U Rwanda rwashatse kumpa ubwenegihugu ngo nkinire Amavubi- Moussa Camara
Rutahizamu Moussa Camara watsindiye Rayon sports ibitego 10 muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2016-17’ yemeza ko iyo abishaka yari kuba akinira Amavubi kuko umutoza wayo yamwifuje. Ngo yabyanze kuko yifuza gukinira Mali.
Ikipe y’igihugu Amavubi imaze imyaka itatu iretse gusabira ubwenegihugu no gukinisha abakinnyi batari abanyarwanda b’inkomoko. Ariko rutahizamu wari muri Rayon sports mu mwaka ushize w’imikino Moussa Camara ashobora kuba atazi ayo makuru.
Kuko yatangarije ikinyamakuru Footmali.com ko mu gihe yari mu Rwanda yifujwe n’ikipe y’igihugu Amavubi ariko we akanga kuyikinira kuko yifuza kwambara umwenda wa Kagoma za Mali (Aigles du Mali).
Camara yagize ati: “Umutoza w’ikipe y’igihugu yanyifuje mu ikipe y’u Rwanda (Amavubi). Ubwo nakinaga muri Rayon sports y’i Kigali, (uwo mutoza) yakekaga ko ndi umunyarwanda. Nyuma yaje kumenya ko ndi umunya-Mali ariko asaba ko nahindurirwa nkahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, byashoboraga kumfasha kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Gusa sinabyemeye.”
Uyu mugabo w’imyaka 27 abajijwe na Footmali.com impamvu yamuteye kwanga icyo gitekerezo yasubije ati: “Nabyanze kuko nahitamo nkanishimira cyane guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cyanjye. Ndi umunya-Mali kandi wanezezwa cyane no guhagararira amabara y’igihugu cyane niba kinyifuza.”
Moussa Camara nyuma yo gukina umwaka umwe gusa muri Rayon sports akayitsindira ibitego 10 birimo bibiri yatsinze Mukura VS mu mukino wayijeje igikombe cya shampiyona, yasinyiye ikipe nshya ‘Ismaily Sporting Club’ bita Ismailia aguzwe ibihumbi 80 $.
Roben NGABO
UM– USEKE
4 Comments
Yiyemera kubi arikontawamurenganya na Equipe ya kiniraga inaha(Rayon sport fc) mu Rwanda Yiyemera kubi.
wowe plapla uwabarusha kwiyemera ninde?mwebwe na de gaule wanyu puuuuuuu
Arikwisabira Umwanya Muri Equipe Yigihugu Ya Mal
NACECEKE NTITUMUKENEYE
Comments are closed.