Digiqole ad

U Budage: Rwabukombe Onesphore yasabiwe igifungo cya Burundu

Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Frankfurt mu gihugu cy’u Budage  bwasabye Urukiko Rukuru muri iki gihugu guhanisha igifungo cya burundu Umunyarwanda Rwabukombe Onesphore  ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko   ngo ibyaha yakoze biremereye

Bamusabiye igifungo cya burundu
Bamusabiye igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha muri iki gihugu busanga umunyarwanda Rwabukombe Onesphore yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ko agomba guhanirwa icyo cyaha kandi agahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Umushinjacyaha w’umudage Christian Ritscher avuga ko Rwabukombe akwiye igifungo cya burundu kuko ari we wakanguriye abaturage kwica abo batutsi kandi yagize uruhare rukomeye muri iyi Jenoside.

Abunganira Rwabukombe bazisobanura kuri ibyo birego mu cyumweru gitaha,  mu gihe Urukiko Rukuru muri Frankfurt ruzafata umwanzuro tariki 18 Gashyantare 2014.

Rwabukombe wigeze kuyobora segiteri Muvumba mu gihe cya Jenoside, aburanira mu Budage kuva mu mwaka w’ 2011 ndetse ashinjwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri ako gace.

Uyu Mugabo akurikiranyweho kandi  kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga 1200 biciwe mu rusengero rwa Kiziguro .

Rwabukombe yabaga mu Budage kuva 2002 aho yari atuye nk’impunzi.

Minijust
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abajenosederi aho bari hose ku isi bagomba gushakishwa bagahanwa kugira ngo batazagira aho bacengeza uyu mutim amubi kandi bikanabera nundi wese urugero abandi bose bashaka kuzakora nk’ibi

  • niba aricyo gihano gikuru ubwo abari nacyo azakatirwa kuko ibyo bakoze bagomba kubiryozwa kuko icyaha cyabo ntigisaza.

  • Congrats ku bushinjacyaha bw’Ubudage. Twizere ko urukiko ruzamukanira urumukwiye kandi ibindi bihugu (nk’Ubufaransa bukomeje kwinangira gucira imanza abantu nka Rwabukombe) bibonereho.

  • yego ndabishyigikiye, nta Mama nta Papa ngira ,izo nbwa zabariye mfite imyaka 5 ndarokoka, nanyje bampigisha inmbwa. baragafpa urwo ndabavumye, izo nyamaswa muntu nizigaruka nzafata imbunda nanjye nzirase, ubu mfite 25 ans, kandi ndayizi burya si buno.

    • Ihangane Amani we siwe wenyine turi benshi ngo Imana ihora ihoze nibyo ibi .

  • nubundi icyo twe tuba dushaka nuko bashyikirizwa ubutabera bakishyura ibyo bakoze

  • Ariko se kuki atazanwa mu cyahoze ari Komini Muvumba aho yakoreye amarorerwa ngo anarebe ko muri Muvumba (Rukomo, Rwempasha n’ahandi henshi) ubu bacana Amashanyarazi igikorwa we na ba shebuja batigeze batekereza? Ibyo utakoze ntuzabibazwe ariko ibyo nawe uzi ko wakoze wakabaye ubyirega nk’umu kirisitu.

  • Abantu nyabantu(les innocents) babuze za visa izi nyamaswa ziririrwa zogoga ubulayi n’ibiganza bijejeta amaraso!?

  • ko ndeba ari umusilimu?ngo yayoboraga iki?
    uwamubona mwayo makoti ntiyamenya ko yahekuye igihugu.

  • izi nterahamw etugomba kuzihiga aho ziri hose zikaryozwa ibyo zakoze

  • iyo mbwa y’umugabo ahubwo ni ibambwe…..

  • ariko mana yomwijuru,nsabiye Amani yihangane nabandi nkawe basizwe iheruheru nabarukarabankaba ,ihoro ihoze mujye mumenya kwihangana,ibakorere akazi.

  • aba bagabo mbwa-nyamaswa bagarurwe aho bakoreye genocide aho biciye abacu, ariho bakanirirwa urubakwiye,bagakwiye kuza aho bakoreye aya mahano ubundi bagakorwa nisoni zuko bahasanze bagakanirwa urubakwiye, ntakintu kinshimisha nkokuba mfite Kagame nka prezida, kureba kure kwe aguhabwa n’Imana , we wakuyeho igihana cy’urupfu, ibaze igihano cy’urupfu iyo kiba kikiriho izi nyamaswa-bantu zikaraswa cg zikamanikwa nukuntu ari nyinshi,igihugu cyari guhinduka Imiborogo gusa nimiryango yabo nayo ikajya ivuga ngo yariciwe yewe hahahahah. muzehe areba kure rero ntabyo yakoze. vive Kagame.

  • AMARASO ARASAMA ! N’abandi nkawe, bamenye ko UBUBWA bagize bwo kwica abandi BAZABIBAZWA BITINDE BITEBUKE no mu ijuru !

  • gufungwa kwe se murumva hari icyo bibungura ko mbona mwashyuhagujwe muvuga ubusa muri mwe nta n’uzi ibyabaye uko byagenze.

    ngaho nimubyine ariko ntimuzatumara

Comments are closed.

en_USEnglish