Digiqole ad

Umusifuzi Felicien Kabanda yirukanwe muri BNR nyuma y’imyaka 16 ahakora

Kuwa gatatu tariki 28 Ukuboza, nibwo uyu musifuzi Mpuzamahanga yakiriye urwandiko rumuhagarika mu kazi muri Banku nkuru y’u Rwanda.

Felicien Kabanda
Felicien Kabanda

Nkuko byanditswe muri uru rwandiko dukesha www.ruhagoyacu.com, Felicien Kabanda yazize kuba yararenze ku mabwiriza y’akazi muri BNR, akajya gusifura imikino mpuzamahanga ya y’Afurika y’abari 23 muri Maroc muri uku kwezi.

Uyu musifuzi uba unahagarariye igihugu cy’u Rwanda, mu mpamvu BNR yamwandikiye imwirukana harimo ko, uruhusa rwo kujya muri iyo mikio yari yasabiwe na Ministeri y’Imikino yari yarwimwe kubera inshingano z’akazi yagombaga gutunganya.

Gusa we ngo akaza kubirengaho akandika ibaruwa isaba ko atazahemberwa iminsi atakoze bityo akagenda, kandi nyamara ngo yari yarabiherewe nyirantarengwa (warning) muri Kamena 2011.

Kabanda Felicien wari ‘Assistant Ofiicer in charge of Procurement’ akaba yaragiye asifura n’indi mikino hanze y’u Rwanda, kuva yagirwa umusifuzi mpuzamahanga, no mu gihe cyose yakoreye BNR yari umusifuzi.

Felicien Kabanda yirukanwe mu gihe yatoranyijwe nk’umusifuzi w’umunyarwanda uzasifura imikino yanyuma y’igikombe cya Africa cy’ibihugu muri Mutarama muri Gabon na Guinea.

Kabanda kandi akaba yarahagarariye abasifuzi b’abanyarwanda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique muri Kamena uyu mwaka. N’indi mikio itandukanye mpuzamahanga.

Iyi ni ibaruwa isezerera ku kazi Felicien Kabanda:

Ibaruwa: ruhagoyacu.com

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

17 Comments

  • Iyo batakwirukana ahubwo byari kuba bibabaje kuko wari warakenetse umukoresha wawe,none se kuki wemera guhembwa habiri hitamo wijarajara.

  • Tugendeye kuri facts iyirukanwa rye rirumvikana kandi rirasobanutse cyane pe, ariko twinjiye mo imbere wasanga harimo either utuntu tw’udushyari or gukunda hari akanyungu kenshi kuri Kabanda……

  • Kumva uruhande rumwe biragoye.
    Yabaye twamenyaga icyo nyir’ubwite abivugaho.

    Mbaye nifashe.

    Gusa niba nawe ibi byose abyemera , yagombaga gusupporta consequences a moins ke haba ahari ibindi bitavuzwe aha.

  • Ukurikije iriya lettre yandikiwe,ukareba ingingo batanga iyirukanwa rye rirumvikana.
    YAKUNZE IKIRAKA ASUZUGURA AKAZI YARASANGANYWE.
    IBYINSHI BYOTSA AMATAMA.

  • wagomba kwirukanwa kuko ibyo mbona bakwirukaniye birunvikana , ahubwo sinzi impanvu bari baratinze

  • Kabanda kukwirukana byo rwose bikurikije amategeko, ariko na nano wabuze ukuvugira MINISPOC, kuko iyo ugiye hariya uba UHAGARARIYE U RWANDA. Kuko iyo utajyayo ubutaha ntibari kongera guhamagara Umunyarwanda. Muri BNR ho ni ishyari cg se ntiyatanze ku cyacumi, kuko yari asanzwe ahagararira U RWANDA. ese ko numva nta nakazi gakomeye yagiraga ASSISTANT OFFICER IN PROCUREMENT Bari bagiye se kugura ibintu byinshi muri icyo gihe? Hakurikijwe amategeko Kabanda yirukanwe neza, ariko kubera ISHEMA RY’URWANDA yari kuvanwa muri ako kazi agashyirwa aho yagira umwanya yaba messenger ariko akazi kagakomeza

  • Ubwo se murumva uwa mwirukanye hari ukuri afite? azize kuba umukinagizwa, kuko iyajya kuba ari gouverneur usifura, yari kujya agenda nta n’uruhusyha yaste, none kubera Kabanda ari umukinagizwa, azize ishyari, ariko ibyo nka Gouverneur ukunda igihugu yakogobye kuba yarashize mu gaciro, agaha agaciro umurimo Kabanda aba yagiye gukora cyane ko aba ahesha ishema igihugu cyacu.
    Twizere ko abafite imikino mu nshingano zabo bazaganira na BNR, Kabanda akabona akazi cyangwa bo bazakamuha, kuko gusifura nabwo ari akazi kamutunga.
    Mwifurije umwaka mushya muhire kandi yihangane ku byamubayeho, naho ubundi abantu nkabariya baracyahari, n’ishyari, kandi ndahamya ko gouverneur nawe umubajije yakubwira ko hari abantu babiri iyuma.

  • TURASABA KO MINISTER MITALI IKI KIBAZO AKIGIRA ICYE NUBWO ADASH8INZWE UBUYOBOZI BWA BNR .ABANYARWANDA TWIVUYEMO IBI NI BYABINDI BYAMATIKU INZANGANO AMASHYARI NGO KABANDA NASOHOKA ARAZANA IKWACA YENDA IYO AZA KUBA HARI UWO AVUNGURIRAHO NTAKIBAZO YARI KUGIRA TWIVUYEMO KABISA.AJYA GUSIFURA AHAGARARIYE IGIHUGU NUBWO AVANAMO AGATUBUTSE

  • Tujye tureka amatiku ibintu byose bigomba kubamo icyacumi, sinzi amatiku, sinzi,sinzi,… nkuko benshi babivuze Governor GATETE afite ukuri, waba ufite umukozi utagendera kumabwiriza yawe, akica akazi ashingiye kucyo cyangwa kubindi akora bitandukanye n’inshingano ze wamwiyama akabyongera, hanyuma ukamurebera izuba nanjye namwirukana, haba harimo n’agasuzuguro.
    Nanone kubera inyungu z’U Rwanda aba ahagarariye yakagombye gushakirwa indi mirimo ijyanye n’umwuga we byabasha kumutunga.
    Ibi rero nk’uko tubimenyereye bizakemurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko ariwe uhagarariye inyungu rusange z’ABanyarwanda akaba n’Intore Nkuru, Mzee wacu narenganure uyu mugabo kuko ajya ahesha u Rwanda agaciro n’Ishema.
    Ndangije mwese mbifuriza umwaka mushya muhire w’2012.

  • Ariko se kuki dukunda gushakisha impamvu aho zitari?? Umunyarwanda yaravuze ngo ntawukeza abami babiri. Ubwose murumva agiye amara ukwezi adakorera BNR yazagira uwuhe musaruro?? Abavuga ngo aba ahagarariye igihugu batubwire cash azana ayo ashyira muri public treasury uko angana. Kandi niba ari igihugu azaba akorera nubundi yari kugikorera muri BNR nkuko yari yabisabwe. Ahubwo jye ndumva ari umwanya ubonetse kdi abachomeurs ni benshi mu gihe Kabanda yashakaga kubyikubira byose.

  • ndabona bitoroshye,nje nisabiraga ababaishinzwe ko bajya baha permission abakozi babo mu gihe bagiye mu mirimo ibite akakaro (sinvuga TIG)n kuko bihesha ishema igihugu naho ibyo kuvuga ngo yica akazi simbyumva kimwe n’abo babivuga,mukazi haba chef de poste ariko adahari bashaka undi wo kumusimbura mubandi bakozi.njye ndabona hai icyaba kikyihishe inyuma

  • UM– USEKE.COM????

    Ngo WARNING mu kinyarwanda ni NYIRANTARENGWA!!! Yewe, ntimusanzwe pe!

  • mubyu ukuri amategeko agenga umuntu agomba kubahirizwa,ibaze nawe umuntu wese mukorana aramutse agiye akora uko ashaka?ikindi nabandi ntabwo babura aho bajya babyemerewe.Niba ntakindi kibyihishe inyuma kuguhana byo nta kibazo noneho ukarushaho gukurikirana iriya mpano yawe cyane ko yo ishobora no kuguha agatubutse

  • oyeeee

  • Iyo governor aba ari intore ikunda imikino ntago yari kwima uruhusa Kabanda rwo kuduhagararira nk’igihugu n’ubwo nawe aba abifitemo inyungu. Ariko ukurikije le reglement d’ordre intérieur ku birebana n’imyitwarire y’abakozi wakwibeshya ko yirukanywe mu buryo bukurikije amategeko, ariko sibyo kuko ntago yahawe umwanya wo kwisobanura icyamuteye kugenda yabibujijwe. sibyo se? bamwandikiye ibaruwa imwirukana le 28/12/2011 bamubwira ko atazagaruka ku kazi le 29/12/2011. Ibi ni licensciement abusif pe! Bamusubize mu kazi ke cyangwa agane inkiko zimurenganure.

  • Ubwo se tutabiciye kuruhande kuki Kabanda bamubujije akanga akagenda?
    Ubwo se uretse abantu mukunda byacitse iyo atagenda harikubura undi uwusifura?
    Si na kabanda wenyine hari n’abandi binjira mubintu byinshi kandi hatabuze abandi babijyamo hanyuma bakica akazi kabo gasanzwe kabatunze n’imiryango yabo ugasanga baritwaza gahunda za leta kandi no gukora akazi ushinzwe neza biri muntego za leta.Urugero rufatika:Ugasanga umwarimu ari mu nzego z’ibanze ari mu ishyaka,ari mu mashyirahamwe cg koperative,akaba mu muryango remezo ibintu byose akabibamo maze ugasanga arahora mu nama zidasiba n’amahugurwa yaburi gihe maze rya shuri akarita abana bakaba aribo bahangirikira;Ikibabaje iyo umuyobozi w’ikigo amuvuze ati arangendaho.
    Ndabona ibibintu ari ukubyamaganira kuri kuko abantu babigize iturufu yo kwica akazi.Urugero rufatika rurahari aho Afande KAZURA yagiye mumupira w’igikombe cy’isi muri afrika yepfo adasabye uruhushya ibihano yahawe se hari utabizi?

  • kuba umusifuzi mpuzamahanga nakazi nkakandi, ahora yagiye, ubwo se urumva BNR yazayikorera ryari. Yagombaga gusezera muri BNR akagumana umurimo wubusifuzi ninawo umwinjiriza menshi. we rero yashatse kubikomatanya kubera gukunda agatubutse ariko mubyukuri ntibyarigukunda.

Comments are closed.

en_USEnglish