Digiqole ad

Umwami Salomon Bibiliya ivuga ngo ntiyabayeho

 Umwami Salomon Bibiliya ivuga ngo ntiyabayeho

Salomon bavuga, bamwe bakanashushanya ngo siwe uvugwa

Bibiliya ivuga ko Umwami Salomon ariwe wanditse igitabo cy’Imigani, Umubwiriza, n’Indirimbo ya Salomon byo muri Bibiliya. Igitabo cy’Abami ba Mbere igice cya 10 umurongo wa 14 havuga ko ubutunzi bwajyaga kwa Salomon bwari byinshi cyane kandi ngo na Zahabu yajyagayo yari nyinshi(1Abami 10:14). Gusa ibi byose ngo bishobora kuba ari ibihimbano Salomon atarabayeho.

Salomon bavuga, bamwe bakanashushanya ngo siwe uvugwa
Salomon bavuga, bamwe bakanashushanya ngo siwe uvugwa

Umunyamateka wemerwa cyane wo mu Bwongereza witwa Ralph Ellis yavuze ko ibyo bavuga kuri Salomon ari ibifitirano kuko ngo nta kintu na kimwe gishingiye ku nyandiko z’amateka n’ibyataburuwe mu matongo cyerekana ko yabayeho ari umwami wa Israel w’umukire cyane.

Ndetse ngo Salomon siwe wubatse ingoro y’i Yeluzalemu.

Bivugwa ko Zahabu Salomon yari atunze ubu ngo yaba ifite agaciro ka miliyari ibihumbi bitatu by’amadolari ya US($3 trillion). Abahanga mu mateka ariko bakavuga ko ari amakabyankuru.

Umunyamateka Ralph Ellis yemeza ko inyandiko zivuga kuri uriya mwami ari izimusobanura nk’aho yari Umunyamisiri.

Yemeza ko uvugwa ko ari Salomon mu by’ukuri atategetse Israel ahubwo yategetse Misiri akaba azwi mu nyandiko z’Amateka ya Misiri ku izina rya Shoshenq I wategetse Misiri na Israel mu mpera z’ikinyejana cya 10 mbere y’igihe cyacu.

Prof Ellis avuga ko yamaze imyaka 20 akora ubushakashatsi ngo amenye ukuri ku bivugwa kuri Salomon mu bitabo bya Bibiliya by’Abami no mu Gutegeka.

Yashakashatse mu bitabo byinshi, agenzura ibyo abahanga mu byataburuwe mu matongo babonye asanga nta na hamwe hatanga ibihamya bya gihanga bifatika byerekana ko Salomon uvugwa muri Bibiliya yabayeho ari umwami wa Israel w’umukire cyane kandi w’umunyabwenge.

Ubushakasatsi bwe avuga ko yatangiye mu 1997 bwamugejeje ku mwanzuro w’uko Salomon uvugwa atari umukire cyane ahubwo yari umwami uteye ubwoba wo mu Misiri.

Avuga ko ubushakashatsi yakoze bwamugejeje ku mwanzuro w’uko abami bari baturanye na Misiri bashyiraga ubutunzi umwami wa Misiri Bibiliya yita ko yari umwami wa Israel kugira ngo bamugushe neza atazabagaho ibitero.

Uyu munyamateka w’imyaka 57 y’amavuko avuga ko abahanga muri Tewolojiya, mu byataburuwe mu matongo bashakashatse hose muri Israel ngo barebe niba hari ibintu byemeza bidasubirwaho ko Salomon koko yari umukire cyane ariko ngo barahebye.

Avuga ko ibyo yabonye byatumye yanzura avuga ko abantu bashobora kugera ku myanzuro ibiri ishoboka:

Uwa mbere ni uko abantu bakwemera ko ibyo Bibiliya ivuga kuri Salomon ari ibifitirano. Uwa kabiri ngo abantu bakwiye kwemera ko bishoboka ko uwo bavuga ko ariwe Salomon mu by’ukuri atari we, ko baba bamushakira aho atari.

Gushakira umuntu witwa Salomon aho atari ngo byatewe n’abanditsi ba Bibiliya bamuhaye isura itari iye.

Bibiliya ivuga ko Salomon yategetse ubwami bwunze ubumwe bwa Israel hagati ya 970 na 931 mbere y’igihe cyacu.

Ellis avuga ko na Dawidi bavuga ari kimwe na Salomon ko nawe ari uwo mu Misiri witwa Psusennes II na Shoshenq I (Salomon) umwana we wamusimbuye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ibyo byose ni ugushaka kwerekana ko Yesu Kristo atabayeho kuko mu gisekuruza cye harimo umwami Salomo

  • Nuko batangira. Kuyobya abixera!!!
    Muramenyeeeee.
    Ubu shitani atangiye guteza Confusion?
    Bakristo…muramenye. mukomere ku byo mwizeye…ibihe ni bibi!!!

  • Uyu se ubwo siwe wawundi wavugaga ibya nyirarumaga ejobundi?

  • Yesu ati: Dawe ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge, ukabihishurira abaciye bugufi.

  • Erega nta ho ukuri muzaguhungira! Bibiliya yuzuyemo ibinyoma, ku buryo bitoroshye kumenya ukuri guke kurimo.
    Ese ubundi ni gute ibitabo birenga mirongo itandatu bishyirwa muri kimwe, ntihagaragazwe ababyanditse? N’iyo byaba ari ukuri, byaba ari ubwibanyandiko (plagialism)!

  • Ibyinshi biri muri bible ni ibifitirano, cyane cyane mu isezerano rishya. Nk’iyo ukoze analysis ya ziriya nyandiko za bariya bagabo 4 (4 gospels) usanga harimo inconsistencies nyinshi, ugasanga bose ntibahuza kandi bavuga umuntu umwe n’ibikorwa bimwe, bye. Kuki ?

    Ayandi moko y’abantu atangiye kuva muri iki kinyoma cy’amadini, kuko kiri mu bidindiza muntu mu iterambere ry’imitekerereze; Abirabura nitwe tukiri imbata yacyo, cyane cyane kubera ko ari twe twajijutse nyuma y’andi moko. Ntekereza ko hari igihe kizagera nko mu myaka 500~1,000, natwe tumaze kugera ku rwego ruhagije rwo kujijuka, tukivana muri iki binyoma cy’ariya madini akomoka kuri Abrahamu uko ari 3.

    • N’ubundi uko ubwenge bugwira mu Bantu niko no guhakana ukuri ku ijambo ry’Imana kuzagwira. Rero niba ubona ibyo wizera ari ubujiji ntagitangaje kirimo kuko iby’umwuka ntibigenzuzwa umubiri.

    • Abariya banditsi uko ari 4 ibyo bavuga nibimwe nuko buri umwe yanditse muri context na culture ye haribyo ashaka kwerekana, urugero ni matayo wari umuhanga cyane wumuyuda wanditse yerekana isano rya Yesu n’abayuda nicyo Yesu yaravuze kubayuda nkaho avuga abakurambere ba Yesu ahereye kuri Dawidi gusa. naho bagenzibe berekana munyandiko zabo aho Yesu ahurira n’amahanga yose. urugero naho bagaragaza abakurambere ba Yesu bahereye kuri Adam ukomokaho amahanga yose

  • Uwo w umuzungu ntiyabayeho kuko atari umuzungu ariko uw umwirabura we yabayeho cyane rwose

  • Umuntu uhakana ko abantu babayeho kandi ababakomokaho bahari n’imva z’abo bantu zikiriho na bugingo n’ubu!ngo yakoze ubushakashatsi mu matongo n’ibyataburuwe aburamo Salomo ahitamo kumwitiranya n’abanyagiputa? Mbega ubuswa mu bushakashatsi!nonese bariya ba Farasha bo muri Ethiopie babaye abisiraeli bate ko Salomo atabayeho? Nonese bakubwirako umugabekazi w’i Sheba(Ethiopia) yahagurukijwe no kujya kureba ubwenge bwa Salomo ariwe ukomokaho bariya birabura bo muri Israel nawe ntiyabayeho?Abahakana ibya Bible nimushishikare ni uko bihishwe ubwenge bwanyu!

Comments are closed.

en_USEnglish