Ubukwe bw’ibikomangoma ni imbonekarimwe
Tony Blair,Gordon Brown, Barack Obama na madamu, Sir Alex Ferguson.. barengejwe ingohe
Kuri uyu wagatanu nibwo isi yose yakurikiranaga ubukwe bw’agatangaza bwa Prince William na Kate Middleton bwaberaga mu ngoro ya Westminster Abbey i London mu Bwongereza.
Uyu Prince William akaba ari umuhungu wa Princess Diana na Prince Charles bivuga ko ariwe uzasimbura se Prince Charles nawe uzasimburanyina umwamikazi Elisabeth II.
Hari hatumiwe abantu begera ku 1900 bo mu nzego zitandukanye zirimo, abo mu miryango yombi, abayobozi b’ubwami bw’ibihugu bitandukanye, abahagarariye Common Wealth, abanyapolitiki, abanyamadini, inshuti za Prince William na Kate, ibyamamare n’abandi bantu bakomeye kandi bazwi kw’isi.
Muri izi nzego zose twavugamo aba bazwi cyane; umukinnyi wa ruhago David Beckham na Madamu, Sir Elton John, Guy Ritchie, David Cameron (Ministre w’intebe wa UK) na Samantha Cameron, n’abandi bantu benshi bakomeye mu nzego zitandukanye.
Hari abantu benshi ngo bakomeye batatumiwe, aha twavuga nka Tony Blair na Gordon Brown babaye ba minisitiri w’intebe w’ubwongereza, Barack Obama na madamu ngo barengejwe ingohe, Sir Alex Ferguson umutoza wa Manchester United akaba inshuti ya Queen Elizabeth ngo ntiyatumiwe, ndetse n’abandi benshi babyifuzaga nka Paris Hilton na Dirma Russeff umudamu uyobora Brasil.
Abantu bagera 1900 bahawe urupapuro rw’ubutumire bwo ku rwego rwo hejuru, abandi batumiwe mu byiciro, ari nako baza kubukurikirana mu byiciro, kuko hari n’abatumiwe ariko baza kuburebera kuri Television nubwo baba bari muri Buckingham Palace aho bubera.
Ibi birori byatangiye saa tanu (11h GMT) ni ukuvuga saa sita (12h) zo mu Rwanda. Nyuma y’ubukwe abatumiwe bakiriwe mu byiciro 3, bamwe barakirwa na Queen Elizaberth mu ngoro ye ya Buckingham Palace. Ubukwe bushojwe William na Kate barahita bisubirira mu majyaruguru ya Wales (Pay des Galles) aho inzu yabo iri hafi y’ibirindiro bya gisirikare Prince William akorera imirimo ye ya gisirikare.
Photos/Associated Press & AFP
Crismexes
Umuseke.com
11 Comments
BABAYE BATAZAPFA NIBWO NARI KWEMERA KO BAKOMEYE NAHOOO!! IBUMBA GUSA TUUUUUU!
NTAWE UKOMEYE KU ISI SHA ICYO DUKIYE KWEMERA NI UKO HARI IMBARAGA ZISUMBA IZINDI KANDI ZITUGENGA TWESE UKO WABA UZITA KWOSE BITEWE NIMYEMERERE YAWE ARIKO ZIRAHARI.(SUPER POWER) BAMWE BATI (IMANA RUGIRA CYANGWA RUREMA ARIYO NANJYE NEMERA CYANGWA SE MESSIYA)ABANDI BATI YEHOVA, ABANDI BATI ALLAH URETSE KO IYI YO ITABAHO ARI AMADAYIMONI MASA MASA,ABANDI BATI KATONDA, ABANDI BATI RUGANGA,ABANDI BATI GOD OR LORD,ABANDI BATI DIEU,ABANDI BATI NYAGASANNI NIBINDI BYOSE ARIKO UKO WABYITA KOSE BIRUTA IZI NGIRWABIHANGANGE ZA HANO KU ISI TUBONA ZIZAPFA ZIGASHIRAHIO HAKAZA ABANDI
umva yewe munyarwanda urakwiye kwisubiraho kuko uratesha abanyagihugu bacu agaciro, ntabwo munyarwanda arangwa nimvugo irimo ishyari imitekerereze icuritse. gusa wibukeko ntabwami bubaho Imana itabiteketse. urakoze kwisubiraho.
Niko bizaba bimeze mu bukwe bwa CYOMORO hano i kigali.
that is good but u can find same new of CRICKET GAME
Rwose ku isi hariho abantu bakomeye.Gusa iyaba twasubizaga amaso inyuma byose tukabitura uwatugize abo turibo.
Munyarwanda se, urapinga Ibikomangoma byikoreye ubukwe by’igitangaza cyangwa urapinga amazina y’Imana atandukanye. Kuko ndabona hari iryo wahakanye ko ari izina ry’Imana unarakaye cyane. Ndagusetse cyane. Kandi Imana yaremye abantu ku buryo butandukanye inaduha ubwenge no kubaho ndetse no gutekereza gutandukanye, niba rero yaranaremye ubukire n’ubukene ni nayo mpamvu William na Kate bisanze kuriya bakaba banabanye bagakora n’ubukwe bwahagurukije isi, ndetse n’abatabutumiwemo bakaba bababaye, sinumva impamvu wabihaye bingana kuriya. Ndabona utari bunasinzire ahubwo urara uburota wifuza ko wamera nkabo. Nta muntu n’umwe utazi ko azapfa, none se William ayobewe ko Nyina yapfuye? Pole Munyarwanda ahubwo ufite ikibazo!!!!
nage ndabatumiye, mu bwange, buzaba burushije hano, kuko nyuma tuzajya kwifotoreza ku mazi, mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda! jye sinzaguma muri Kgj gusa! buriya mpigiye isomo.
Se wa Kate yambaye bitandukanye cyane n’ibyo inaha duha agaciro bya costume y’ibara rimwe!!!(Ubanza bitakigezweho???) habe n’ikintu na kimwe kuri we gihuye n’ikindi, jire, karavate, ipantaro, ishati,ikoti>>!!!!
ubwo bukwe ntibube mo ibyishimo gusa byuyumunsi bizahoreho kugeza gupfa.
hahahaha mbabajwe nabana barubanda basinziriye kumuhanda baje kureba ubukwe bwa rubandatwebwe abanyamurenge ibi twabibonye tugezi nyine uku ikigaki ntabwotwanye tubona ibi bintu kabisa
wowe munyarwanda wowe ugira ishyari ritazashira nabariya bageni barabizi ko hari izindi mbaraga kuba bakomeye hano k isi ntibivuze ko batazi imana ahubwo wowe uri kafiri mubi kuko uhakana imana(allah)
Comments are closed.