Digiqole ad

Umwana w’amezi 7 warokotse ya mpanuka yasezerewe mu bitaro

 Umwana w’amezi 7 warokotse ya mpanuka yasezerewe mu bitaro

*Nyina yamujugunye hanze abonye hari undi musore usimbutse
*Nyina niwe mwana wenyine yari afite
*Bari kumwe n’abandi bantu batanu bo bateze indi modoka

Roxanne Abayizera w’amezi arindwi ku bw’igitangaza yarokotse impanuka iheruka kubera mu makoni yo kumusozi wa Shyorongi igahitana abantu 14. Ubwo Imodoka yarengaga umuhanda ikamanuka mu manga y’umusozi nyina w’aka kana yahise akajugunya hanze kuko yari yicaye ku idirishya, aka kana kari ku ibere kuri uyu wa gatatu kasezerewe mu bitaro bya CHUK gusa nyina ntiyarokotse.

Roxanne Abayizera uri mu barokotse iyi mpanuka mu buryo butangaje
Roxanne Abayizera uri mu barokotse iyi mpanuka mu buryo butangaje

Impanuka karokotse niyo mpanuka yo mu muhanda yahitanye benshi kugeza ubu muri uyu mwaka mu Rwanda.

Aka kana kavuye mu bitaro aho kavuwe igikomere mu mutwe no mu ijosi, n’igufa ry’akaguru k’imoso ryari ryarvunitse.

Umuseke wasanze nyina wabo w’aka kana witwa Ange Uwamariya na se w’uyu mwana na bamwe mubo mu miryango baje kumuvana mu bitaro batashye iwabo i Musanze.

Ange Uwamariya wari urwaje aka kana yabwiye Umuseke ko bashima Imana kuba yararokoye uyu mwana.

Avuga uyu mwana na nyina kuwa gatandatu bari kumwe n’abandi bantu batanu bazanye i Kigali gusura inshuti.

Bageze muri Gare ya Musanze babandi bari kumwe babona imyanya itanu mu modoka ya Virunga Express yari igiye kuzura. Biba ngombwa ko nyina w’uyu mwana atega indi.

Bo bahise bafata imodoka ya Kompanyi ya Safari yaje ikurikiye iya Virunga.

Ange avuga ko bageze kwa Nyirangarama Roxanne na nyina basanze babandi bari kumwe nabo bahahagaze, ngo bamusaba ko yaza bakicarana muri Virunga kuko habonetsemo umwanya, nyina w’umwana ababwira ko nta mpamvu yo kugenda yicaye ku dutebe two hagati (muri Toyota Coaster) kandi anakikiye umwana muto.

Ati “imodoka y’abandi yarakomeje bageze Nyabugogo barategereza babonye iya Safari itinze barahamagara bumva ntabwo yitaba. Nyuma gato nibwo bahise babona amakuru ko hari impanuka yabaye Shyorongi baratega basubirayo basanga nyakwigendera yaguye muri iriya mpanuka akana karokotse.”

Ange avuga ko bamenye ko nyina wa Roxanne yari yicaye ku idirishya maze mu gihe cy’impanuka abonye umusore asimbutse agaca mu idirishya nawe ahita ajugunya Roxanne yizeye ko we ashobora kurokoka akabaho.

Niko byagenze, igufa ry’akaguru k’ibumoso ryavunitsemo kabiri, igufa ryo ku mutwe ibumoso naryo rirangirika akomereka no mu ijosi. Ariko ntiyapfa.

Amakuru avuga ko umusore wagerageje gusimbuka mu modoka we atarokotse.

Nyuma y’impanuka Police y’u Rwanda yatangaje ko iyi modoka yakoze impanuka yarimo abantu 28, abasize ubuzima aho yabereye ari 14; abagore batanu, abagabo barindwi n’abana bato b’abakobwa babiri. Amakuru agera k’Umuseke ni uko hari undi mubare tutaramenya neza w’abaguye kwa muganga kubera ibikomere.

Roxanne yavuriwe mu bitaro bya CHUK, nyuma y’iminsi ine gusa uyu munsi abaganga bamusezereye kuko babona ameze neza.

Byari ibyishimo kuri se wari wazanye udukinisho tw’umwana, nubwo bwose akiri mu gahinda ko gupfakara.

Uyu mwana niwe wa mbere usezerewe mu bitaro mu bakoze impanuka bari kumwe. Kuwa mbere bwo umugabo yashyinguye abana be babiri n’umugore we baguye muri iyi mpanuka.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Amen,iminsi yokubaho kwacu Imana iyifite mubiganza byayo naho twanyura mubikomeye bite izaturokora
    Ndashimira maman wuyu mwana nubwo atakiriho Imana imuhembere ubutwari yagize bwokwizera imbaraga zayo .Roxanne kura maama uzakunde kdi ukorere Imana yakurokoye!!!

  • Oye aka kana buriya ntikazi nibyabaye, ntikazi ko katazongera kubona nyina n,umunsi
    numwe. Ariko ibitangaza bibaho.Imana igafashe abo mu muryango bakabere nyina muschya.

    • Imana ishimwe ariko n’uyu nyakwigendera azigweho mu ntawri kuko yagize umutima ukomeye cyane mu mage. Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Nyina w’umuntu sha.

  • imana irakomeye peeee

  • Imana ishimwe kubwuyu mwana ihaye uyu mugabo nubwo mama we yagiye ariko asize imbuto,ikomeze ifashe se kwihangana mu gupfakara gutunguranye.twongeye gusabira kwihangana Regis utarabashije kurokora umuntu numwe mubo mumuryango we,agasigara ahagaze wenyine,ariko duhereye kubyo twabonye mu gushyingura hari ibyo Imana izakomeza kumushoboza nubwo bitoroshye

  • Imana ishimwe cyaneee! batubwire niba ntacyo twafasha ku buzima bw’uyu mwana.

  • Ohhhh Amen Mana we Roxanne aranshimishije cyane Imana ihabwe icyubahiro kndi abitahiye bagumye bkuruhukira mu mahoro

  • Biteye agahinda koko, gusa hari impamvu yatumye iki kibondo kirokoka byose ni umugambi w’Imana ariko na none birababaje umwana mutoya nkuyu gukura atazi nyina hmmm, ariko Mana mu isi si iwacu koko. Imana ishimwe yarokoye uyu mu marayika wayo. Pole kumiryango yabuze ababo.

  • Oh Mana yanjye oh my God kuki wabyemeye koko Mana Nyagasani! Iby’akababaro nk’ibi ni kuki wabyemeye?

  • Uyu mubyeyi ni intwari ikomeye cyane mu zo nigeze Kumva. May her soul rest eternal peace.

    Imana imubabarire ibyaha byose yakoze kubw’igikorwa cy’indashyikirwa yakoze mu minota ye ya nyuma yo kubaho.

    Imana imuhe umugisha utagabanyije,
    Imana ihu umugisha uwo yarokoye.
    Abashyira abantu mu ntwari bazamwigeho.

  • amarira aranyishe weeee mbega ikibondooo Imana yacu ihabwe icyubahiro ko atagwiriye ibuye ngorimwangize bikomeye hari impamvu Imana yamurokoye nukuri Maman we naruhukire mumahoro umuseke murakoze cyane kuriyinkuru

  • Icyampa papa we akazakomeza kuba umurokore mwiza nk’uko ameze ubu maze akazagatoza kubaha Imana anakabwira uburyo gukomera kwayo byatumye karokoka igitabo kazandika cyazatuma benshi badakomeza gucyerensa Imana. Ariko uyu mubyeyi n’ubwo yitahiye mukuriye ingofero yumviye umwuka kabisa. Big up ku ba mamans ba vrai Atari abo nsigaye mbona barara mu tubari inzara z’abana zigashokonkora!!! Bisubireho

  • Mana habwa icyubahiro kubwuyu mwana warokoye urupfu,
    Imirimo yamaboko yawe iratangaje Mana,
    Sikubwimbaraga, sikubwamaboko, si nubutwari byya nyina wuyu mwana, ahubwo numugambi wawe mwiza Mana ufitiye uyu mwana. kuko umusore wari ufite imbaraga wagerageje guca mwidirishya, asimbutse ntabwo yabashije kubaho, ariko igikorwa ke cyatumye uyu mwana arokoka impanuka.

    Nukuri ndagushimye, kandi ndakunezerewe, kuko ukora uko ushatse, ndetse ndetse ukora ibihambaye cyane.

    Ababuze ababo bahe gukomera Mana,
    Kamugisha usigaye wenyine, muhe umutima wokwihangana, mukomeze, mwubake .

    Abagiye, nibaruhukire mumahoro.

    Abatwara ibinyabiziga, bahe kwisubiraho, bajye bamenya ko batwaye abantu,bagabanye umuvuduko.

    Warupfu we, waraneshejwe, Umunsi umwe, abacu batuvuyemo tuzongera kubabona amaso kumaso.

  • UWITEKA MANA isumba byose akira amashimwe ku bw’uyu mwana kandi uzamukoreshe iby’ubutwari!

  • Muduhe contacts za papa wa Roxanne, dukeneye kubasura. Niba mutazifite muzitubarize CHUK, please!.

  • Niwe mwiza nyina wumuntu, Imana yakire uyu mubyeyi kdi izahe ubuzima uru ruhinja. nanjye naburiyemo mukuru wanjye ariko ayo makuru yuko hari uruhinja rwarokotse njye nari narabifashe nkibihuha, none ndabyiboneye. Mana habwa icyubahiro.

  • Icyubahiro ni icy`Imana yo mu Ijuru, Uwera Murinzi wa twese.

    • Imana yacu irahambayeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee Roxane ndakunezerewe cyane nanjye mama yapfuye nduruhinja nderwa na marume ambera data umugore we ambera mama namenye ko mama yapfuye kera ngiye gushingirwa!!!!humura imbere ni heza AKAROXANE KEZA

  • Uyu mubyeyi yakoze igikorwa cyubutwari mumasegonda macye byakorwa nabamama bake mubiki gihe abazima nibo bigendera hagasigara ababyeyi gito batita kubana babo adelphine ukomeze uruhukire mumahoro y’isumbabyose.

  • Imana yacu irahambayeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee Roxane ndakunezerewe cyane nanjye mama yapfuye nduruhinja nderwa na marume ambera data umugore we ambera mama namenye ko mama yapfuye kera ngiye gushingirwa!!!!humura imbere ni heza AKAROXANE KEZA

  • Ndumva mbuze icyo ndenzaho ku buhangange bwa Nyiribiremwa pe,byibura tugize morale nyuma yo kumva agahinda la Regis wabuze umuryango wose agasigara wenyine. Ababuze ababo mbasabiye kwihangana kuko Nyagasani wenyine niwe uzabibashoboza

  • Yemwe yemwe, iki kinyoma commun tuzakimanaginga dute?!! Nta muntu n’umwe wanditse comments hano adashimiye Imana!! Ubu kweli twemere ko Abanyarw bose babaye abakristu?!? Ariko mu gihe cya genocide 94 ko imvugo yari imwe ra!!??! Ni uko cg aribyo byoroshye kuvuga!?!?!

    • Ntabwo ari ukugusbiramo cyangwa gutescha genocide agaciro. Ariko Njye mbivuze ntibeschya ko iyo icyo gihe itumanaho n,ikoranabunga ry,uyu munsi riza kuba ryariho
      Nizereko za comments nabwo zari kuba zirimo guschimira Imana kubarokotse no kwifuriza abataragize amahirwe kwakirwa n,Imana.

  • Imana ishimwe rwose

  • Imana ihabwe icyubahiro kiyikwiriye.
    Nifashe Roxanne na Papa de kandi yakire Mama Roxanne n’abandi baburiye ubuzima muri iriya mpanuka.
    Imana kandi ndayishimira ibyiza byose idukorerera kandi iduhe imbaraga zo lwihanganira ibibyo biboneka hanze aha!

  • IMANA YACU IRAHAMBAYE NGO YATUMENYE TURI IRUSORO YOOO ESE IYO MANA ITURINDA ABANDI BAPFUYE TWAYITURA IKI ?LOXANE KURA UJYE JURU UWITEKA AZAKUBERE UMUBYEYI,AKUBERE INSHUTI ,MAMAN LOXANE IMANA IKWAKIRE MU BAYO

  • Mana nzima uri nkuru!kubwuyu mwana ndeste nibindi bitangaza wakoze ,ibyukora ndeste n’ibyo uzakora uhabwe icyubahiro!Amen!

  • amen

Comments are closed.

en_USEnglish