Digiqole ad

Ubwongereza: Abimukira basenye uruzitiro binjira mu gihugu ku ngufu

 Ubwongereza: Abimukira basenye uruzitiro binjira mu gihugu ku ngufu

Bari kwinjira ari benshi

Ubu mu Bwongereza abantu bari gushyira igitutu kuri Minisitiri David Cameron ngo yemerere ingabo zijye ahitwa Cannais hagabanya Ubwongereza n’Ubufaransa guhagarika abimukira bari kwinjira mu gihugu ku ngufu nyuma yo gusenya uruzitiro rwababuzaga kwinjira.

Bari kwinjira ari benshi
Bari kwinjira ari benshi

Kuribo ngo ‘ni Ubwongereza cyangwa urupfu’. Police yagerageje kubakumira ariko baranga barahatiriza kugeza benshi binjiye. Muribo higanjemo abasore ariko n’inkumi nazo ziri gukora iyo bwabaga zikinjira.

Umwe muri aba bimukira yemeza ko yambutse inyanja ya mediterane aje gushaka akazi mu Bwongereza kandi ngo nta cyo atakora ngo ahagume .

Guhera kuwa Mbere abagera ku 1200 bagerageje kwinjira mu Bwongereza bapfumuye uruzitiro ariko Police ibabera ibamba.

Gusa uko bagenda baba benshi baje kwiga ukuntu baca uru ruzitiro nyuma barabishobora ubundi batangira kwinjira ari benshi.

Kubera ko umubare w’abinjira ukomeje kuzamuka, ubu Min Cameron bari kumusaba ko yakwemerera ingabo zikaba arizo zijya kubakumira nk’uko Dailymail yabyanditse.

Aba bimukira banyuze mu muhoora uhuza Ubwongereza n’Ubufaransa bagana mu Bwongereza kuko bavuga ko ariho hari akazi n’ubwisanzure kurusha mu Bufaransa.

Ubu abategetsi b’Ubwongereza bari kureba niba bafunga uriya muhoora bita Eurotunnel cyangwa se niba hari ukundi babigenza.

David Cameron yirinze gutunga agatoki abategetsi b’Ubufaransa kubera uburangare bwabo ariko ngo ashobora kwemerera ingabo zikajya gukumira  bariya bimukira bakomeje kwinjira ari benshi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka habaye inama yahuje ibihugu by’Uburayi kugira ngo byigire hamwe uko byakumira abimukira bazaga  ari benshi muri Burayi ariko bamwe bakagwa  mu mazi y’inyanja ya Mediterane.

Icyo gihe ibihugu nka Ubutaliyani, Ubufaransa, Ubudage ndetse n’Ubwongereza nibyo byagaragaje ko byugarijwe n’iki kibazo ndetse hafashwe ingamba z’uko hakongerwa amafaranga agenewe ibikorwa byo gukumira bariya bimukira ariko uko bigaragara nta muti urambye wari waboneka.

Abapolisi bagerageje kubahagarika ariko biranga
Abapolisi bagerageje kubahagarika ariko biranga
Gusesera ariko  bikarangira ugeze mu Bwongereza
Gusesera ariko bikarangira ugeze mu Bwongereza
N'abagore nabo baragerageza kujya kwishakira ubuzima mu Bwongereza
N’abagore nabo baragerageza kujya kwishakira ubuzima mu Bwongereza
Ugize amahirwe akarenga uruzitiro amaguru ayabangira ingata
Ugize amahirwe akarenga uruzitiro amaguru ayabangira ingata
Barinjira ku murongo, umwe umwe
Barinjira ku murongo, umwe umwe
Niyo senyenge zagucira imyenda cyangwa zikakujomba ariko ukambuka
Niyo senyenge zagucira imyenda cyangwa zikakujomba ariko ukambuka
Buri wese arashaka kwambuka bikiri mu maguru mashya
Buri wese arashaka kwambuka bikiri mu maguru mashya
Police byayirenze
Police byayirenze

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Aho birukira menya atariho nzi ???
    Nibahaba se nta papier ko nabyo bisa nu rupfu bashakishije indi mibereho !!

Comments are closed.

en_USEnglish