Digiqole ad

“Umuco wo kudahemukirana niwo twifuza kugarura” – Dr Biruta

 “Umuco wo kudahemukirana niwo twifuza kugarura” – Dr Biruta

Uyu munsi ubwo hatangizwaga Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ririmo abahoze mu buyobozi bw’igihugu ubu batakiri mu mirimo, Dr Vincent Biruta yavuze ko igihugu kifuza gusubirana umuco w’ubumwe no kudahemukirana kuko abateguye Jenoside aribyo babanje kwica mbere yo kwica Abatutsi.

Dr Biruta Minisitiri w'umutungo Kamere aganira n'abagize iri huriro
Dr Biruta Minisitiri w’umutungo Kamere aganira n’abagize iri huriro

Uyu muhango wo gutangiza ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge wahuje abari ba Perefe, ba Superefe, ba Burugumesitiri, Komite nyobozi  zicyuye igihe ndetse n’iziri mu mirimo kuri ubu.

Fidèle Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe yibukije izi nzego ko hari ibintu bitatu by’ingenzi byatumaga Abanyarwanda bunga ubumwe  ku buryo uwashakaga kubacamo ibice byamugoraga.

Ati “Guhana Inka, guhana abageni no kunywana igihango byacaga inzigo nubwo ubu abantu batakinyanwa igihango ariko iri huriro rizagarura ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse rishimangire gahunda zindi z’ubumwe zisanzwe.”

Innocent Kayibanda wari Burugumesitiri w’icyari Komini Nyamabuye avuga ko kuba ngo Ubuyobozi bucyibuka abahoze ari abayobozi mu myaka yashize ari ikintu kiza kuko ngo nta nama zindi bahamagarwagamo ngo batange umusanzu wabo.

Ibi kandi abibona nk’ubushake koko bwo kubaka ubumwe n’ubwyunge mu Rwanda.

Minisitiri w’umutungo Kamere Dr Vincent Biruta yavuze ko umuco n’ubumwe ari byo bihuza abanyagihugu, ndetse ngo n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi uyu muco n’ubumwe ari byo babanje kwica.

Dr Biruta avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushima ubuyobozi bafite ubu bwashyize imbaraga mu bikorwa byo kunga abanyarwanda birimo n’ihuriro nk’iri.

Dr Biruta ati “Abarinzi b’igihango baruta cyane abategetsi ba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babashije guhisha abahigwaga, uyu muco wo kwizerana no kudahemukirana niwo twifuza kugarura.”

Abagize iri huriro ni abari abayobozi ku nzego za Leta kuva muri Nyakanga 1994 ubu batakiri mu myanya y’ubuyobozi. Hamwe n’abari mu buyobozi ubu.

Gahunda y’iri huriro ry’abari abayobozi n’abayobozi ubu ngo igamije kuganira izindi gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge hamwe na Unity Club Intwararumuri igizwe n’abagore b’abahoze ari abayobozi, abagore b’abari mu myanya y’ubuyobozi ubu hamwe n’abagore b’abayobozi ubwabo.

Bamwe mu bagize Unity Club intwararumuri n'abari ba Burugumesitiri
Bamwe mu bagize Unity Club intwararumuri n’abari ba Burugumesitiri
Abari ba Burugumesitiri, Depite, n'barinzi b'igihango bagize iri huriro
Abari ba Burugumesitiri, Depite, n’barinzi b’igihango bagize iri huriro
Fidèle Ndayisaba asaba Abanyarwanda kunga ubumwe
Fidèle Ndayisaba asaba Abanyarwanda kunga ubumwe
Min Biruta, Ambasaderi Habineza n'abandi bayobozi bagize iri huriro ubwo ryatangizwaga i Muhanga
Min Biruta, Ambasaderi Habineza n’abandi bayobozi bagize iri huriro ubwo ryatangizwaga i Muhanga

Elise MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga  

6 Comments

  • Ubumwe bw’abategetsi.

  • Ko numva abashaka kugarura umuco wo kudahemukirana bamwe natwo bazwiho ra? hari utanga icyo adafite?

  • Ubumwe bw’abanyarwanda bwahoze bushingiye mu kwemera IMANA ntabwo bwari bushingiye mu kwemera abantu. Muri iki gihe rero, usanga abantu bashishikajwe no kwemera abantu kuruta uko bemera IMANA.

    Abanyarwanda b’iki gihe bari bakwiye mbere na mbere kwemera IMANA bya nyabyo, kandi bakemera amategeko y’IMANA kurusha amategeko y’abantu. Ibyo nibabigeraho, bazaba bageze ku bwiyunge nyabwo no ku bumwe bw’abanyarwanda nyabwo.

    Ikindi cyari gikwiye gukorwa mu buryo bwo kugarura ubumwe mu banyarwanda, ni uko abantu bajya bubahana kandi buri muntu akumva ko mugenzi we ari umuntu nka we, akabona mugenzi we nk’umuntu bafatanyije urugendo hano ku isi, akabona mugenzi we nk’umuvandimwe IMANA yamuhaye ngo babane kandi basangire ku buryo bukwiye ibyo Imana yashyize kuri iyi isi yacu.

    Buri Munyarwanda yakagombye kwigobotora ibitekerezo ibyo aribyo byose biganisha ku macakubiri no ku ivangura iryo ariryo ryose, ariko cyane cyane ivangura rishingiye ku moko dore ko ari naryo ryashegeshe iki gihugu, rikaba ari naryo rituma aba bayobozi barimo gushakisha uburyo bwose hagarurwa ubumwe bw’abanyarwanda.

    Abiyita abatutsi n’abiyita abahutu muri iki gihugu bakwiye gucika ku ngeso mbi bafite, ishingiye ku nyungu za Politiki, yo gutanya abanyarwanda bagamije kwiharira ubutegetsi. Ingoma ya Cyami yihaye guheeza abahutu ibyo yatugejejeho twarabibonye muri 1959. Ingoma 2 za Repubulika nazo zihaye guheeza abatutsi ibyo zatugejejeho twarabibonye muri 1990-1994.

    Turizera ko Repubulika ya gatatu turimo ubu, yo izagerageza kureenga iryo heezwa ryagiye ricamo abanyarwanda ibice, igaharanira icyazana ubumwe mu banyarwanda kandi ibyo bigakorwa hagamijwe mbere na mbere kwirinda ubwicanyi mu bana b’abanyarwanda, no kuzana amahoro ku buryo buri munyarwanda yishimira kuba icyo ari cyo no gutura mu gihugu cye yisanzuye kandi akakigiramo ijambo nta nkomyi.

  • Umuco wo guhaana inka n’abageni ukwiye gusakara mu banyarwanda, abantu bamwe bakareka gutsimbarara ku bwoko bwabo aho usanga bamwe bavuga ngo umukobwa wabo ntiyashyingirwa mu Bahutu, cyangwa ngo umuhungu wabo ntiyashaka mu batutsi. Ibyo bintu rwose dukwiye kubirenga kuko ababikora n’ababitekereza bafite umutima wa “gitindi” udashobora kubaka uru Rwanda.

  • Iri huriro ko mutatubwiye abariyoboye?!! Ni Pasteur Bizimungu ?

  • Ibi bisaba kuba ba nyirizina, tukareka kuba ba rukurikirizindi! dukunda kuvuga no kugaragara uko uwo tubwira cyangwa uturora ashaka ku byumva/ kubibona nyamara ku mutima hari ibindi twibitseho! tugira uburyarya bukabije!

Comments are closed.

en_USEnglish