Digiqole ad

Umujyi wa Kigali ugiye kuvugurura umuhanda Rwandex-Prince House n’indi ishaje

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bugiye kuvugurura imihanda imwe n’imwe y’umujyi mu rwego rwo kwagura inzira y’abagenzi mu mujyi uri guturwa cyane, ni umushinga uzasiga havuguruwe imihanda itandukanye yubatswe kera, hubakwe n’indi mishya.

Umuhanda Rwandex-Prince House uzaza uhuzwe n'uyu uva iremera, uzaba unafite isura nk'uyuyu uva i Remera
Umuhanda Rwandex-Prince House uzaza uhuzwe n’uyu uva i Remera, uzaba unafite isura nk’uy’uyu ujya ku kibuga cy’indege

Ahimbisibwe Reuben, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali yatangarije UM– USEKE ko ari umushinga uzamara amezi 32.

Biteganijwe kandi ko uzatwara amafaranga atari macye, gusa ngo ntashobora gutangaza umubare kuko Umujyi utaramara kumvikana n’abaturage baturiye imihanda izavugururwa bagomba kuzahimurwa, bityo ngo amafaranga ashobora kuziyongera cyangwa akagabanuka.

Ahimbisibwe avuga ko uyu mushinga wo kuvugurura imihanda ishaje no kubaka indi mishya uzasiga ibice bimwe na bimwe bitarimo imihanda ya kaburimbo biyibonye, hanavugururwe imihanda yagaragaraga nk’ishaje.

Imwe mu mihanda izavugururwa harimo iyo mu gice cy’ubucuruzi cyo mu Mujyi rwa gati (Quartier Matheus), umuhanda uzenguruka Stade Amahoro, umuhanda uzenguruka ugaca kuri Kigali Serena Hotel, uwo kuva Rwandex kugera kuri Prince House uzagirwa inzira ebyiri n’indi.

Iyubakwa ry’umuhanda Rwandex kugera kuri Prince House

Umuhanda uhera Rwandex kugera kuri Prince House na wo uzagurwa ingano yawo ugirwe munini ku buryo ushobora ku kunyurwamo n’imodoka enye ziringaniye, unashyirwemo umwanya nyaburanga mo hagati uterwamo indabyo kimwe n’indi mihanda minini yo mu Mujyi nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro uyu muhanda uherereyemo.

Ahimbisibwe Reuben yabwiye UM– USEKE ko inyigo yo kuvugurura uyu muhanda zamaze gukorwa ariko ngo ntiyatangaza neza igihe ibikorwa byo kuwuvugurura bizatangirira kuko hagomba kuzabaho ubwumvikane n’abaturage bawuturiye bakishyurwa ingurane z’imitungo yabo ku neza n’ubwumvikane ibikorwa bikabona gutangira.

Abaturiye umuhanda Rwandex- Prince House baherutse kubwira itangazamakuru ko baherutse babarirwa amaso agahera mu kirere bategereje ingurane, kandi bumva ko imirimo yo kubaka iri hafi.

Ahimbisibwe yavuze ko kwishyura abazahimuka biri vuba, kandi umujyi utifuza kuzasenya amazu menshi kubera kubaka umuhanda.

Yagize ati “Turashaka kubaka umuhanda ariko tutimuye cyangwa ngo dusenyere abantu benshi kuko n’abaturage bagomba kuryoherwa n’ubwiza bw’imihanda mishya.”

Akomeza avuga ko mu gihe uyu muhanda uhuza ibice byegereye imihanda migari y’Akarere ka Kicukiro, ukaba n’inzira ngari ijya mu bice nyabagendwa bya Remera, Kanombe, Kicukiro Centre n’ahandi uzaba uvugururwa, hazarebwa niba imodoka zawukoreshaga zashakirwa ahandi zica cyangwa niba zakoresha igice kimwe cy’umuhanda mu gihe ikindi cyubakwa nubwo ngo bidindiza ibikorwa byo kubaka.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umujyi wa kigali na kicukiro basigaye batekinika nabo.Abantu batuye kimisange-Bwerankori baratakamba. Umuhanda uva gikondo ujyayo, kimwe nuva mu Rugunga ujyayo imaze umwaka urenga bavuga ngo urubakwa. Icyo bakoze nugusenyera abatuye kumuhanda no gucukura ahantu hose mumuhanda kuburyo ubu kuhanyurana imodoka ari ikibazo. Usangamo umufundi umwe burigihe hoshye uwubaka igikoni ariko nawe agira umuyede. Mumihigo berekana ngo bararangije. Urateka ibyo kurya ugasanga nivumbi, uragenda 10m namaguru ukagirango inkweto ntiheruka umuti, imodoka kuhajya ni affaire. Kandi ngo nikicukiro ihora iba iya 1. Ubwo se babanje bakarangiza iyo yose mbere yo gusubira nomuriyo isanzwe ikora? Byaba bimaze iki gutangira ibintu byose ntihagire ikirangira kandi uzi ko aho watangiye hose bibangamira cyane abahakoresha mugihe kimirimo?

    • Birababaje… iyo ni poor planning. Kuki badakurikiza implentation plan? Ntago umuhanda wa 2km ukwiye kumara umwaka wubakwa

  • umugi usa neza kandi wubatse neza igihe cyose ukurura abawugana kandi ugakorerwan=mo ibyinjiriza igihugu, ibi rero umujyi wa kigali ukwiriye kubyitwararikamo cyane kuko Kigali ni umugi mukuru w’u rwanda hato na hato utazasanga turi guseba mu ruhando rw;amahanga.

  • umunyarwanda yaravuze ngo burya akenda urimbana uragasukura ukakamesa ukakagira neza, rero kigali niwo mwambaro wacu turimbana tugomba kuyitegura igasa neza.

  • Nibyiza ariko batubabariye badukorera umuhanda wa kimisange

  • Ahubwo se uwo mu busanza wo bawuriye batana wubatse, byashiriyehe? Nibivugire bacyatsa naho ibyo gukora byo ni aha mana!

  • Kigali ni amarembo y’u rwanda, niho buri wese winjiye mu rwanda ahingukira kandi burya ngo ni nayo sura ya mbere abona akaba akenshi ari nayo agumana mu mutwe, ibi rero akaba aribyo bikwiye kugenderwaho kugirango igihugu cyacu gikomeze gise neza kandi kizamuka no mu iterambere rirambye.

  • failing to plan is planning to fail

Comments are closed.

en_USEnglish