Digiqole ad

Umugaba mushya w’ingabo za France yari mu Rwanda mu 1994

 Umugaba mushya w’ingabo za France yari mu Rwanda mu 1994

General Francois Lecointre yari muri Operation Turquoise ari Kapiteni

Nyuma yo kwegura kwa Gen. Pierre de Villiers wari umugaba w’ingabo z’Ubufaransa kubera kutumvikana na Perezida kubyo yasabiraga ingabo, yahise asimbuzwa Général François Lecointre w’imyaka 55, wari mu Rwanda mu 1994 afite ipeti rya kapiteni.

General Francois Lecointre yari muri Operation Turquoise ari Kapiteni
General Francois Lecointre yari muri Operation Turquoise ari Kapiteni

Ni umusirikare wageze ku nyenyeri ya kane ya Général mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, mu Bufaransa bamuzi cyane mu mirimo ya gisirikare no mu gitero cyabereye muri Sarajevo mu 1995 aho hari bagenzi be bahasize ubuzima.

Emmanuel Macron yabaye nk’utungura abafaransa ubwo yamugiraga umugaba w’ingabo kuko atari ari mu bashobora kubona uyu mwanya baba bateganyijwe. Gen Lecointre ariko ni umusirikare wihuse kuzamuka mu ntera ngo kubera imikorere myiza nk’uko bivugwa na LeMonde.

Kuva mukwa munani umwaka ushize yari umuyobozi w’ibiro by’ingabo kwa Minisitiri w’intebe.

 

Muri Iraq, muri Djibouti, mu Rwanda na Sarajevo…

Mu 1991 yari mu ntambara mu kigobo cya Perse muri Iraq, nyuma ku ipeti rya Kapiteni ahava ajya mu butumwa bw’akazi muri Somalia no muri Djibouti, mu 1994 yaje mu Rwanda muri Opération Turquoise.

Opération Turquoise yafashije guverinoma yakoze Jenoside guhungira mu cyahoze ari Zaire, ingabo z’ubufaransa zari ziyirimo kandi zibukirwa ku gutererana abishwe mu Bisesero n’abiciwe i Murambi ya Gikongoro aho izi ngabo zari zifite ibirindiro.

Kapiteni (Général) François Lecointre yari umwe mu ngabo z’aba-offisiye bari mu Rwanda muri izo ngabo z’Abafaransa zavuye mu Rwanda zimaze guhungisha guverinoma yakoraga Jenoside ku batutsi.

Bakiva mu Rwanda François Lecointre yahise yoherezwa mu butumwa muri Serbia aho batumwe kongera gufata ahitwa  Vrbanja umugi mukuru wa Sarajevo aho barwanye bikomeye bikarangira Lecointre na bagenzi be batsinze nubwo bapfushije abasirikare babiri n’inkomere 17mubo bajyanye.

Kapiteni Lecointre niwe wari wagabye igitero cyo kwigarurira uyu mugi.

Nyuma y’aha yagiye azamuka cyane mu mapeti. Mu 2006 na 2007 yongeye koherezwa muri Africa  mucyo Abafaransa bise Opération Licorne mu midugararo yari muri Côte d’Ivoire ariko ingabo Lecointre yari ayoboye zigahagurukira i Libreville muri Gabon aho ingabo z’Ubufaransa zigifite ibirindiro n’ubu.

Yavuye aha agenda azamurwa anafata imirimo y’igisirikare na politiki mu Bufaransa, mu 2013 Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ngo ushingiye ku bunararibonye bwe muri Africa umugira umuyobozi w’ingabo zawo muri Mali ahava nyuma y’umwaka.

Mu 2016 nibwo uyu mugabo ufite abakobwa bane yahawe imirimo mishya nk’umuyobozi w’iby’ingabo kwa Minisitiri w’intebe ari nawo mwanya avuyeho afata uyu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish