Digiqole ad

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 107.41

 Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 107.41

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 19 Nyakanga, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wakomeje kuzamua, wageze ku mafaranga 107.41 Frw.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.41 Frw, uvuye ku mafaranga 107.38 Frw wariho ejo kuwa kabiri, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0,03 Frw.

Kuva iki kigega cyatangira mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, agaciro k’umugabane w’ikigega ‘Iterambere Fund’ kamaze kuzamukaho amafaranga 7.41 Frw; Bivuze ko nk’uwaguze imigabane 1 000 ku mafaranga y’u Rwanda 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 107 410 Frw, kandi hakaziyongeraho n’inyungu ku mwaka.

Ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko ku mpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga ari hejuru 9%.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko kugeza ubu izamuka ry’agaciro k’umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) riri kubyara inyungu.
Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ kandi ngo kiracyakira ishoramari ry’abantu bashya cyangwa abasanzwemo bashaka kongera imari yabo. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura, ashyirwa kuri Konti ya RNIT/Iterambere Fund mu mabanki atandukanye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish