Digiqole ad

Ubushake bw’abaturage, icyerekezo cyiza nizeye ko bizateza imbere u Rwanda – Dr Matshidiso

 Ubushake bw’abaturage, icyerekezo cyiza nizeye ko bizateza imbere u Rwanda – Dr Matshidiso

Dr Matshidiso yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere Ubuvuzi

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) muri Africa, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamubereye agatangaza, ngo yizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere binyuze mu bushake bw’abaturage n’icyerekezo cyizima na politiki ubuyobozi bugenderaho.

Dr Matshidiso yashimye ibyo u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere Ubuvuzi

Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame ejo ku wa kane, kuri uyu wa gatanu yasuye ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ndetse anayobora ikiganiro cyabereye mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga (KIST), cyavugaga ku byakorwa mu kugera ku ntego z’icyerekezo cy’iterambere rirambye binyuze mu Mashiri yigisha Ubuzima rusange.

Iki kiganiro cyiswe “Schools of Public Health and evidence, data and intellectual bases for achieving SDGs,” cyarimo abanyeshuri biga iby’Ubuzima, Abarimu n’abandi banyabwenge baturutse mu bihugu binyuranye n’abafatanyabikorwa batandukanye mu by’ubuzima.

Dr Matshidiso Moeti abwira abanyamakuru ku ruzinduko rwe, yagize ati “Nakongera gusubiramo ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite intumbero kandi byiteguye kugira ubuyobozi buhamye ku mugabane wa Africa mu bijyanye n’ubuzima.”

Yavuze ko yagize umwanya wo kuganira na Perezida Paul Kagame amusobanurira neza ibyo arimo akora cyane mu bijyanye no kwesa imihigo y’intego z’icyerekezo cy’iterambere rirambye (SDGs) n’uburyo byakora mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere ariko gikora cyane ngo kijye mu bihugu bifite ubukungu buciriritse (Middle income country).

Perezida Kagame ngo yamubwiye ko igihugu gifite umurongo wo gukoresha ubushobozi buke kibona no gukoresha neza inkunga y’amahanga, no gukoresha ikoranabuhanga mu kugera ku guha iby’ibanze umuturage akeneye kandi hashyirwa imbaraga cyane mu gukorera mu mucyo no kugera ku cyo dushaka.

Dr Matshidisoati “Ku bw’ibyo icyo ari cyo cyose cyashorwa, bikozwe n’ubuyobozi, bikozwe n’abaturage, bikozwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bigamije gutanga umusaruro. Ibi byanshimishije cyane muri uru rugendo rwanjye.”

Yavuze ko mu Rwanda yasuye inzego nyinshi, aganira n’abantu batandukanye. Ati “Mbona icyerekezo cya Perezida Kagame kiri gushyirwa mu bikorwa. Mu biganiro na Minisitiri w’Ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse uyu munsi mu biganiro n’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubuzima n’abayobozi b’amashami y’ishuri, twibanzwe ku ikoranabuhanga (Innovation), kureba inzira nshya zadufasha kugera aho dushaka kugera.

Gukoresha ikoranabuhanga ni ikintu kiriho hano, ntabwo ari ikintu kiri mu bitekerezo bya Perezida gusa, birimo birakorwa. Nasuye ibitaro bya Gisirikare mu gitondo bari gukora cyane ku bushakashatsi, Ishuri ry’Ubuzima rusange mu Rwanda ubushakashatsi bwaryo bwemewe ku rwego mpuzamahanga, biragaragaza igihugu n’abantu biyemeje gutera intambwe, baherekejwe n’icyerekezo gisobanutse, na politiki isobanutse.”

Yavuze ko yashimishijwe cyane n’uko Ibitaro bya Gisirikare bijya mu baturage bikabagezaho serivise z’ubuzima (mu bikorwa bizwi nka Army Week).

Dr Matshidiso Moeti yavuze ko yashimishijwe cyane n’uko abaturage babasha kwivuza binyuze muri Mutuelle de santé, abaturage bitingiye ubwabo umusanzu wo kwivuza cyangwa binyuze mu bafatanyabikorwa. Ngo Mutuelle de Sante batangiye kureba uko yagera n’ahandi muri Africa.

Ati “Nizeye ko igihugu cyanyuze mu makuba yatayewe na Jenoside,  gifite imbogamizi y’uko ari igihugu gito, gituwe cyane cyashyizeho uburyo bwo gutera imbere kandi kizakomeza gutera imbere uko mbibona mu kugera ku Ntego z’icyerekezo cy’iterambere rirambye.”

Yavuze ko mu nama bagiranye n’abanyeshuri bakiriye ibitekerezo byinshi kandi bizakorerwa ubuvugizi, bikazashyirwa mu bikorwa ntibihere ari amagambo.

Dr Charles Muligande Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe iterambere ashimira WHO na Leta y’u Rwanda ku kuba ikiganiro cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda
Abafatanyabikorwa bari muri iyi nama
Abitabiriye ikiganiro barimo abanyeshuri n’abalimu bo mu ishuri ry’Ubuzima
Muri cyumba cy’inama cya KIST abanyeshuri n’abandi batandukanye baganira na Dr Matshidiso

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish