Digiqole ad

Umuhanzi Kizito Mihigo yahanishijwe imyaka 10 y’igufungo

Yavuguruwe ku isaha ya saa 17h50, 27 Gashyantare 2015: Urukiko ruhanishije umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo za Kiliziya, Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kumuhamya ibyaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Umuhanzi Kizito Mihigo yitangiriye itama akimara kumva imyanzuro y'urukiko
Umuhanzi Kizito Mihigo yitangiriye itama akimara kumva imyanzuro y’urukiko

Urukiko rumuhaye igihano gito (ugereranyije n’abo bareganwa) kuko ngo yaburanye yemera ibyaha.

Abo bareganwaga hamwe, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25. Dukuzumuremyi Jean Paul wabaye umusirikare ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, abo bombi baburanye bahakana ibyaha baregwa.

Niyibizi Agnes na we bareganwaga, nta cyaha cyamuhamye yagizwe umwere n’urukiko.

Kizito Mihigo yahamijwe ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yahamwe n’ibyaha bitatu birimo kugira uruhare mu kurema umutwe w’iterabwoba, gucura umugambi w’ubugambanyi n’icyaha cy’iterabwoba. Gusa yagizwe umwere ku cyaha cy’ubwicanyi.

Dukuzumuremyi Jean Paul yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu kurema umutwe w’iterabwoba, ubugambanyi, no kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba.

Abo bose bahamijwe ibyaha nta numwe wagaragaje ko ajuririye ibihano yahawe, ariko Ntamuhanga Cassien yasohotse mu rukiko agira ati “Uko bizagenda kose, igihe cyaba kirekire, ukuri kuzajya ahagaragara.”

 

Ivuguruye ya saa 16h30: Urukiko rwahamije Kizito Mihigo icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi rugendeye ku kuba yarakoze ubugororangingo bw’itangazo ryo gushinga ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abahutu n’Abatutsi ryiswe” Impinduramatwara Gacanzigo”

Icyi cyaha Niyibizi Agnes we agihanaguweho.

 

Inkuru ya Kare:Umunyamakuru wa Umuseke uri ku Rukiko Rukuru ku Kimihurura ahagiye gusomwa urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo aravuga ko Kizito yageze mu cyumba kiza kuberamo isomwa ry’urubanza rwe, riteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2015.

Kizito Mihigo aregwa ibyaha bikomeye birimo no kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, areganwa na Dukuzumuremyi Jean Paul, Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga n’umugore witwa Niyibizi Agnes.

Umunyamakuru wa Umuseke uri ku rukiko aravuga ko isomwa ry’urubanza rwa Kizito, rimaze gukererwaho iminota 30, ryitabiriwe n’abantu benshi bagera kuri 50 ndetse n’abandi bari bakinjira, hakaba hari n’abanyamakuru bagera kuri 20 bakorera mu Rwanda n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Kizito yaburanye yemera ibyaha anasaba imbabazi, mu gihe abandi bareganwa bose baburanye bahakana ibyo baregwa.

Ubwo Kizito yari akigera ku Rukiko Rukuru
Ubwo Kizito yari akigera ku Rukiko Rukuru ahagana saa munani
Kizito yasaga n'ufite umubabaro
Yasaga n’ufite umususu mu maso
Bamukuramo amapingu amaze kwicara mu rukiko
Bamukuramo amapingu amaze kwicara mu rukiko
Batatu bareganwa na Kizito Mihigo babiri bahamijwe ibyaha baranakatirwa undi agirwa umwere
Batatu bareganwa na Kizito Mihigo babiri bahamijwe ibyaha baranakatirwa undi agirwa umwere
Yasomaga igitabo ategereje ko abacamanza bahagera
Yasomaga igitabo ategereje ko abacamanza bahagera
Kizito yubitsi umutwe ategereje imikirize y'urubanza
Ubwo yari agiye gusomerwa yubitse umutwe ngo yumve imikirize y’urubanza

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

57 Comments

  • Nyagasani amworohereze

  • Kabsa bakugabanyirize ibihano wavugishije ukuri ; wemeye icyaha ugisabira nimbabazi; Imama igufashe mwisomwa ry’ urubanza.

    • kizito nibamwihanganire pe bamubabarire rwose nyakubahwa president nabishe abantu warabababariye ca inkoni izamba ibabarire iki kigoryi cyacu ngo ni kizito

  • mbega agahinda!kizito ndakomeza kugusengera nkuko nsanzwe mbikora.you don’t deserve this kuko nndabizi ko ntacyo wakoze .yewe amarira aranyishe pe.le monde est injuste

  • Nibagira amahirwe nbazayirangiza batarwanyije aba Police cg ngo bashake gutoroka!

  • kizito nange ndakomeza gusengere imana nayo ntizagutererana muriyo myaka gusa bitewe nuko gukunda icyo gihano cyandenze ariko komeza kwiringira uwiteka humura

  • IMANA niyo izi ukuli niyo izerekana ukuboko kwayo,ibibera muli uru RWANDA kuko abatari bacye twarumiwe!

    • nukumirwa gusa se? yewe ngo mu Rwanda harri amahoro?ubwisanzure?hahaha bonne chance abarurimo tu

      • ngayo nguko.

  • KIZITO ari mukazi sha,Game ziba mu rwanda turazimenyereye,mukurikire agakino ahubwo!!!

  • Njye nashima bariya babiri bakatiwe 25 na 30. Muti kubera iki? Aba ni abagabo baziko ntawe uburana numuhamba. Banze kwemera ibyaha baziko batakoze…Mihigo Kizito ni umupfayongo…kwirirwa yemera ibyaha, asaba imbabazi, kandi aziko yibeshyera ngo ngaho bamugirira imbabazi, icyo akuyemo ni imyaka 10….y’akamama. Hari abaza kuvuga ngo ni inyaryenge, nyamara bakiyibagizako niyo 10 atari ayikwiye! Icyaha yakoze kirenze icyababandi bishe abana b’i Nyange kirihe? Ikindi, kuki atatekerejeko uwamufunze yari azi impamvu kandi ko kwiriza ngo warahemutse ntacyo bimubwiye. Oya , rwose urababaje kandi wihangane. Wenda iyo myaka icumi izajya kugera byarahindutsse ugirirwe imbabazi…naho ahandi sinzi…ko ntanimbabazi za prezida tujya twumva…uretse iz’abavuye muri FDLR…ese ntieumve wamukobwa wigiriyeyo icyo bamukatiye!

  • nuko ngayo

  • uwiteka aborohereze

  • Ariko se mwabantu mwe ubu mwari mwiteze igihano cyoroheje? Ahaa!

  • ndabivuze kizito ndamukunda cyaneeee nzamukumbura gusa ndajya ncuranga ibihanganobye mbashe kumera nkurikumwe naweeeeeeee

  • Aline jya udusabira kuli Nyagasani tuzabashe kurusohokamo twiruhutse !, kuko ni prison yaguye ni ukugenda wigengesereye,wenda wanaburaye , wirirwa ushaka akazi, diplôme yarizingazinze, Mana Tabara abana bawe bugarijwe ni bi bisambo.

  • Abagungiwe ubusa,ababurirwa irengero,imirambo ibibera itazwi..

  • Sorry, imirambo iboneka itazwi, abafungiwe ubusa,ababurirwa irengero………

  • haribintu byabaye amateka n’isomo ryo kwigira igihangange:

    1.sadam hussein
    2 kadafi
    3 mobutu
    4 hosama bin laden
    nabandi benshi…

    hari nabagiye ,basiga isi mugahinda kenshi
    NELSON MANDELA nabandi ….

    kubwibyo imana niyo nkuru.

  • Ntamvura idahita kandi aho turi harabandi

  • @daniel pole sana mwene da.nagize Imana nduvamo rwose abarurimo barambwira bati uzibeshye ugaruke.najyaga nanga kubumvira ariko stories nsoma hano kumuseke wo kabyara we ngo ngaho umuherwe yishwe none uwamugonze ntibamwerekana,ngo ngaho uyu yabuze irengero mugani wawe.none ngo umuntu baramufunga ngo ashaka.kugirira ubutegetsi nabi?hahahahahhhhh ntimukansetse ariko.ni danger.amahirwe masa nugusabira u Rwanda.

  • Ariko ubundi kubyaha baregwa kizito we nubwo batajyira icyindi bonjyeraho iriya ndirimbo sinibuka nuko bayita..irahagije kumushyiramo ubuzira herezo..gsa ntawabyifuriza umwana wumuntu..ubuzima yarabayemo nibacye bari babubayemo..ahubwo uwamujyiriye inama yo kuburana kuriya yamubaye hafi..sinabura kuvuga yuko ya mubyaye bwakabiri..nawe nkumwana yumvira gukora icyari gicyenewe..kdi nakomeza gutakamba niriya 10 nejo Prezida akayivanaho..ntawe bajyira icyo ba pfa usibye ushaka kwisimbukuruza..mubyo Imana Itamuhayemo impano..abo bandi rero icyo bita uburenganzira bwabo mukurwanya ubutegesti ..Nikubutegesti kurwanya uburwanya..none c icyibazo muribi ni cyihe..banya Rwnda twige kunyurwa ibisigaye Imana Izabyikorera.

  • Kizito ukomeze kwihangana umugani wa Aline nangye nzakomeza kugya ngusengera. Baragushutse ngo wemere ibyaha wenda waruzi ko bakugira umwere none dore bagukatiye imyaka 10. Wamugani nawuburana numuhamba kweli, cyakora uRwanda rwacu nurwo gusengerwa kbsa.

  • Ibyuko Ntamabyariro Agnès ari ugukomeza dossier byavuzwe ku itariki 02/05/2014 kuri the rwandan, na clément you post y’a Kizito. Bigaragarako ibi bintu byari bizwi uko bizagenda. Agnès ajya kujya muri ibi bintu yabagwa kwa Mitali Protais. Si itekinika rirarikoze.

  • Nana b’Imana, uwicisha inkota nawe azayicishwa. Uzi ubwenge aceceke.

  • Jyewe narumiwe but am glad because when I read comments I can see that rwandans are now open mind. .ubundi bicaga abantu uko bashatse bakababwira ko ari accident ko baburiwe irengero nibindi maze abanyarwanda nabo bakabifata nga gatigisimu..but now mbona ko mumaze kumenya ko bababeshya even though ntacyo mwajindura but au moins mukaba muzi ukuri .. abantu baba hanze yurwanda dusoma bcq des journeaux abari I rwanda batabasha gusoma kuko zifunze kuri internet yirwanda..I remember the last time naje I rda kubera akamenyero nafunguye journal kuri net iranga..lol but seriously ibi bintu bizagera hehe abantu bapfa nkimbwa sans suite. Jyewe ubundi ndi fan wa kagame I surely admire his work kuko nziko aba opositions bose ari ibisambo…ntacyo bageraho nukuzuza leurs poches gusa..ariko niba mzee atangiye kujya yica abantu aka kageni c est tresssss grave..jyewe I beleive muri africa nta president utiba .utica..etc. .ariko kwica kwa kagame bigiye kuba genocide yindi..comme on guys..open ur eyes. .nsengera abakiba mu rwanda..yesu azajye abarinda pee

    • urwo rukundo ufutiye HE ntarukeneye, ntarukundo akaneye umwita umwicanyi, jyusoma izo journal zawe nyinshi kuko ndabona uri na intelectuel cyane uvangindimi, tuzagumana izo dufite (journal) nkeya zitazadusubiza mubwicanyi bwatubayaho.

  • Benshi mwarasengaga mukavayo mujya kwica abantu. Uwo uvuga ko asengera ababa mu Rwanda niyiririre. Nta masengesho yawe dukeneye!Uyu muhemu wahemukiye uwamugize uwo ariwe nimujya kumusura ntimuzakomeze kumuroga. Nizere ko adakeka ko muvuga ibi kubera kumukunda!Ikindi, Imana si propriété yanyu , ntigendera mu mafuti yanyu. Abatega Kagame iminsi abandi barabibatanze mu myaka 25 ishize ariko ntacyo bagezeho.

  • @Akumiro: Urwo rukundo ufitiye Kagame wumvise ko ugomba kubwira abasomyi kugirango umwite umwicanyi rwigumanire. Ntarwo akeneye! Abagukoresha nibamenye ko ufite ubugoryi butatuma ukora ako kazi! Ikindi, uri lâche/coward: jya uvuga ibyo ushaka kuvuga ubihagarareho!

  • Reka reka Bella. Niba ujijisha birakureba, ariko niba wararezwe hari ikintu kitwa kwanga guhemuka.Kwanga umugayo. Kizito yabaye imbwa, imbwa mbi ndetse. N’iki gihano ubwacyo cyerekana ko ntawamushakiraga inabi. Namwe mumuburanira si ukumukunda kandi ndahamya ko muri mwe ntawamubitsa ibanga! Kuko ntawizera umuhemu nyine!

  • kalisa akaba amuciriye urubanza erega!!!, waretse muvandimwe tukabiharira IMANA ra! Cyokoze ufite amaso ariko ntubona

    • konumva nawese uciyurubanza kanduvuga ngo n’urw’ Imana, ngwafitamaso ntabona? sha abanyarwanda turabanyabwenge sana kabisa @ Daniel

  • ark ubundi abo bari hanze twamenya mwarajyanywe Niki ? mwahunze iki se ahbw ? abanyarwanda rero tuzi ubwenge. jya wirirwa mumatwi yabzungu nawe ngo uri mumahoro. ikidushishikaje nukubaka urwatubyaye ibyo bigambo byanyu ntacyo bihindura rwose . Muzumirwa ahubwo twe ubu turakataje turangajwe imbere na muzehe wacu

  • Kizito imana ahubwo ya mugiyimbere uwamugiriye inama yokwemera icyaha ni mfurape!ubwose mubona umuntu usobanutse nkawe yaremeye ibyatakoze? gusa nakomeze asabe imbabazi nya kubahwa president wacu azamubabarira,nahubundi yakoze ubutwari,niyihangane ,azataha.

  • KIZITO ,ihangane n’ubundi urihangana , tôt ou tard ukuli kuzajya ahagaragara, harya ngo mubyaha uregwa ngo washakaga guhitana kagame????!!!!,hum ukoresheje piano se ,???ariko MANA , tabara

  • Ibyo muvuga n’amarangamutima abibatera.
    Abandi n’inkongoro mwashikujwe kubwa amaraso y’abatutsi yamenywe abatera kuvuga aya ndongo.
    Abandi murabiterwa no kwifuza gusanisha akabaye kose n’ubuyobozi bwa HE Kagame.

    Uru nuruca abana.

    Wireba ibindi bindi byose Kizito yiyemereye byirengagize…, gusa utege amatwi INDIRIMBO tisohoreye ku mugaragaro wumve ibyo aririmbamo ibyo byonyine bihanishwa burundu y’umwihariko kubwo kubiba amacakubiri mu banyarwanda ashobora kudusubiza nko mu byabaye 1994 !!!!

    Ese ukeneye kojyera gutemwa no kugirwa incike ???
    Ese ukeneye kojyera gukinagira ujya Tingitingi , Walikare, Mbujimayi, ugapasura ukagera Zambie, Brazza, Cameroune, Dendermonde,….

    Ntekereza ko turetse amatiku twatuza.
    Iba hari uwishwe twibaze impamvu dusesengure kuko harubwo duhubuka.

    Uteganya kwicisha abantu nibimenyekana kare akavanywa mu bantu ataragarika ingogo ahubwo jye nabihembera uwamukuye mu bantu atarabamara ikibazo nuko muba munabeshya akenshi !!!!

    Mureke gukina politique mutazi nibyo bivamo nkibi bya Kizito.
    Buri wese nakoze umulimo azi neza murore yuko ibintu bitamera neza kurushaho.
    U Rwanda n’amahoro uri imahanga nzi neza ko atishimye nayabayemo ndatazi Belgium, France, Hollande, Canada, USA hose nahagize incuti rwose ntawunyuzwe nu kubura amahitamo wowe Aline rwose wishuka abataragera aho nta kiza ubarusha ndakurahiye, iba ubihakana kebuka wisuzume uko ubayeho ino iwacu barakurenze ndakurahiye !!!!

  • Ese munyarwanda we?, ubwo ushobora kubivugisha amatama yombi ko hamenetse amaraso y’abatutsi gusa? dore rero aho ubumwe n’ubwiyunge bugorera! Mubona abantu bagenda kandi barashiriye imbere , naho KIZITO we, IMANA ye izerekana ukuli, nibyo nababwiraga yari kugirira nabi abayobozi akoresheje PIANO??Komera KIZITO Imana irakuzi

    • Damien uretse na Piano, n’ikaramu (bic) irica.

  • Mbega abanyarwanda! Mubaye indashima koko!!
    Nibyo Kizito turamukunda pee. Ndetse nokurusha bamwe murimwe musyusya imitwe yabanyarwanda.
    Ariko iyo umuntu yakoze icyaha, akajyanwa murukiko, akiyemerera ko yakoze icyaha, agasaba IMANA imbabazi, ndetse nabanyarwanda twese imbabazi, Mwebwe muraherahe mumuvugira ko arengana?

  • Uziko musetsa koko ???

    Mushoje ubwicanyi none ngo mugenda mwarashize k’umutima ???
    Ninde mututsi se watangije ubwicanyi ngo nemere yuko ari nyirabayazana tubimuryoze !!!
    Mwarabutangije ibyo murimo n’ingaruka zi bibi mwashoje…, muhame hame mubiryozwe niko ubuzima bumera.

    Kizito we …,wamugani wawe ubujiji bwe yumvaga Piano yafata leta !!!!
    Nakubajije nti ibindi byaha tubireke ahubwo tega amatwi indirimbo ye nudasangamo ibyaha ugaruke unyomoze.

    Bijya gupfa Kizito ntazi kwirwanaho Kigabo uzabaze abamuzi Belgique na France…, ese ubundi iyo ataba injiji ni gute umuntu utekereza atura akarinda ava Belgique atagira na focument zaho ngo nakora iyo politique mbi ye age abona uko yirukirayo arye ka CPAS nka bagenzi be bariyo !!!!
    Kizito yibabaza mukurikije ibyo yaririmbye ahubwo ni musesengure ni muntu ki nyuma mubone kugira aho mu mugenera.

    Jye nkurikije ibikorwa nye kuva iburayi kugeza aririmba iriya ndirimbo cyorezo mufata nk’injiji.
    Ntazi ibyo mu buzima !!!

  • @Daniel: Nta rubanza naciriye Kizito ahubwo niwe warwiciriye! Naho ayo maso yawe atabona ububwa n’ubuhemu bw’uyu musore ntayo nkeneye uyigumanire! Ese ubwo umukunda kurusha uko yikunda?

  • @ Aline mazina, wivuga kuba hanze cyane kuko abenshi bahaba ni abashomeri abandi bakora akazi ko gusukura WC n utundi tuzi tudafututse..ikindi kandi umenyeko bagushatse naho bahagusanga. Wibuke Karegeye n abandi baba UK bahawe warnings na MI5 ko bashobora kwicwa. Kizito nawe rwose yihangane iyo myaka 10 azasenge uwiteka imubere mike cg H.E amubabarire. Mbabajwe na nyina agahinda yifitiye gusa. Kizito rero ni n umuswe ziriya whatsapp messages niba koko atarazihimbiwe n umuswa pe. Kuva yasohora iriya ndirimbo yagiye kuri surveillance list ni ukuvuga ko ibye byose babikurikiraniraga hafi CID n icyo ikora. Nawe rero arasamye abatype bari South Africa baramushutse bibereye hanze nawe arandikira ariya magambo I Kigali? Uri umuswa mubi.

  • None se Aline, ko wita Kizito umwere hanyuma muri comment yawe ya nyuma ukaba ahubwo umugayira ko ibyo yakoze yabikoranye ubuswa, ubu twemere iki ? Ese icyo wita “akazi kadasobanutse” ni iki ko akazi ari agatunze umuntu ? Byongeye, akazi umuntu akora aho ariho hose gahuriye he n’uko yaba yumva ikibazo cya Kizito ?

  • @ KALISA ubwo ntusubije utasomye cg niko usanzwe usoma ???

    Niba ALINE 2 batandukanye s’umwe.
    Soma aho yatangiye agira ati ” Aline bazina wanjye” ubwo haricyo udasobanukiwe mo ko ari babiki !!!!

    Kubyo avuze ku batuye iburayi n’america yabitewe nuwari ukomoje ku bahunze u Rwanda bariyo bashuka abatuye i Rwanda ko bari heza, nyamara twe tubageraho tuzi imibereho yamanjwe babayemo bishika rero abitirije i Rwanda ngo barute.
    Utigerera ibwami ngo abeshywa byinshi !!!!
    Ubuzima bw’iburayi n’america mbugereranya no gutura mw’ irimbi kubera ububi bwabyo.

  • Munyarwanda urakoze. Ariko se ubu nta kundi wari kunsubiza bikumvikana utazanyemo “uko naba nsanzwe nsoma
    ” nk’uko uvuga ? Si ngombwa guhangana buri gihe!

  • Niyihangane uyu mwana wa Buguzi ndumva ubuzima bwe babuhitanye. Biteye agahinda ariko Imana irengera imfubyi n’abapfakazi izabahorera.

  • all of u shut up,president yemererwa gutanga imbabazi n’amategeko,nuko rero kizito yababariwe muminsi mike aravamo

  • Ariko se Munyarwanda , nkurikije commentaires zawe biragaragara ko intambara yabaye mu gihugu cyacu wari uciye akenge rwose, none kugeza iyi tariki ya none urabona muli iriya ndirimbo aho yabeshye nihe? Ahubwo vuga il n’ya que la vérité qui blesse , wongereho uti toute la vérité n’est pas bonne a dire . Ngibyo ibyigisobanuro cy’urupfu , ngibyo ibya KIZITO hari ibyo atagombaga kuvugira hariya, dore rero abo yablesheje baramwituye c’est tout

  • Damien, na Munyarwanda yigeze kubivugaho, nanjye reka nkubwire ko Kizito mutamukunda ahubwo mumuzamukiraho mugamije kwemeza icyo mwaharaniye guhera mwatsindwa muri 1994: ikinyoma cya double genocide. Ariko ntabyo muzigera mugeraho na rimwe. Ese murinda muhorana ipfunwe ridashira, mwumvaga ubundi muzasarura iki mukora n’ibyo ibikoko bitarigera bikora ?

  • @ Legally. Shut the fuck up yourself. Utekereza ko tutazi ko president yemerewe gutanga imbabazi? Ngo yarazimuhaye? Yabikubwiye rero? Niba wigererayo se watubwiye n ibindi?

  • @ DAMIEN ibyo uvuze nuko bimeze.

    Kw’isi niko bigenda.

    Iyo wibeshye imbaraga ugakora ubushotoranyi ndetse mu mafuti mabi nka genocide nyuma birakugaruka ukabiryozwa.
    Dore 20 years irenga irashuze abakoze genocide bakurimo kuryozwa kwica abatutsi, abandi bagihangayikiye mu mashyamba hirya no hino muri africa abandi bishwe nu bukene nu rukumbuzi aho bari muri america nu burayi imirimo mibi ivunanye irabagote iyo bari iyo nka gare du midi Bxl aho babaye aba chauffeur ba taxi voiture nyamara barahoze ari abayobozi mu Rwanda ubu basaziye mu muhanda abandi mu murima abandi baterura imizigo muri za COROLYT imirimo igoranye nkiyo…, ibyo byose ni ngaruka zo gukora genocide.
    Kizito rero iba yariyumvise mo imbaraga zirenze izo afite dore icyo bimusigiye nibuze bibere abasigaye urugero buri wese amenye ubushobozi bwe ntakore ibiburenze, nta nakinishe ibireba ubuyobozi bw’ u Rwanda.

    Muge mwibuka yuko iki gihugu aho kigeze habayeho ibitambo kandi abakiyoboye ndetse na neza ntibagihawe mu mishyikirano cg ku ngurane hoya, habayeho kurasa amasasu kugeza gifashwe cyose tureke rero izo mfura zitanae ziduhe umurongo witera mbere zitemeje.
    Nti bajenjetse ibyo batugejejeho birigaragaza.

    Ubyanze ibimubaho ni nkibyo byose nyine.

    • niba ntacyo mudatinya ko mwishe abatutsi mubaziza uko bavutse kuki mudatah murwababyaye?turiho dutuye mumahoro uzashaka wese guhungabanya umutekano wacu nigihugu cyacu azahanwa namategeko muvane iterabwoba aho rero turabazi mwanga amahoro ntacyo atwaye

  • Kwemera icyaha no gusaba imbabazi byafashije Kizito none yagabanyirijwe igihano. Ahubwo na Nyuma yo gukatirwa Kizito azakomeze atakambe asabe imbabazi. Impamvu mbivuga ni uko l’autorite comptente kugirango atange imbabazi ntiyabikora Ubucamanza butaraca urubanza.

    Ikindi Kizito azakomeze yitware neza muri Gereza, yubahe amabwiriza yose ya RCS. Impamvu mbivuga ni uko kugirango umuntu ahabwe imbabazi, utanga imbabazi abaza uko uzisaba yitwaraga mu gihano yahawe.

    Gusa ugihe uzamara muri gereza, gishobora gutinda n imyaka 10 wakatiwe ukaba wayimara mu gihome. Gusa ugomba kuguma gusaba imbabazi. Impamvu mbivuga ni uko gutanga imbabazi birashoboka ariko si itegeko. Niyo mpamvu ngusaba ubwiihangane bukomeye bushobora no kugera kuri iyo myaka.

    Nshyigikiye ko wakomeza kwitwara neza, no kuguma gusaba imbabazi Abanyarwanda n’Ubuyobozi bw’Igihugu. .

    A prolonged stay in a jail is so painful unfortunately. Uzakomeze gusenga, wirinde to associate with the worse in the jail, wirinde kwiheba nibinashoboka uzakomeze uzamure ijwi ushime Imana nzima n’Igihugu cyakubyaye. Erega baravuga ” Ngo Imana y’abantu n’abandi”. Erega
    N’imbabazi twifatanyije nawe kuguma gusaba n’abantu bazitanga.

    May be my thinking would look a bit funny ugereranyije nizindi comments. But am sure my approach would not mismatch at all with any housekeeping rules of any State.

  • Commentaires zanyu zihita zigaragaza abo muri bo pe! Ifungwa rya kizito urizamukiraho ugasebya HE Paul kuko ariyo mpumeko yawe! Kagame aracyafite akazi rwise!! Ndabona kuri mwe iyi leta muyirutishije yayindi icisha umuhoro amajosi! Kandi ibyo mubivugishwa nuko mufite amahoro asesuye mugihugu. Mumaze guhaga umurengwe sha. Kuzito sinumva ko yagendaga kwa Kagame nk ‘umwana m ‘urugo? Abo nyakubahwa agirira neza nibo bzmuhinduka. Ahubwo ajye yirunda n’igicucu cye! ArikoImana niyo nkuru n’ubundi igihugu akigejeje aha kubwayo.

  • Ntabuyobozi butava ku mana mujye mwitonda bavandimwe! Kwirirwa wivuna mu mutima ni ukwibabariza ubusa! Imana yamushyizeho niyo izashyiraho n’iherezo rye. Naho nka ba Kizito baribeshya. Nanjye nkunda Kizito ariko yarantunguye aranambabaza cyane. Ariko urwishigishiye ararusoma ntakundi.

  • imana ikomeze kumurinda aho afungiwe hose!!!
    iyaba bose bemera ibyaha batabanje kuruhanya nka kizito

  • hhhhhhh,kubitwa nyine kariya sa keza watwifurizaga ubuze uko agira agwaneza wa gombaga kwemera nyine wari guhakana uhereye he?

Comments are closed.

en_USEnglish