Digiqole ad

Ugonze umukindo wo ku muhanda i Kigali acibwa Miliyoni

KIGALI – Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buravuga ko ntaho buhurira n’uburyo bwo kwishyura amafaranga agera kuri Miliyoni acibwa uwagonze igiti cy’umukindo kuko uwagonze ariwe ukwiye kuvugana na sosiete y’ubwishingizi runaka abarizwamo,agakurikiza amasezerano bagiranye.

Umukindo mu muhanda i Kigali
Umukindo mu muhanda i Kigali

Nkuko twabisobonuriwe n’umuyobozi w’umujyi wa kigali Bwana Fideli Ndayisaba, ngo kuba igiti kimwe iyo kigonzwe kishyuzwa miliyoni hashingirwa ku ngingo zitandukanye, harimo nko kuba igihe kimaze kitabwaho, kuba ari kimwe mu biranga ubwiza bw’umujyi ndetse no kuba kigira uruhare mu gutuma abantu bahumeka umwuka mwiza.

Kubirebana no kuba ubwishingizi ize uwagonze umukindo abarizwamo butamwishyurira ayo mafaranga ubuyobozo bw’umujyi wa kigali buvugako biterwa nibyo bemeranije mu masezerano bagiranye bityo ubuyobozi bw’umujyi bukaba ntaho buhurira n’uwagonze usabwa kwishyura ndetse na sosiyete imwishingira.

Tubabwire ko , Kwitonda, Kwirinda uburangare mu gihe utwaye imodoka,kugendera ku muvuduko wagenwe, ari zimwe mu nama bwana Fideli Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali agira abatwara ibinyabiziga, mu rwego rwo gukumira icyatuma ibikorwa by’amajyambere byangizwa, no kwirinda gucibwa ayo mande aremereye.

Claire U
Umuseke.com

28 Comments

  • ibyo biti nta nubwo bigura amafaranga arenze ibihumbi ijana by’amanyarwanda. None rero, Kigali city council nireke guhotoza abantu ibihano bihanitse. Ca c’est l’escroquerie.

    • uvuze ko igiti kimwe kitagura na 100000 ariko uburyo byitaweho na yamodoka yabivomereraga buri munsi imyaka ingahe yose ndibaza ko ahubwo na miliyoni ari nkeya!

      • Niko se gakuba we, Ndabyeye kimaze igihe kivomererwa. none mbonye bagiye kungonga nkakata nkawugonga ubwo biba ari ikosa kurububuryo? ikindi nsanze umwana akina mumuhanda nahitamo kugonga umwana aho kugonga igiti? ikindi ayo mafaranga abikorera avahe? simumisoro yacu? Police niyo ikwiye kuzajya ibikurikirana hamwe na Societe za asurance.

  • Sinanze isuku n’uburyo biriya biti bituma umugi uzamo umwuka mwiza; ariko byaragaragaye ko hari imodoka ibona igiye kugonga, aho kugonga igiti (kuko yacibwa miliyoni)igakata ikagonga abantu b’abanyamaguru cg abari kuri moto! Ubwo se ibiti birusha agaciro abantu!

  • “Hab” ibyo uvuze ndumva urengereye, ubwo se umuntu uzi ubwenge yahitamo kugonga umuntu abigambiriye ngo adacibwa miliyoni? Cg se koko abanyarw. baracyafite umutima wa kinyamaswa baranze babaye icirwamigani?… ikindi kandi ugonze umuntu ahubwo ndumva aribwo wacibwa menshi yenda ukanafungwa burundu…ariko mwagiye muvuga mwatekereje!

  • biriya biti uko bingana uku miliyoni yo kubyishyura wabyangije nayo ninke,bifite akamaro kanini cyane mu mugi wa kigali,bityo gushyiraho kiriya kiguzi gihanitse mbona ari uburyo bwo kubiha agaciro bikwiye

  • Isuku, isuku, isuku mu mugi!!!!!!! Isuku nicyo uwuririryemo sha, ubu se murusha Uganda ubukungu, cyokora isuku muyifite hose no mumifuka yanyu harimo isuku nta gafaranga kiberamo! Ko twagenze henshi har iguhugu gifite abaturage barwaye amibe nko mu Rwanda? ngo isuku uzarebe amasafuriya abagande batekeramo aba ashashagirana! Dutandukanye umwanda n’ibisigazwa by’ibiribwa! Ubwo amafranga arashize bati reka twirare mu baturage tubace amande!!!!Management of space irakwiriye, wowe Kabano uvuga ngo imikindo ifite akamaro kanii cyane umaze gusaruramo amamesa angana iki? Uzi photosyntese ikora k’umunsi ingana iki ? imizi yayo uzi aho ikura ikagera? Uzi niba mugihe kingana iki izaba itaraturitsa uriya muhanda? Abaswa gusa!

  • Imikindo nibyo koko yitabwaho bikomeye ariko se irusha umuntu agaciro? ko imodoka iba ifite assurance kuki MVK idakorana na assurance ya nyiri imodoka ariko imikindo ikishyurwa.umuntu aba yaratanze assurance ku moanuka nk’izo.MVK rero ntikavangire pilicy y’ubwishingizi n’uburyo bikorwa

  • MUREKE KWIBA ABATURAGE KUKO AYO MAFRANGA MWIBA ABATURAGE MUZABA MUREBA
    MUREBERE KURI KADAFI MWENE WANYU
    IGITI SE KIVUZE IKI ?
    AHUBWO NIBA ARIBYO MUSHAKA IYO MIHANDA MUZAJYA MUYIGENDAMO MWENYINE
    MWE MUSHYIRAHO AYO MATEGEKO.
    MWE MURABURA KUVUGA KO UGONZE UMUNTU AZAJYA ACIBWA IYO MIRIYONI
    MUKAVUGA IBITI BIDAFITE NICYO BYINJIZA
    SHA UMUNTU AZAKIGONGA, NARANGIZA AHITE YIRUKA NUBWOBA AHUBWO BITUME AMARA ABANTU ABAGONGA

    BAYOBOZI BUMUJYI MUREKE KUDUKAMURA
    KUKO AMAFRANGA UMUNTU AYABONA YAMUVUNNYE
    NIBA MUSHAKA KUBA MUMUJYI MWENYINE NA BENE WANYU TUZAWUBASIGAMO
    TUREBE ABO MUZAYOBORA.

  • MUJYA KWIMURA ABATURAGE BABAKENE MUKABARIRA AMAFRANGA YUR– USENDA
    NONEHO SE UBWO UFITE UMUKINDO MURUGO IWE IYO MUGIYE KUWUHA AGACIRO MUWUBARIRA ANGAHE ????

    YEMWE MUTUYE KIGARI NIMUTERE IMIKINDO
    WENDA NIBAZA KUBIMURA NDABONA NIBA UFITE IMIKONDO 10 , IZABA IRISHA AGACIRO INZU YAWE

  • Igiti kirahenze

  • NI BYIZA CYANE KUGIRA UMUGI URIMO ISUKU, IBITI NDETSE NTANIBAGIWE N’ABANTU; ARIKO RERO ICYO GIHANO CYUWANGIJE UMUKINDO KIRAKABIJE CYANE RWOSE, MUGABANYE ICYO GICIRO, IKINDI ABO BAGISHYIZEHO MBIFURIJE KUYIGONGA KUGIRANGO BAZAHANWE NI CYO GIHANO MAZE BAZUMVE UBUREMERE NDENGAKAMERE BWICYO GIHANO, NIBWO BAZIBUKA KUKIGABANYA. ISUKU NI NGOMBWA ARIKO RERO HARI UKWISUMBUKURUZA.

  • ubwo nyine ni ukuzanjya umuntu agonga ibindi bintu aho kugirango yishyure ayo mafranga yose kandi afite assurance. Ariko se ubundi assurance niba idashobora kwishyura ibyo umuntu yagonze imaze iki in that case? Ariko ngirango iyo nayo ni imikorere mibi ya za assurance mu Rwanda.

  • Ndabona ibiti bisigaye birusha agaciro umunyarwanda nzaba ndeba ibyo mu rwa Gasabo.

  • Jye numva igihe umuntu agonze umukindo polisi yaza igapima none societe d’assurance ikishyura (umujyi ukishyuza socite d’assurance) nk’uko izindi accidents bigenda.Kuko niyo ugonze umuntu akamugara burundu socite d’assurance ikwishyurira 3000000. Niba rero umujyi utinya kwishyuza assurance n’uko uzi ko ariya mafranga assurance itapfa kuyatanga kubera uburyo yashyizweho (ntiyanyuze imbere y’abadepite ngo bayemeze). ubwo rero umujyi wa kigali ugahita ufata nyirimodoka kuko ariwe nsina ngufi. cyakora koko hari ushobora kujya kugonga umukindo agakwepa agahitamo kugonga moto ihetse umuntu cg umuntu kuko byo assurance ibyishyura. jye rero numva umujyi wajya wishyuza socite d’assurance si non ntacyo assurance yaba imaze.

  • Ko mbona se imiswa ali yo imaze iyo mikindo yo bayishyuza angahe? Nibemere ko bibeshye ahubwo barandure imikindo batere ibindi biti bijyanye n’ubutaka n’ikirere cy’u Rwanda. Imikindo ikunda ahantu hali amazi menshyi, cg ahandi haba ubutaka n’ikirere kibobereye nk’i Burundi. Ku Gisenyi cg i Cyangugu umuntu yabyumva, aliko i Kigali wapi. N’ukwangiza gusa

  • Ubuyobozi bw’umujyi ntimugasetse! Njyewe ndasaba ubuyobozi bw’umuseke muzadushakire amafranga abarirwa umukindo muri expropriation. Bityo ayo mafranga ni nayo yakagombye kwishyurwa ku mukindo w’umujyi wa Kigali kuko nkeka ko ntaho itandukaniye buretse ko iriya iteye ku muhanda. Kandi mu byukuri sinzi ko hari ugonga umukindo abishaka. Harya umuturage umuturage upfuye agonzwe yishyurwa angahe! Ariko bayobozi… bayobozi….That is not good governance for sure! Kuko good governance takes all that into consideration before imposing such punishment. No wonder nta muyobozi w’umujyi uramara manda ebyiri, they all seem to take silly decisions.

  • Mana yanjye yuzuye urukundo ndagusabye nkomeje: REBA U RWANDA!!!!

  • ?????????????

  • Mu gitondo cy’uno munsi Imodoka yamanuts ei Tumba (Huye/Southern) yahoreye (MINIBUS) igeze ku mukoni ihitana abantu 3 harimo umunyehsuli w’umukobwa wiga muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda. Ubwo se iyo modoka yariha angahe? Abantu n’imikindo baratandukanye cyane. Uwabara amaF yatanze kugirango agere aho yari ageze n’amaF yatanzwe ku mikindo…..

  • 1.000.000frw ni 1850$iraba amande yambere muri africa kandi nikosa umuntu akora atarigambiriye..

    • ibyo nabyo bajye babivuga mu byo twiyitirira ko turi aba mbere ku isi kandi twibeshyera…..

  • Uzajya agonga umukindo ajye aterundi birangire naho ibyo guca miliyoni ni ubusambo buteye ubwoba…nzaba ndeba aho iki gihugu kaigana

  • Kinani we yari yarateye Avocats abaturage nibura baraziryaga…

  • nibibbazo isi irahaje kweli! kubona abantu barikubarutisha abiti mbese ntabwo muziyuko byose byaremwe kugirango bifashe umuntu none musigaye mufata rubanda rwohasi kandi namwe ariho mwavuye maze muka rurutisha ibiti? ubuse igiti kogishobora gutemwa hagashibuka ikindi none buriya umuntu wapfuye ashobora gusibwuzwa undi umeze nkawe? gusa mureke ubunyamaswa kuko ntabwo ari byiza umunyarwanda yaravuze ati: urucira mukaso rukajyana nyoko! wowe ukora ibyo umenye ko ubwo buyobozi utazabugumaho iteka ryose umunsi nawe byakugezeho uzabibona sha ngahorero Imana ikomeze kubarinda kandi mureke kuba ibinanira Mana.

  • uvuze ukuri man@ mr kongoli, biriya biti biza tuma bagenda nama guru kubera gutinya amande angana kuriya kandi umuhanda uzagira ibibazo kubera imizi yabiriyabiti, naho amamesa ntibazampeho.hehehehhihihohohoh

  • ARIKO MVK = IGITUGU,G– USENYERA RUBANDA,GUTANGA INGURANE IDASOBANUTSE,AMANDE YA 500% MURI KVCS YISHYUZA PARKING,IMIKINDO…NAGATANGAYE IMPAMVU BABA ABANYUMA MUMIHIGO ,BIBERA MUBYO GUTOTEZA RUBANDA GUSA,NSHIMA UWAKUYEHO KWIGARAGAMBYA KUKO….

  • haha imiswa yamaze iriya mikindo, ese nayo yishyura 1 millions? none umuswa wize uriya mushinga yabonagako i kigali umukindo wahera? nibyabindi bakora batabanje gutegura?

Comments are closed.

en_USEnglish