Umuhanzi Adrien umaze imyaka 7 muri USA ageze i Kigali
Nyuma y’imyaka irindwi ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Adrien Misigaro agarutse mu Rwanda mu gitaramo cy’itsinda rya Beauty For Ashes rigiye kumurika album ryise La Naissance.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Nkwitende’ yaririmbanye na The Ben n’indi yakoranye na Meddy yitwa ‘Ntacyo nzaba’ ageze I Kanombe ku Kibuga cy’indege ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, saa 17h00.
Uyu muhanzi agikandagira ku butaka bw’u Rwanda, yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko nyuma y’igihe kinini atumva umwuka waho.
Yakiriwe n’inshuti n’abavandimwe be bari baje kumutegerereza ku kibuga cy’indege bamusanganije urugwiro ari na ko bamuha impano z’indabyo.
Adrien Misigaro wagaragazaga akanyamuneza, yashimiye Itangazamakuru ryaje kumwakira avuga ko yishimira intambwe Muzika nyarwanda imaze gutera bigizwemo uruhare na ryo.
Iki gitaramo yatumiwemo na Beatty For Ashes giteganyijwe kuba ku itariki ya 09 Nyakanga, aho iri tsinda risanzwe ririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock rizaba rimurika album yaryo ya mbere bise ‘La Naissance’.
Photos © E. Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ku ivuko rye ni muri Sud-Kivu/RDC si mu Rwanda
Keretse wenda kuri naturalisation
Aba bastar bose iyo mushyizeho inkuru mujye mutanga inkuru neza yitwa nde ?, yavukiye he, afite imyaka ingahe?, ningaragu cyangwa arubatse? ubuhanzi bwe yabutangiye ryari? Hehe?
Apfa kuba yarabahaye cash urabona ko yashakaga kwigaragaza na V8 yarateguwe kera
Comments are closed.