Digiqole ad

Ubuzima bwa Moubarak bwatumye adafungwa

Mu itangazo urukiko rw’i Cairo rwashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2011, riravuga ko nyuma yo kubona impapuro zo kwa muganga za Hosni Moubarak no kongera guzisuzuma bundi bushya, urukiko rwafashe icyemezo cyo kudakura uyu murwayi, wahoze ayobora Misiri, mu bitaro mpuzamahanga by’i Charm el-Cheikh.


Moubarak ubarizwa mu bitaro by’i Charm el-Cheikh, hafi y’inyanja itukura, ngo ubuzima bwe muri iki gihe ntibwifashe neza, ari nayo mpamvu  adashobora kujyanwa mu munyururu.

Uyu mukambwe w’imyaka 83 ari mu bitaro kuva tariki ya 13 Mata 2011, nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima ubwo yahatwaga ibibazo ku byaha yakoze ubwo yari akiri umukuru w’igihugu ndetse no mu gihe imyigaragambyo nyirizina yo kumuhirika ku butegetsi yari irimbanyije.

Abantu bagera kuri 800 baguye mu myigaragambyo yamuhiritse ku butegetsi tariki ya 11 Gashyantare uyu mwaka wa 2011 nibo abazwa ibyurupfu rwabo.

Ku wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2011, Hosni Moubarak hamwe n’uwahoze ari ministre w’intebe n’uwahoze ari  ministre w’umutekano mu gihugu, urukiko rw’i Cairo rwabaciye amande angana na miliyoni 540 z’amapound akoreshwa mu Misiri, ni asaga  miliyoni 90 z’amadollars ya Amerika kubera icyaha cyo guhagarika itumanaho rya internet no gufunga umurongo wa telefone zigendanwa mu gihe imyigaragambyo yo kumuhirika ku butegetsi yari irimbanyije mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

1 Comment

  • sha ararwaye kweri,bamubabariye?

Comments are closed.

en_USEnglish