Digiqole ad

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka imihanda ya kaburimbo ya kilometero 10

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2014, hatangijwe ibikorwa byo kubakwa imihanda itatu mu Mujyi wa Kigali ireshya na kilometero icumi (10), izatwara amafaranga asaga Miliyari eshanu n’igice, ikazakorwa mu gihe kigera ku mezi icyenda.

Fidel Ndayisaba, umuyobozi w'Umujyi wa Kigali atangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyi mihanda mu Karere Gasabo, afatanyije n'umuyobozi w'aka Karere Ndayizeye Willy.
Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali atangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyi mihanda mu Karere Gasabo, afatanyije n’umuyobozi w’aka Karere Ndayizeye Willy.

Iyi mihanda izubakwa harimo ibiri izubakwa mu Karere ka Gasabo nk’uva kuri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) kugera Nyarutarama; n’uva ku muhanda munini wa Nyandungu-Masoro. Hazubakwa kandi umuhanda umwe mu Karere ka Kicukiro, uva Niboye ugana Kabeza.

Iyi mihanda izubakwa n’ikigo “NPD Cotraco” ndetse na Sosiyeti ya ‘Horizon Construction’ ngo zagaragaje ko zifite ubushobozi bwo kubaka iyi mihanda kabone n’ubwo izagenda ica mu bice bigoranye birimo n’ibishanga.

Ibi bigo bizubaka iyi mihanda byatangaje ko bizifashisha uburyo bushya bwo kubaka imihanda ubanje kumena isima ku gitaka utiriwe ucukura cyangwa ngo wangize ibidukikije.

Mu gutangiza ibi bikorwa, Umujyi wa Kigali wavuze ko iyi mihanda izorohereza abagenderera bimwe mu bigo bikorera mu bice izubakwamo kimwe n’abahakorera cyangwa abahatuye.

Mu kubaka iyi mihanda, icyiciro cya mbere kizakorwa na NPD –Cotraco kirimo umuhanda wa Kilometero eshanu (5) uzava i Nyarutarama ukagera kuri MINAGRI.

Uwa Nyandungu-Masoro wa kilometero imwe uzaba ushamikiye ku muhanda munini uva i Remera, ahazwi nko Kucyamitsingi ukanyura ku rusengero rushya rwa Restoration Church, ugana ku ishuri ry’Abadventisiti ry’i Mudende.

Naho umuhanda wa Niboye-Kabeza wa kilometero ebyiri ngo uzatuma abantu batuye Niboye batajya kuzenguruka kuri Sonatubes ndetse n’abatuye Kabeza ntibongere gusiragira mu Giporoso bajya Kicukiro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba yizeje Abanyarwanda ko iyi mihanda izuzurira igihe kandi ikazaba yujuje ubuziranenge bw’imihanda igezweho kuko igiye kubakwa n’ibigo bikomeye, bifite ubunararibonye kandi by’Abanyarwanda.

Ndayisaba kandi yavuze ko kwishyura abari batuye aho iyi mihanda izanyuraho bizarangira mu cyumweru gitaha cy’intangiro y’ukwezi kwa Kmena.

Umujyi wa Kigali kandi ngo ukomeje gahunda yo kubaka imihanda ya kilometero 100 y’amabuye, ihuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, umushinga biteganyijwe ko uzarangira mu gihe cy’imyaka ine.

Iyi mihanda n’ubwo itangijwe umwaka w’ingengo y’imari wa 2013/14 usa n’urangiye, wari warateganyijwe mu ngengo y’imari y’Umujyi wa Kigali y’uyu mwaka.

Mayor w'Umujyi wa Kigali muri imwe mu mashini zizubaka iyi mihanda.
Mayor w’Umujyi wa Kigali muri imwe mu mashini zizubaka iyi mihanda.
Ndayisaba Fidel, umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage (ku ruhande i buryo) batangiza ibikorwa byo kubaka iyi mihanda mu Karere ka Kicukiro.
Ndayisaba Fidel, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage (ku ruhande i buryo) batangiza ibikorwa byo kubaka iyi mihanda mu Karere ka Kicukiro.
Umwe mu bakozi b'ikigo Horizon Construction kimwe mu bigo bibiri bizubaka iyi mihanda asobanura uko bazakora akazi bahawe.
Umwe mu bakozi b’ikigo Horizon Construction kimwe mu bigo bibiri bizubaka iyi mihanda asobanura uko bazakora akazi bahawe.

BIRORI Eric

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uwa Masaka warabananiranye?

  • uwa Masaka warananiranye? amezi umwaka mwavugaga bibaye imyaka 3?

  • Aba Masaka rwose mwihangane ngirango mwabonye ko bamaze gushinga imambo kugeza kwa Nkubana..Rwose umuhanda uratangira vuba.

  • Umuhanda uva kuri GEREZA YA KIMIRONKO ugaca ku biro by’akagari ka Bibare ugana ku ishuli rya Kigali Parents School urababaje.Twabonye abantu baza kuwupima ariko hashize umwaka urenga nta gikorwa. Hanyura amamodoka menshi cyane none umukungugu umereye nabi abahaturiye kandi na none iyo imvura iguye haba habi cyane. Nyakubahwa Mayor w’Umujyi wa Kigali, mugeze aho hantu mwakumirwa mugahita mushyira uwo muhanda kuri gahunda yo kubakwa. Murakoze

  • Na Ndera muzayibuke,, hari ibitaro byihariye byonyine mukarere ,byaba byiza umuhanda ujyayo ukoze neza murakoze

  • umuhanda uva kurigereza ya KIMIRONKO  ukanyura ku kagari ka Bibare  ukagera Kigali paren’t school  ba nyakubahwa  waba waravuye kuri gahhunda? Njye ndibariza.  kuko wacitse umujyi uyuborwa na KIRABO akarere kayoborwa na Nyinawagaga  , tubwirwa ko uzakorwa kuko urenze ubushobozi bw’umuturage ,  ubundi  nta wundi  muhanda wari ukwiye guhangwa  mugihe  nimihanda  ihari itabasha gusanwa  ngo ikoreshwe. Mugerageze muwusure  murebe.

  • No mu busanza mutwibuke, ivumbi rimeze nabi cyane. Be blsd

  • akarere ka Nyarugenge bite

Comments are closed.

en_USEnglish