Digiqole ad

Umugore ‘wa mbere ku isi’ mu mibare, yapfuye ku myaka 40 gusa

 Umugore ‘wa mbere ku isi’ mu mibare, yapfuye ku myaka 40 gusa

Niwe mugore wa mbere wabonye igihembo gikomeye mu mibare

Maryam Mirzakhani umuhanga mu mibare w’umunya-Irani ari nawe mugore wa mbere watsindiye igihembo kitwa  “Fields Medal” igihembo kirenze ibindi mu bihabwa abanyamibare, yitabye Imana muri week end ishize azize indwara ya Cancer.

Niwe mugore wa mbere wabonye igihembo gikomeye mu mibare
Niwe mugore wa mbere ku isi wabonye igihembo gikomeye mu mibare

Urupfu rwe rwatangajwe n’umuvandimwe we kuwa gatandatu,  yaguye mu bitaro byo muri Amerika azize Cancer y’amabere bari baramusanganye mu 2013. Yitabye Imana ku myaka 40 gusa.

Maryam yavukiye Tehran muri Iran abona ubwenegihugu bwa Amerika aho yari ahitwa Palo Alto muri California, yarashakanye n’umunyamibare mugenzi we bigishanya kuri Stanford University bafitanye umukobwa umwe.

Urupfu rwe rwababaje benshi barimo Firouz Michael umunya Iran ukora muri NASA nawe w’umunyamibare wakoranye cyane na Maryam, yaranditse ati “ Urumuri rwazimye uyumunsi. Ibi byashenguye umutima wanjye ….kugenda hakirikare”

Maryam afatwa nk’uwavumbuye uburyo babara (calculer) ingano y’ibintu bitamenyerewe mu mibare.

Akiriho yigeze kuvuga ko abagore bakwiye kumenya ko science by’umwihariko imibare atari iy’abagabo gusa.

Yigeze kuvuga ngo “Bisaba imbaraga n’umuhate kugira ngo ubone ubwiza bw’imibare.”

Uyu mugore yafatwaga nk’intangarugero ku bagore kw’isi mu ishami ry’imibare.

Yari umwarimu muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika
Yari umwarimu muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika
Maryam yakoze ubushakashatsi cyane cyane muri Geometrie
Maryam yakoze ubushakashatsi cyane cyane muri Geometrie

 
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko abantu bazi imibare bapfaniki no kwandika nabi. RIP

    • Mupenzi we buriya se yandika nabi?Vuga ko yenda udasobanukiwe nibyo yandikaga kuri kiriya kibaho!!Imana imuhe iruhuko ridashira.

      • mubwirire zira ni signe zikoreswa mu mibare mr

  • Ahubwo se, no muri za Universite zo muri Amerika bandika ku kibaho bakanakoresha ingwa n’igihanaguzo nko mu kiburamwaka cyo ku Nkombo?

  • @Mupenzi,Bgenge..biragaragara ko muri inkandagira bitabo.Abarimu bapapira usanga bakoresha projection naza PPS basoma ngo bari gusobanura..ubizi we azimya byose rimwe na rimwe akajya ku kibaho..niba narebye neza ntaho gihuriye n’icyo mu kiburamwaka niba bakigira benshi nicyo twigiyeho.

  • Imibare se utanditse ku kibaho wayigisha ute koko? kiriya kibaho muragifite ku nkombo? mwateye imbere!none se uragirango akoreshe power point kandi agaomba kudemontra formule ngo abaoyigisha bumve neza. Inkandagira nkuko umwe yabivuze haruguru.

Comments are closed.

en_USEnglish