Digiqole ad

Uganda: Umukuru w’inyeshyamba za ADF Nalu yafatiwe muri Tanzania

 Uganda: Umukuru w’inyeshyamba za ADF Nalu yafatiwe muri Tanzania

Jamil Mukulu washinze inyeshyamba za ADF Nalu zishaka gutegekesha Uganda amategeko akaze ya Sharia (Net foto)

Izi nyeshyamba zitwa Allied Democratic Forces (ADF) zikekwaho gukora amabi mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Umuyobozi wazo, Jamil Mukulu, yafatiwe mu gihugu cya Tanzania, akazoherezwa muri Uganda.

Jamil Mukulu washinze inyeshyamba za ADF Nalu zishaka gutegekesha Uganda amategeko akaze ya Sharia (Net foto)
Jamil Mukulu washinze inyeshyamba za ADF Nalu zishaka gutegekesha Uganda amategeko akaze ya Sharia (Net foto)

Muri Gashyantare 2011, polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyize hanze imapuro zo guta muri yombi uyu mugabo Mukulu, ndetse bashyira hanze ifoto ye.

Inzego z’umutekano zavugaga ko Mukulu akoresha inyandiko z’inzira 10 (passports), ndetse ngo yakoreshaga amazina y’amahimbano menshi, ndetse ngo yahinduraga isura kugira ngo adafatwa.

Ubutegetsi muri Uganda bwatangiye gushyira imbaraga nyinshi mu gufata Mukulu mu 2002, ubwo uwari umuyobozi w’ingabo Maj. Gen. Nakibus Lakara, yatangazaga ko leta igiye gushyira inyandiko zita muri yombi uyu mugabo.

Muri Gicurasi 2013, Hassan Nyanzi, umuhungu w’uyu Jamil yahawe imbabazi na Leta nyuma yo kwitandukanya n’izi nyeshyamba akishyikiriza ubutegetsi.

Uyu Nyanzi yari mu nkambi ya ADF muri Congo Kinshasa, gusa muri Mata 2013 yaje kujya mu gihugu cya Kenya ari na ho yabonanye n’abayobozi bo muri Uganda.

Ifatwa rya Mukulu Jamil rikurikiye urupfu rw’umuyobozi wa gatatu wa ADF, Kasada Karume, wiciwe mu mirwano ikarishye yahuje inyeshyamba ze n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC), urupfu rwe rwatangajwe n’ingabo za MONUSCO zikorera muri Congo.

Umuvugizi w’ingabo za Congo, Leon-Richard Kasonga, yavuze ko Kasada yishwe mu mirwano ya nijoro ryo ku tariki ya 24 Mata.

MONUSCO yatangaje ko Kasada yiciwe muri Km 100 z’umujyi wa Bnei, ahari hamaze iminsi hishwe abantu 260 batemaguwe mu kwezi k’Ukwakira no mu Ukuboza 2014, byavuzwe ko ADF Nalu ariyo yabishe.

Inyeshyamba za ADF zifite ibirindiro mu misozi ya Rwenzori mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, zatangiye urugamba mu 1989, zigizwe ahanini n’abo mu Idini ya Islam ngo zishaka gushyira itegeko rya Sharia muri Uganda.

Umutwe w’izi nyeshyamba bivugwa ko waba ugizwe n’abantu 500. Leta ya Uganda yatanze imbabazi ku bagize uyu mutwe muri 2001, ariko bakomeza imirwano.

Ibyo guta muri yombi Jamil Mukulu byatangiye kuvugwa ku wa kane w’icyumweru gishize, gusa abayobozi bavuze ko byafatwa nk’ibihuha mu gihe bagitegereje kugenzura neza ko uwafashwe ari we koko.

New vision

UM– USEKE.RW

en_USEnglish