umwana yafata umuhoro juste agatema mwalimu kubera amanota???? Nihe handi mwumvise ibisa n’ibi? Ni kangahe ikibazo cy’amanota hagati y’umwana na mwalimu kirangira mu buryo nk’ubu? kuki mutareba hirya yabyo ngo mubone ko byanze bikunze hari indi facteur yatumye umwana akora biriya irenze amanota.

    Ndasaba Police gukora iperereza ryimbitse kandi koko ikazatangaza ibyavuye mu iperereza bikaba isomo.

    Ndahamya neza ko mwe abashinja umwana gukora amahano kubera impamvu nto cyane y’amanota MUZATUNGURWA.

    Byanze bikunze muzasanga hari ikindi kintu cyatumye akora biriya.

    Just wait and see

    • Ikibazo ni uko iyo uvuze gutyo uba ushatse guherereza impamvu kuri mwarimu kdi sibyo. Si amanota yamutera gukora ibyo ahubwo ni ibindi bibazo psychologiques umuntu aba afite akenshi usanga biba binaturuka mu rugo (depressions, anxiety nk’uko muganga yabirondoye muri comment ye). Umuntu wese ufata umwanzuro wo gutemana (kwicana) ntabwo aba ari muzima. Uburwayi bwo mu mutwe buratandukanye, ni uko benshi tutagize amahirwe yo kwiga Psychology ngo dusobanukirwe. Ntabwo abarwayi bo mu mutwe ari abari i Ndera gusa cyangwa bamwe beruye bagaragarira buri wese ku misozi kdi umurwayi ntibisaba kuba abimaranye igihe runaka kugira ngo abe yakora igikorwa kiri violent (acte de violence). Ibyiza twareka inzego zibifitiye ububasha zigakora iperereza aho guterana amagambo

  • Uyu mubyeyi uvuga ibi ngo niwe wareze uyu mwana w’umukobwa akwiye ubwe gukurikiranywa hamwe n’abo mu muryango w’umugorewe bose, kuko bafashe inshingano zabo zo kureba no gufasha umubyeyi wabo kandi urwaye bazishyira ku mutwe w’uyu mwana w’umukobwa, ufite n’izindi nshingano zo kwiga kandi nawe agikeneye kurerwa cyane ko ari mineur. None agahangara akandi mu itangazamakuru ngo umwana yarafite inshingano zo kurwaza umubyeyi wabo wenyine kandi bahari.

    Mwaramutereranye ibibazo bimubana insobe mu kwiye kubibazwa. Uwo mwana w’umukobwa yari akeneye ko mu mumurera none mu muhaye uwo kwitaho mu buryo budasanzwe, njye mbona wa mugabowe nta mpuhwe ugire kandi nta rukundo ufitiye uwo Nyokobukwe niba kok ibyo uvuze muri iyi nkuru aribyo ko uwo mwana w’umunyeshuri ariwe wita kuri uwo mubyeyi muhari!!!!!!!????

    Urumva bitari bikwiye kugutera isoni aho kugirango wishyire hanze bene akakageni!!!

    Mwaratereranye uwo mwana. Wabona n’uburyo yavanywe mu Byimana ari kugirango akomeze yite kuri uwo mubyeyi none akaba aribyo byari bimurambiye!!!! Namwe mukorweho iperereza kugirango hagaragere uruhare rwanyu muri ibyo byose

  • NDASABA INZEGO ZIBISHINZWE KO UYUMWANA YABA YAFUNGUWE MUGIHE KITARENZE AMASAHA 48, ENOUGH IS ENOUGH!! UMWALIMU AFATE UMWANA KU NGUFU NIBARANGIZA BAFUNGE UMWANA WIRWANAGAHO!!!!

    SELF DEFENSE IS ALLOWED, NIBAFUNGA UYU MWANA BIZABA ARI UGUHA URWAHO ABARIMU BAFATA ABANA KU NGUFU NTA N’UMWANA UZATINYUKA KONGERA KWIRWANAHO

  • Amarangamutima menshi cyane ashingiye ku mitekerereze ya muntu, tureke inzego zibishinzwe zikore akazi kazo, police inzego zose bireba zizaduha umwanzuro ukwiye tubyizere. Imana ibagirire neza.

  • Impanvu zishobora kuba nyinshi, ariko dutekereze uko umwanzuro wo gutema wagenze; yarabitekereje (intention morale), ategura igikoresho(intention materielle) nibindi…Sikintu cyabaye spontanee…..oyaaaaa!. biratangaje ko impanvu buri gihe ishakirwa mubusambanyi….kuki ??? ntakindi umugabo numugore bapfa atari ubusambanyi ???, ndunva kubuvuga bishaka kworoshya icyaha cyumukobwa kuko buri gihe byitwa guhohotera igitsina gore.Inama natanga nuko umukobwa yapimwa ninzobere, basanze ari muzima ahanwe.Uru Rwanda rufite amateka nikintu cyitwa umuhoro, nimpinja zirabizi, nkanswe inkumi yitonda cyane, itari yica nisazi yafashe umwanzuro wo gutema ????

  • Ahaaa ndabona bitoroshye mwanditseeee ariko inama yanyuma jye natanga nibajyane umwana igitagata hamwe bajyanaga abana batemye abantu muri genocide baab mineur hanyuma aganirizwe asuzumwe barebe ko ntakibazo afite mumutwe naho Mwalimu nawe aza prouver ubwo bunyangamugayo bwe kuko mumutima we ntituhareba ntakuntu umwana yagambirira kwicana kuriya ari amanota gusa.

    Icyo nzi nta ntungane ibaho yenda koko mwalimu yaracitswe mubunyangamugayo azwiho akora ibindi reka iperereza rikorwe ariko abatukana ngo niyicwe boshye atagororwa ndabagaye. nonese iyaba ari uwawe? nuko wari kuvuga umubyeyi we se ko mbona mumutwama aho yavuze nabi nihe erega nibyaye ikiboze irakirigata mubimenye.

    Ko batishe se abana birirwaga batuvumbura mumasaka batwirukankana ntibabajyanye igitagata bakabigisha bakagororoka kereka niba higishwa abakoze genocide gusa yenda hari excuse bafite ziruta izabandi naho gufungwa amategeko y’U Rwanda n’amategeko mpuzamahanga ntiyemera gufunga umwana ungana atyo ahantu nkaho police nihamukure afungirwe mubana bagenzi be cg se wenda bamujyane iwawa ariko aho si ahe

  • Mbega inkuru zibabaje. Umuntu ni ikiremwa gitangaje. kandi umuntu tureba inyuma atandukanye cyane n’umuntu w’imbere. Uko ababyeyi b’uwo mwana batekereza ko nta kibi yakora nyamara akaba yatemanye, niko n’abavuga ubunyangamugayo bwa mwalimu nabo batekereza ko nawe bishoboka ko yitwara ukundi. Imana yonyine izashyira ahagaragara ukuri. Police idufashe icukumbure. Wasanga harimo n’abandi bireba barenze abo babiri ducira urubanza.

  • ahubwo se murumva akagakobwa kadafite uburwayi bwo mu mutwe kwitwaza umuhoro kanakuze niba ririya bica abagabo babo mumufunge cg mumutware indera

  • ibibintu biragoye kubyiyumvisha ko umwana wimyaka nkiyo afite atinyuka mwarimu umurusha imbaraga nibigango ikigaragara uriya mwana byari byaramurenze nti twakwirengagiza ko ba shuga dady babaho ruswa ishingiye kugitsina ibaho ahubwo nibakore iperereza ryimbitse.

  • Ntibyumvikana ukuntu umwana w’umwangavu w’ibiro 35 yafata umuhoro, ashobora kuba yari afite ibibazo byinshi ku ishuri. hakorwe iperereza ryimbitse. Hanarebwe niba nta bandi bana bafite ibibazo nk’ibye.

  • Mwakoze kwandika mwese yaba ari umunyamakuru ndetse n’abatanze ibitekerezo. Gusa icyo nakuyemo nuko uriya mwana akwiye gukurikiranwa hakarebwa impamvu nyamukuru yabimuteye kuko twese twarize hari igihe na mwarimu yakurenganyaga ariko ukihangana yenda ukanasibira ariko utatemanye. kubantu notion kuri Psychology bashobora kubenya kuturusha byange bikunde umwana ntiyatemanye kubera amanota kuko ntanaho byagaragaye ko nibura yagiye kuregera abakuru b’ikigo ko bamurenganije kandi niba yaranibye amanota agafatwa icyo cyonyine nticyatuma ategura gutema mwarimu. Uyu mwana afite ibibazo (Pschologiques) byabimuteye kandi akwiye gukurikiranwa akavurwa. Kuko nabatemaguwe 1994 ntibigeze babona imbaraga zo kuba bafata imipanga ngo nabo babikore

  • Nimukome urusyo mukoma n’ ingasire hagomba kurebwa ikibazo kiri ku mpande zombi. Hadakemurwa ikibazo cy’umwana umwarimu agakomeza kuyogoza abasigaye.wasanga Ibyo ababyeyi b’umwana bavuze bifite ukuri.Hanamenyekane Ibyo Uyu mwana yarambiwe Ibyo aribyo, cyangwa Niba harimo n’ibinyoma tubimenye.

  • Umwana ukina afata umuhoro! akawitwaza ! agatema! icyaba cyarabimuteye icyo aricyo cyose nawe si shyashya/ simuzima umuntu ukinisha umuhoro.

  • [] temps. ndabona hakwiye kurebwa impamvu umwana yabwiye umuganga bahuye bwa mbere ati: BYARI BINDAMBIYE????????!!!!! kuki. njye ndi nkumucamanza nabanza nkareba impamvu byagenze gutyo. Ese mwamujyanye i ndera ko nzi hari abaganga babahanga bamufasha maze hakazavumburwa impamvu yabimuteye keretse niba ntabahanga dufite. Kandi ndasaba ko izo discussion zarangira umwana ntiyumve ko ari ikivume kuko ejo ejobundi azavamo uwo igihugu gikeneye.

  • Ahaaaaa ese ibyo gutema nimipanga biracyahari!!!!! Mana tabara abanyarwanda Imana ntibera nubwo uwo mukobwa ari umwana ariko yakoze icyaha. none uwo mwarimu yatemye sumuntu? bantu b,Imana mujye mushyira mugaciro kandi ntimubere, kuko wenda uwo mwana anjwi cg ari uwo kwarunaka ahaaaa.

  • Mwagira amarangamutima mwareka, umuntu wese ufite ubwenge utekereza ntabwo yavugako umwana yatemye mwalimu kumpamvu zamanota oya aho mwaba mubeshye, kumpamvu zanyu bwite ,dufite inzego zishinzwe iperereza nizikore akazi kazo ukuri kumenyekane uwo icyaha gihama ahanwe sinzi uwariwe tubiharire ababishinzwe

  • ikibazo cy’umwana gikwiye gukurikiranwa neza tukamenya ukuri. Umwana ugeze mu mwaka wa kane sibwo bwa mbere yaba yari abonye amanota make bwa mbere kuburyo byatuma atemana. Ikindi kuki abantu bemeza ubunyangamugayo bwa Mwalimu nkaho bamureba mu mutima? umuntu ashobora guhinduka. simvuga ko umwana atakoze amakosa, ahubwo nihamenyekane niba yarayakoreye ubugome, Kwihimura, cg kwirengera noneho akaba yarabikoze mu buryo budakwiye. Ese niba mwalimu ari umwere kuki akoresha ibiganiro ndetse n’ibinyamakuru bigahamagarwa cyane? ubwo ntihaba hari ibyo ashaka guhisha akoresheje ijwi ryumvwa na benshi? Iperereza nirikorwe ukuri kujye ahagaragara hatazagira undi mwana/mwalimu uba victime.

  • Mwuka wera nasange Nyamukobwa na Mwarimu we batange amakuru nyayo kuko abandi ndabona mubizanamo amarangamutima.

  • Uko biri kose uyu mugabo watemwe afite ikindi yapfaga n’uyu mwana kitari amanota, police ibikoreho iperereza kuko n’ubwo umwana yakoze amakosa hari icyabimuteye kandi ntekereza ko kitoroshye. Abavuga ko ari inyangamugayo namwe murabogama cyane, muzi mu mutima we? ese yajya gukora ibyaha ikigaragariza buri wese! Buri wese n’ibiri mu mutima we biba bizwi n’Imana kuko niyo ireba hose. Police idufashe ikore iperereza kdi ukuri kujye ahagaragara, bibe isomo ku mpande zose. murakoze

  • aba babyeyi batangiye gutekinika ngo berebe uko bagoreka ukuri: nabo ubwabo baremera ko atasambanyije umwana wabo ahubwo bakumvisha ko ashobora kuba yari abigambiriye!!!! nabyo ntabyo yagezeho rero mumuhe amahoro mwoye kugoreka ukuri ahubwo mwamagane umwana wanyu. Puu murakabije rwose !!!

  • Ubwo bitwaze ngo mwarimu yaramuterese! uwo mwicanyikazi ahanwe bihanukiriye, naho nta burezi burimo

  • ibi bintu biragoye kubyiyumvisha ko umwana wimyaka nkiyo afite yakwifata agatema mwarimu ntampamvu ikigaragara sa manotagusa ahubwo uyo mwari mu bamukoreho iperereza rihagije kandi ntitwa kwirengagiza ko ruswa ishingiye kugitsina ibaho ndetse naba shuga dady batoroheye abana muri iki gihe nibakore iperereza ibyo twivugisha kubera amaranga mutima tubiveho

  • Muraho mwese,

    Nanjye nshaka kugira uruhare rwanjye ruto ntanga kuri iyi nkuru y’uyu mwana, koko umwana yakoze amakosa, ariko ntitwamucira urubanza ngo nahere muburoko ngo cyangwa ahanwe bikomeye bimurenze, kuko ntawuzi neza icyabimuteye , niyo mpamvu dusaba inzego zose bireba kandi zibishinzwe gukora iperereza rikwiye, umwana akarenganurwa hakamenyeka icyaba kubiri inyuma, sinibaza ko amanota ariyo ashobora guteka uyo mwana , ukuri kukajya ahabona. nabandika inkuru zitandukanye kuri za wstp nahandi ziteye ubwoba, ndumva twategereza abashakashatsi bakabikoraho tukamenya ukuri kandi turasaba ngo ikizavamo bazakidutangarize.

    Murakoze

  • bavanximwe muraho. ari Gasoma,ari uriya mwana nge ntanumwe nzi. Gusa ibyo mwahuriye ho mwese ni izina umwana. ikindi amateka ye nta numvise bavuga ko atihgeze arwana nabandi bana. Gusa ikindi nge numvise muri bmwe mubana bigana nuko Gasoma yatotezaga umwna ngo birirwa mu ma tiku ya AERG.

    Njye ahubwo uwo Gasoma ndumva ari undi wundi, ese ubundi kuki ariwe umwana yatoranyije? muge mureka muzanabanze murebe abagize ibibazo bijya gusa kuriya reactions bagiye bakora.

    Bigaragazwe kabisa.

  • Tks Dr. Alfred, ndemeranya nawe rwose. Iyo hari ikibazo nk’iki sibyiza gukeka no guca imanza uhereye ku nkuru zo mu itangazamakuru. Inzego bireba zishake ubufasha bwose bukenewe (experts) harebwe imvo n’imvano y’icyaha nk’iki aho gucira abantu ubusambanyi nta gihamya, ngo kurwara amenyo….Iyo umuntu afashe umuhoro akagenda iminota irenze icumi agiye gutema umuntu biba byateguwe.

    • None se niba uwo mwarimu hari ubundi buryo yabangamiye uwo mwana, ni nabyo byamuteye guhindura amanota no kwiyandikira ibindi bisubizo? Police ikore akazi kayo ariko n’ishuri ntiryibagirwe uko uwakopeye( Cheating cg tricherie) ahanwa.

  • Ariko abashaka kugira umwalimu umwere barisekereza!!!! Uriya mwana ahubwo yari yaraboreye imbere, mwana wacu ahubwo uri umuntu wihangana!!! Ndabyemera ko yakoze ikosa pe!! Ariko siniyumvisha umwana gufata umuhoro akawuzana!!! Nibirebire kandi koko ubutabera nibubikurikirane kandi bazatubabarire babishyire ahagaragara!! Nimudasanga umwana yari amerewe nabi na mwalimu nzica icyiru. Kandi abakoze analyse ziri mature ndabashimiye pe.

  • Twebwe abantu tuvuga ibyo tubona ariko nimureke ababishinzwe kubikorera iperereza batumare amatsiko

  • ariko ntimubere uruhande runaka!! uyu mwana n’undi mubyeyi wese yabihamya ko yakoze ikosa. ibyo yararambiwe ntituzi ibyo aribyo usibye ko umwanzuro utagombaga gufata umuhoro!! ikindi abavuga ngo imyaka ntago uwo mwana ariwe uyigezemo bwa mbere n’abandi twayinyuzemo. uyu mwarimu nawe niba barapfaga ibindi batavuze iperereza nirikorwa bagasanga ariko bimeze nawe akwiriye guhanwa nk’uko amategeko abiteganya!! naho ubundi umwana utinyuka gufata umuhoro ntatinye akagerekaho no gushyira mu bikorwa ibyo yagambiriye nubwo byaba ari ibibazo yahuye nabyo s’uruhinja kuburyo yabuze izindi nzego yabinyuzamo atihoreye. harebwe ikigenwa n’amategeko ubundi dutegereze icyo iperereza rizatangaza!!

  • Jye ndakeka ko uliya mwana ashobora kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe byamurenze biterwa na solitude cyane cyane k umwana wumukobwa w’imyaka ye bibali bibi cyane, akaba ali wa mwana wigunga kubera kubura uwo bavugana ngo abe yamwifunguriraho amubuire ibibazo afite, akabona n’ukuntu nyina amucika areba kubera uburwayi, aliwe bakaganiriye ibibazo bye.

    Mujye mumenyako nyina w’umuntu cyane nyina w’umwana w’umukobwa w’umwangavu ali ikintu gikomeye abayumva ari we byose mubuzima bwe. Wenda nanyina akabari indembe idashobora no kuvuga cyangwa n’umwana yanga kubwira nyina ngo atamutera agahinda kandi nubundi nawe ntako amaze.

    Erega no kubona nyoko arwaye indwara ikomeye itazakira uri umwana nabyo byamutera ihungubana, akamubona ukuntu agenda amurembana agenda amupfira mumaso ntanicyo yamukorera ngo mukize, nabyo ni agahinda katera umwana w’iyo myaka ihungabana ritoroshye, cyane cyane ko yabonaga nyina giyegupfa ntahwamusize agiye gusigara wenyine ku isi ntana se yigirira.

    Ikindi kandi wenda ashobora kubona yarateraranywe n’umuryango, aliwe wenyine yita kuli nyina, abavandimwebe bakaba ntakindi bamubonamo atari ukurwaza nyina ku buryo aliyo sujet yonyine bavugana ntibite kubindi bibazo by’ubuzima umwana ashobora kubafite kuburyo nuwo mwana ntawafite abwira ibye ntanuwabona amwitayeho, kubera uko kwigunga nawakaba icyihebe ubumuntu bukamuvamo noneho yabona nyina agiye kumusiga kuisi wenyine akiyanga akumva ubuzima ntacyo bumubwiye akamera nk’igisimba

  • Uretseko numwanawumukobwa utinyukagushyira mugikapocye umuhoro akawujyana kuishuli akatema mwarimu unganana se, nawentiyoroshe. Ikindi nkukomwagiye mubyandika munkuruzanyu zitandukanye, ngonyuma yokumutema akabona abajegutabara yahisabeshya ngoyaragiye kumufata kungufu nyumazakuvuga kwataribyo yabeshyaga, icyocyonyine kigaragazako nuwomwana atarishyashya, nukokuntu yatinyutsekuigana umukonowa mwarimu akikosora bundibushya kurundi rupapuro ngwajijishe yakandimanota, nabyobigaragaza konawatariyoroshye

  • alikwikindi natekereje, wenda mwarimu yabayarafite agakoko akaba yaranduje nyina, umwana akababizi doreko na mwarimu yamubazaguko nyina ameze, umwana bikaba byaramuteyumujinya wendakabona ali muarimu umuiciye nyina. byose birashoboka, nihanarebwe niba uyomwana atafataga drogue kuburyaba icyihebe bigezaho, cyangwase nibayarigeze gukuramo inda ikuze kukonabyo bihahamura abana babakobwa cyane iyobahatiwe kuyikuramo na famille bo batabishaka

  • Babyeyimujye muganarizabanabanyu bakibafite, nukuli izini signes zumwana ufitihungabana ryokuigunga ntagirumuganiriza nuwabuiribibazobye bikamurenga, cyane kubana bagezekuli iyomyaka. Abomumuryangowe muisuzume nibamutaratereranye uwomwana mukamuhinshingano zimurenze zokurwaza nyina wenyine, ntakindimumufasha nkumwana wumwangavu ukeneye kumvwa nokuganilizwa, nawakumva ntakindikibahuza mbese ntakindimuhuriyeho cyangwa mumubonamo atarukurwaza nyina gusa, kuburyo ntanindi sujet mwaganiraga atariyuburwayi bwa nyina kandiharibindi yifuzaga komuganira ntimumuhuwomwanya, nawakumvako ntakindamaze mururworugo iwabo yarabaye esclave mbesenyayindi role afite atarukurwaza nyina ibindibibazo byebuite bitabareba mwebwe abomumuryangowe kukomutamuitayeho. wenda ninayompamvu mwamuvanye kuliryoshuli ryakure mukamugarura saint andre ngwazakomezarwaze nyina kukomwumvaga alikokazike. nukuli muisuzumeneza

  • human heart is evil

  • Mwiriwe?
    njye icyo mbona cyo nuko tugomba kubanza kwemera ibyo tubona
    ibindi bikaza nyuma.
    nku mubyeyi njye nashyigikira ko ikikibazo cya kemuka mu nzira y’ubwumvikane mbere ya byose Umwana akumvishwa uburemere bw’ikosa yakoze kandi agasaba ni mbabazi.kuko igihano cyo aragifite ubuzima bwose kwirirwa bamufunga ni ukuguma gukomeretsa umutima wu mubyeyi we nawe utorohewe na busa.
    icyo gikomere cyu ko yatemye umuntu nacyo kukikorera ntibyoroshye.Gusa Imana ni mugirira ubuntu azagikira.
    Ababariwe ntago yazibagirwa ubwo buntu yagiriwe.ariko byose bigakorwa hadapfobejwe na mwarimu tumugerekaho ibyo tutazi ko yakoze koko.keretse bigaragaye ko nawe yateshutse icyo gihe nawe agahanwa.
    Mwarimu ufitiye umwenda ukomeye uyu mwana wo kumuha imbabazi,nawe igihe uzaba utaramubabarira igikomere cyo mu mutima ntikizakorohera.

    Dukunde amahoro, kandi tumenye kuyatanga.
    Mugire amahoro

  • Ikigaragara cyo ni uko hari gukoreshwa amayeri yose ngo iyi nkumi igipfundura amabere, yitonda cyane, itarica n’isazi igirwe umwere maze Gasoma asigare aririmba urw’abonye. Please, ubutabera bukore akazi kabwo nta marangamutima.

  • uriya mwana ubwe nicyibazo kandi afite ikibazo kandi yateye ibibazo.Gufata umupanga ntabwo byemewe .numwicanyi kimwe nabandi bicanyi.Umuntu wanditse ngo kuki afungiye ahantu habi,ngo bamujyanye kuba psychologue comment ahubwo no kurera umwicanyi nkuriya nabyo nikibazo.mwarimu abaye yamushatseho ubucuti kuki uwo mwana atanze cyangwa ngo amurege?mwarimu numwere

  • @joss, ayo makuru wayavanye he ? Oya nibageze vuba na bwangu uyu mwicanyi mu bucamanza kuko ibyo yakoze bijya kwegera ibyo interahamwe zakoraga…! umukobwa utema agapima mu cyico kweli, kumwe interahamwe zatemaga abantu, ni akumiro !

    Nibutse ko iyo ufite imyaka 17 uba utakiri mineur, she a public danger, she should be judged and condemned accordingly; kuba afunganye n’abagore bakurikiranyweho ibyaha ibi n’ibi ndibwira ko ari ukubahohotera, keretse niba nabo baregwa ubwicanyi !

    Ariko nanone nkurikije ibiri muri aya magambo ya muramu we wamureraga, biragaragara ko umwana yananiwe ku jera (gerer) public pressure:
    Kuba umwana wabonye amanota ya 2 mu gihugu, atsindwa ibihembwe 2 byose isomo rya chimie yafatwagamo nk’umuhanga kandi ku kigo yizeho, byaba imwe mu mpamvu yoroshye yo kumutera gukora icyaha…!

    Ese abamukerereje igihe kingana kuriya ngo barimo kumuvana ku kindi kigo bamugarura muri St Andre bo babonaga ko uwo mwana atarimo gusigara inyuma…! Ese uwo mwana urwara amenyo kugera aho atabasha kurya ibiryo bisanzwe abandi barya, ubwo abamureraga bo baba bareba he !?

    Ariko kandi, n’rumogi ruri hanze aha rurabamara dore aho nibereye ! Reka ndangize nisabira abo bireba kutajya bafata utu twana tukiri uduhinja ngo badupakiremo ibintu n’abakuru ubwonko n’imitima yacu itashobora kwakira !

    Ni hatari nakwambia !

  • Mubyo muvuga byose muge mugerageza kudaseserezanya kuko nibyo byubaka.
    Njyewe rero nshyize mugaciro ndabona uyu mwana afite ihungabana ryo mu rwego rw hejuru ndabiherako urebye imyaka nubushobozi bwo kwica umuntu wumugabo, usibye kumwiyahuraho ahubwo akaba ariwe ukwica, ntabwo watekereza ko uri bumwice uri muzima. nkaba numva hakorwa iperereza ryimbitse hakarebwa niba ikibazo giterwa na mwalimu, mumuryango cyangwa ahandi ahariho hose kuko harahari.

  • Njyewe rero reka nisabire inzego zishinzwe iperereza gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa mwarimu gasoma ataba yaratesheje umutwe abandi bana b’urwanda nk’uyu naho ibyo ikigo kivuga byo biravugwa na padiri kandi ntazi uburyohe n’akamaro k’umwana,njyewe ndifuriza ejo hazaza uriya mwana kabone mubwo yakoze icyaha.ariko mwemere ko bitoroshye gukomeza gutorwezwa numuntu wakakubereye umubyeyi ahubwo akakubera umuzigo.

  • Muvuge ibyo muzi, ibyo mukeka mubirekere mu mitima yanyu!

Comments are closed.

en_USEnglish