Digiqole ad

Umwalimu Sacco: Barasaba kugabanyirizwa umusoro ku nyungu

Mu gihe buri rwego rukora ubucuruzi rwakwa umusoro ku nyungu bagendeye ku mubare w’amafaranga banjiza, abalimu b’Abanyamuryango ba Umwalimu Sacco bo basanga bagabanyirijwe umusoro ku nyungu byabateza imbere Umwalimu hanyuma bikarushaho guhindura n’imibereho ya mwalimu.

Abanyamuryango ba Cooperative Umwalimu sacco mu nteko rusange kuri iki cyumweru
Abanyamuryango ba Cooperative Umwalimu sacco mu nteko rusange kuri iki cyumweru

Mu nama nama y’Inteko rusange y’Umwalimu Sacco yabaye kuri iki cyumweru i Kigali nibwo bagarutse kuri iyi ngingo ari naho bagaragarije zimwe mu mbogamizi bahura nazo ndetse n’intambwe bamaze gutera.

Nzererimana JMV  Umuyobozi mukuru akaba na perezida  wa Cooperative Umwalimu Sacco yavuze ko Umwalimu Sacco ubu binjije miliyari imwe isaga, bakaba baratswe umusoro ku nyungu wa miliyoni 390 ariko ngo baramutse bagabanyirijwe umusoro ku nyugu bakwinjiza miliyari esheshatu.

Nzererimana avuga ko Umusoro ku nyungu kuri koperative yabo utuma izamuka buhoro ntiyuhute mu kwiteza imbere.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo nabo bagomba gutanga umusoro ariko nka Koperative icyishakisha ikwiye kugabanyirizwa umusoro ku nyungu kugirango imibereho ya mwalimu ibe myiza.

Mukandamage Annonciatte umwalimu kumashuri abanza ya Kacyiru ya mbere,umaze imyaka 30 ari mwalimu  yavuze ko Umwalimu Sacco kuva yajya muri iyi Koperative yiteje imbere ku buryo bufatika.

Mukandamage yahawe inguzanyo ya miliyoni 17 y’amafaranga y’u Rwanda yubakamo inzu ikodeshwa ubu imwinjiriza ibihumbi 300 buri kwezi. Umwalimu Sacco yakwa 11% ku nyungu iba yabonye.

Pierre Celestin Mugenzi umwalimu mu Karere ka Ruhango we avuga ko bagihura n’imbogamizi zo kudahabwa inguzanyo bifuza kuko ngo bababwira ko ayo bifuza ari menshi bakaba banasobanurirwa ko bakwa umusoro ku nyungu munini.

Yagize :”tubonamo imbogamizi zo kuba bataduha   inguzanyo twifuza bitwaje ko bakwa imisoro kunyungu binjije.”

Cooperative Umwalimu sacco yatangiye mu 2005 ubu ukaba ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 70, n’ibyicaro mu mirenge 294.

Abalimu baturutse ahatandukanye mu gihugu bakurikiranye iyi nteko rusange
Abalimu baturutse ahatandukanye mu gihugu bakurikiranye iyi nteko rusange
Annonciata avuga ko Umwalimu Sacco umaze guhindura ubuzima bwe
Annonciata avuga ko Umwalimu Sacco umaze guhindura ubuzima bwe
Ndererimana JMV umuyobozi wa Cooperative Umwalimu Sacco
Ndererimana JMV umuyobozi wa Cooperative Umwalimu Sacco

 

Marcel Habineza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nanjye ndi umwalimu mukarere ka kicukiro umwalimu sacco yamfashije kwiteza imbere impa inguzanyo nubaka inzu rugende.mbega ni umubyeyi kuko iremera abarimu.ariko inguzanyo itangwa ni nto cyane hashakwe uko yakongerwa.murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish