Digiqole ad

Ubujurire bw’Amavubi bwanzwe

Kuri uyu wa gatandatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF yanzuye ye ko ubujurire bw’u Rwanda ku cyemezo cyo kuruhagarika mu marushanwa yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu nta shingiro bufite.

Amavubi yari yabonye tike yo gukomeza bigoranye, asezerewe kubera ikibazo cya Daddy Birori
Amavubi yari yabonye tike yo gukomeza bigoranye, asezerewe kubera ikibazo cya Daddy Birori

Ni umwanzuro wari umaze amasaha agera kuri 72 utegerejwe cyane nyuma y’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuwa gatatu avuye i Cairo gutanga ibisobanuro ku bujurire bw’u Rwanda.

Congo Brazzaville niyo izakomeza guhatana mu matsinda aho iri mu itsinda A na Africa y’Epfo, Nigeria na Sudan.

Umwanzuro wa CAN wari utegerejwe cyane n’abanyarwanda ndetse umuyobozi w’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yatangaje ko hari ikizere nyuma yo kujurira.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko kuwa mbere tariki 01 Nzeri 2014 hari ikiganiro n’abanyamakuru cyo gusobanura iby’iki cyemezo cya CAF.

Congo Brazzaville yareze u Rwanda gukinisha umukinnyi w’imyirondoro ibiri itandukanye mu marushanwa ya CAF, amwe ngo yayakinnye yitwa Tady Etekiama Agiti muri AS Vita Club andi ayakina yitwa Daddy Birori.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Banyarwanda dusangiye igihugu cyane cyane abakunda football. Nta n’umwe utabura kubabara yumva igihugu cye gisebye bene aka kageni mu ruhando rw’amahanga gishinjwa uburiganya. Ku ruhande rumwe, uburiganya budukozeho ni umusaruro w’amakosa yagiye akorwa igihe kirerkire uko ubuyobozi bwa FERWAFA busimburana bukagenda buyaherezanya aho kuyakosora. Nagirango mbwire abayobora FERWAFA ko nta short cut ibaho mu kugera ku ntsinzi muri football. Intsinzi iraharanirwa, irategurwa, abakinnyi bo mu ikipe y’igihugu baba bafite imyaka hagati ya 20 na 30 baba bagomba kuba baratangiye kwigishwa umupira bafite 10 bakawukurana. Aha na none ndongera nkanenga nivuye inyuma ubuyobozi bw FERWAFA bwajyiye gupfusha ubusa amafaranga y’amahoteli n’amatickets y’indege ngo barajya kujurira kandi bajuririra amahugu. De Gaulle we, n’abop biyise abanyamategeko bawe, batazi itegeko rigenga ubwenegihugu!!!! Reka mbahe ingingo muzajye kuri google murishake murisome!!!! Nta soni mugasebya igihugu muburana amahugu?? Mwari kwemera tugakubitwa burya ubu ziba zarahoze kera. Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku ITEGEKO NGENGA N° 29/2004 RYO KU WA 03/12/2004 RYEREKEYEUBWENEGIHUGU NYARWANDA.  Nta kindi. Ubundi se ko ariya mafaranga batanze bajya kujurira bakwiye kuyasubiza, ni gute bavugaga ko bakiriye Daddy Birori ababwira ko yitwa Daddy Birori, ko niba yari yarabyiyise batabizi, nyuma  yajya ahamagarwa mu ikipe y’amavubi bakamutumiza i Kongo bamwita Tady Etekyama!!!! Ubwenge buke no kwivuguruza.  Please, akavuyo muri football y’u Rwanda gakwiye gucika.

  • Abo biyita abanyamategeko za FERWAFA bari baspoma

    ITEKA RYA PEREZIDA N°21/01RYO KUWA27/05/2009RISHYIRAHO

    UBURYO UBWENEGIHUGU NYARWANDA
    BUSABWA N‟UKO BUTANGWA? Harya ni nde wavuze ko injiji mbi ari izize?

     

Comments are closed.

en_USEnglish