Digiqole ad

Turukiya yongeye gushinja U Burusiya kuyivogera

 Turukiya yongeye gushinja U Burusiya kuyivogera

Indege y’intambara y’U Burusiya

Turukiya yashinje indege y’U Burusiya kuvogera ikirere cyayo ndetse ihita ihamagaza Ambasaderi w’U Burusiya muri icyo gihugu.

Indege y'intambara y'U Burusiya
Indege y’intambara y’U Burusiya

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko indege y’intambara y’U Burusiya, SU-34 yagurukiye mu kirere cya Turukiya ku wa gatanu nubwo yari yihanangirijwe kutarenga urubibi.

Amakimbirane hagati ya Turukiya na’U Burusiya yatangiye ubwo indege y’intambara y’U Burusiya yahanurirwaga hafi y’urubibi rwa Syria ihanuwe na Turukiya mu kwezi k’Ugushyingo 2015.

U Burusiya bushyigikira Leta iriho muri Syria ndetse bukanayifasha kurwanya inyeshyamba.

Miniteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turukiya yagize ati “Indege Su-34 yo mu Burusiya yavogereye ikirere cya Turukiya ku isaha ya 11h46 (iwabo) ku wa gatanu.”

Iryo tangazo rivuga ko Ambasaderi w’U Burusiya yahamagajwe mu rwego “kwamagana no kwerekana ko icyo gikorwa kidakwiye.”

Bavuga ko icyo gikorwa kigaragaza “urugero rufatika ko U Burusiya bushaka guteza ibibazo” kandi rikaburira U Burusiya ko “buzirengera ingaruka zose zizava kuri icyo ibyo bikorwa.”

Igihugu cya Turukiya kidacana uwaka na Leta ya Bashar al-Assad, cyakomeje gushinja U Burusiya kuvogera ikirere cyayo kenshi ariko U Burusiya bukabihakana.

Igikorwa cyo kurasa indege y’U Burusiya cyakurikiwe n’ibihano bikaze kuri Turukiya, birimo kubuza ibiribwa kwinjira mu Burusiya no kubuza abakerarugendo kujya kuruhukirayo, mu rwego rwo gushegesha ubukungu bwa Turukiya.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • kubera iki uburusiya bukora amakosa nkana cyangwa nuburyo bwo gushaka guteza intambara y’isi?

  • ubu Russia ndabwemera bwihagararaho kdi burashoboye.bushyira mugaciro kdi uzabikurikirane uzasanga aribyo niba ujya ukurikirana inama za UN uzasanga abanyaburayi nabanyamerica usibye inyungu zo gusahura ntakindi baba bagamije ibyo rero bakabipfa naba Russia babirwanya.nabantu babagabo

Comments are closed.

en_USEnglish