Digiqole ad

Umuraperi w’Umurundi (B Face) yibasiye bikomeye abaraperi bo mu Rwanda

 Umuraperi w’Umurundi (B Face) yibasiye bikomeye abaraperi bo mu Rwanda

B Face wibasiye bikomeye abaraperi bo mu Rwanda avuga ko ntacyo bazi

Mu ndirimbo yise ‘La Différance’ yakoreye mu Rwanda muri studio ya Super Level isanzwe ikorera itsinda rya Urban Boys, uyu muraperi w’Umurundi yibasiye amazina y’abaraperi barimo P Fla, Bulldogg, Oda Paccy na Amag The Black.

B Face wibasiye bikomeye abaraperi bo mu Rwanda avuga ko ntacyo bazi

Muri iyo ndirimbo ye, avuga ko abaraperi b’Abarundi ntaho bahuriye n’abo mu Rwanda. agenda anatanga ingero z’amazina y’abo azi bakomeye b’i Burundi n’abo yemera mu Rwanda.

Mu baraperi yagarutseho cyane barimo P Fla, avuga ko icyo amuziho ari uko nta kinyabupfura agira. Indirimbo ze nyinshi zivuga ibishegu aho zakabaye zihanura abakiri bato.

B Face avuga ko Bulldogg we arapa nk’ufite ikibazo mu nda cyangwa se nk’ufite ibirayi bishyushye mu kanwa. Ibyo bigatuma ngo aririmba acira inkonda.

Icyo asaba Oda Paccy ni uko yasubira mu njyana ye ya HipHop. Kuko ibyo aririmba ubu atazi ibyo aribyo ahubwo bituma iyo abyumvishe ngo arara adasinziriye ku buryo bahuye yanamukubita.

Naho Jay Polly we ngo amubonye yamufunga imyaka ibiri. Kuko atari akwiye kwitukuza kuko bishobora gutuma arwara cancer y’uruhu kandi kuba umwirabura ntacyo byajyaga kumutwara.

Uyu muraperi yasoreje kuri Amag The Black aho avuga ko akwiye gusanga Kanyombya bagafatanya umwuga wo gusetsa “Comedy”. Ibyo kuririmba akabireka kuko asetsa abantu.

Mu bo yagarutseho ashima imirapire yabo, harimo Riderman, Green P, NPC, Danny Nanone, Fireman, K8 na Packson.

Icyo Bulldogg na Oda Paccy basubije B Face wabibasiye

Bulldogg yabwiye Umuseke ko atarumva iyo ndirimbo ya B Face. Icyo yibaza ari uko yaba ari Umunyamakuru cyangwa se ari umusesenguzi ‘ Analysis’ ku buryo yaza mu muziki aje kubibasira. Avuga ko nta kintu yumva yamusubiza.

Oda Paccy n’uburakari bwinshi, yavuze ko icyo yabwira B Face ari uko akwiye kubanza akitekerezaho. Noneho yamenya icyo aricyo akabona gutangira kujora abandi.

Ati “Icyumvikana ni uko yatangiye kunkurikirana guhera muri za 2009. Nabanze amaze igihe maze mu muziki abone gutangira kuza kungira inama. Ese ubundi yazigiriye njye aranshakaho iki?”.

Paccy akomeza avuga ko B Face yari akwiye kubanza akita ku muziki we n’icyatuma amenyekana. Bitarimo gushaka amazina runaka azamukiraho.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • mumureke nawe byibuze amenyekane. wenda yazahindura nizina amaze gusobanuka

  • Imirongo ni sawa ndumva njye abizi kabsa

  • Kabs Ukuri Yakuvuz Aband Bari Baratiny Kuvuga!Il’y A La Diffrence

  • sinumva se ahubwo abarusha koko!!!! gusa ukuri kuraryana nubwo ntarimuzi abazamukiyeho ndayja mukurikirana

  • Ntaho ukuri kutariye abantu kbx gusa icyo navuga nuko muri mwese ntanumwe yabeshyeye.

Comments are closed.

en_USEnglish