Digiqole ad

U Rwanda na France basinye ubufatanye mu Ubuzima

Kuwa 9 Nyakanga 2012 , Chantal Bès uhagarariye umubano w’u Bufaransa mu Rwanda na Dr Agnes Binagwaho Ministre w’Ubuzima basinye amasezerano y’ubufatanye agamije kunoza ibyumvikanyweho mu mpera za 2011, bigakomeza muri uyu mwaka na n’ibizakorwa mu mwaka wa 2013.

Chantal Bès na Dr Agnes Binagwaho bahererekanya amasezerano bamaze gusinya
Chantal Bès na Dr Agnes Binagwaho bahererekanya amasezerano bamaze gusinya

Aya masezerano ashimangira ubufatanye bwa za Kaminuza n’ibigo byigisha ibijyanye n’Ubuzima mu Rwanda no muri France, mu gufasha ibigo na za Kaminuza zigisha iby’Ubuzima, bazibanda cyane kwigisha ibijyanye na; ‘radiotherapie’, ‘soins intensifs’, ‘réanimation na anesthésie’, no kubaga mu isura bigezweho.

Ibikorwa byatangiye ngo bizongererwa imbaraga nkuko biteganywa n’amasezerano yasinywe. Mu Rwanda hazaza inzobere z’Abafaransa gutanga amasomo ngiro kuri biriya, hatangwe bourse ku baganga bashaka gukomeza amasomo yabo mu Ubufaransa, no korohereza abashaka guhugurwa batavuye mu Rwanda (à distance) hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.

Aya masezerano akaba yarakozwe hakurikijwe gahunda n’umurongo Leta y’u Rwanda yihaye mu birebana n’Ubuzima.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish