Digiqole ad

Turukiya igiye gufasha u Rwanda guteza imbere inganda z’imyambaro

 Turukiya igiye gufasha u Rwanda guteza imbere inganda z’imyambaro

Kuri uyu wa kabiri, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Turukiya basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi akubiyemo ubufatanye mu burezi, urujya n’uruza, guteza imbere inganda z’imyambaro, kongera ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi n’ibindi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Mevlüt Çavuşoğlu wa Turukiya bamaze gusinya amasezerano.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Mevlüt Çavuşoğlu wa Turukiya bamaze gusinya amasezerano.

Bwa mbere mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yasinye amasezerano y’ubufatanye anyuranye, ndetse anazamura idarapo rya Turukiya ku kicaro cy’uyihagarariye mu Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Mevlüt Çavuşoğlu ku ruhande rwa Turukiya, bsinye amasezerano atatu yaguye, akubiye ubufatanye mu bubanyi n’amahanga (foreign affairs), urujya n’uruza cyane cyane mu koroshya itangwa ry’impapuro z’inzira z’abayobozi hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburezi.

Nyuma yo gusinya aya masezerano Minisitiri Louise yavuze ko ikigamijwe ari ukurushaho kwagura umubano mwiza n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Min. Mushikiwabo yavuze ko mu masezerano mashya basinye, ngo Turukiya izafasha u Rwanda mu nzego zinyuranye, harimo guhugura no kwigisha Abanyarwanda mu nzego zinyuranye by’umwihariko ariko ngo u Rwanda rurashaka kuvoma ubumenyi mu bijyanye no gukora imyenda no gutunganya impu, ubuvuzi, ubwubatsi, n’ibindi.

Ati “Turacyashaka amahirwe menshi mu gukora imyambaro (textile) kuko ni urwego u Rwanda rukeneye cyane.”

Mubyaganiriweho kandi ngo harimo no kongera ingano y’icyayi u Rwanda rwohereza muri Turukiya kuko iragikeneye cyinshi.

Aya masezerano ibihugu byombi byasinye ngo akubiyemo byinshi.
Aya masezerano ibihugu byombi byasinye ngo akubiyemo byinshi.

Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu we yavuze ko kuza i Kigali bishimangira umubano Turukiya ifitanye n’u Rwanda, ndetse n’ubushake bwo kuwukomeza.

Çavuşoğlu yavuze ko Afurika ifite umwanya munini muri Politike yaguye w’ububanyi n’amahanga ya Turukiya, kandi ngo kuva mu mwaka wa 2008, Turukiya ni umufatanyabikorwa mwiza w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ati “Igihugu cyanyu u Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu w’ingenzi muri Afurika,…Nishimiye ko dufunguye Ambasade yacu i Kigali.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya yavuze ko bagiye kongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi, aboneraho no gushimira ikizere cyagiriwe Kompanyi z’Abanyaturukiye zirimo gukorera mu Rwanda, by’umwihariko irimo kubaka ‘Kigali Convention Center’, Turkish Airlines n’izindi nazo ngo zigiye kongera ibikorwa mu Rwanda.

Min. Çavuşoğlu yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, avuga ko rubikesha imiyoborere myiza rufite.

Ati “Twizeye ko mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzakomeza gutera imbere mu nzego zose kandi rukaba igihugu cy’ingenzi ku mutuzo w’aka Karere.”

Avuga ku masezerano ibihugu byombi byasinye, Minisitiri Çavuşoğlu yavuze ko uburezi, Ubukerarugendo, imyambaro, icyayi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinye.

Ati “Hari amahirwe menshi dukeneye gukora cyane, amasezerano twasinye azadufasha gukomeza imikoranire kandi hari n’andi masezerano tuzasinya mu gihe kiri imbere.”

Aya masezerano kandi ngo agiye gutuma Buruse Turukiya yahaga abanyeshuri b’Abanyarwanda ziziyongera, by’umwihariko mu buvuzi n’ibindi biri Tekinike, ndetse ngo na gahunda zo gutegura abayobozi n’abanyapolitike b’ejo hazaza zizakomeza kongererwa imbaraga.

Ku birebana n’amasezerano yasinywe mu birebana n’urujya n’uruza, ngo bizahera ku korohereza abanyapolitike ku mpande zombi kubona impapuro z’inzira, ariko ngo hari ikizere ko bizakomereza n’abandi batari abanyapolitike.

Abaminisitiri bombi baganira n'abanyamakuru.
Abaminisitiri bombi baganira n’abanyamakuru.

Turukiya isanzwe ifasha u Rwanda muri byinshi

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko mu myaka iri hagati y’itanu n’irindwi, ngo hari byinshi byakozwe hagati y’ibihugu byombi, kandi mu Rwanda haracyari amahirwe menshi mu bucuruzi n’ishoramari ku bashoramari b’Abanyaturukiya.

U Rwanda na Turukiya bisanzwe bikorana mu bya Gisirikare n’umutekano, mu burezi dore ko hari abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi bize cyangwa biga muri Turukiya bakagarukana ubumenyi.

Hari Kompanyi z’abanyaturukiya nk’irimo  mu ngufu z’amashanyarazi kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi, n’izindi ziri mu bwubatsi n’ahandi.

Hari kandi na gahunda ngo yo kuzana mu Rwanda inzobere z’abanyaturukiya mu gutunganya impu, zigafasha mu gutunganya impu zikenewe n’inganda z’inkweto n’amasakoshi mu Rwanda.

Ubucuruzi hagati ya Turukiya n’u Rwanda bufite agaciro ka Miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika ariko ngo bugiye kwiyongera kubera icyayi.

Min. Mevlüt Çavuşoğlu yavuze ko mu minsi iri imbere ngo hazabaho no gusinya amasezerano yo guteza imbere ubuhinzi, no kurengera ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo na Mevlüt Çavuşoğlu bafunguye Ambasade ya Turukiya mu Rwanda.
Minisitiri Louise Mushikiwabo na Mevlüt Çavuşoğlu bafunguye Ambasade ya Turukiya mu Rwanda.

Turukiya ntabwo igamije kongera Gukoloniza Afurika

Minisitiri Çavuşoğlu avuga ku mpamvu Turukiya irimo gushyira imbaraga ku mugabane wa Afurika, yagize ati “Isi yakoresheje nabi, itesha agaciro ndetse isuzugura Afurika.Kuva twagera ku butegetsi muri 2002, twashyize imbere gukorana na Afurika nk’umugabane, ndetse no gukorana n’imiryango mu turere n’ibihugu ukwabyo.”

Yongeraho ati “Turukiya ntabwo ifite intego za Gikoloni, Turukiya ibona afurika n’ibihugu biyigize nk’abafatanyabikorwa beza kandi tuzakomeza gukorana muri ubu buryo.”

Ubu Turukiya ifite ambasade mu bihugu 39 bya Afurika, Kompanyi yayo y’indege ‘Turkish Airlines’ n’indi mishinga bigera hafi mu bihugu 50.

Ubucuruzi hagati y’Umugabane wa Afurika na Turukiya bwagiye buzamuka buva kuri Miliyari 2.9 z’Amadolari ya Amerika bugera kuri Miliyari 23.4.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntibavuga buzamuka bavuga bwiyongera iyo ari ubucuruzi!

  • Yego Minister komereza aho inganda z’imyenda zirakenewe kandi birashoboka. Hari ibihugu nka Bresil, Tunisia byatangiye buhoro buhoro ubu bageze kure. Tuzahere ku myenda iciriritse nk’ibitenge nko mu myaka 10-15 tuzaba dufashe umurongo. Rwanda ndagushimye.

  • Nyamara dukwiye kwitonda cyane tukareka gushidukira ibihugu cyangwa abantu ngo bashaka gushora amafaranga mu Rwanda. Niba dukorera koko abanyarwanda tukaba twifuza ko batera imbere, ni kuki turimo gushyira imbere abanyamahanga aho gushyira imbere abanyarwanda?

    U Rwanda ni urw’Abanyarwanda mbere ya byose. Yego ntabwo twakwanga cyangwa ngo twirukane abanyamahanga kuko nabo turabakeneye, ariko kandi ntabwo aribo twaha agaciro kurusha abanyarwanda. Dore ubu usanga abanyamahanga bafite amafaranga bagura ubutaka mu Rwanda bakubaka, ku buryo tutarebye neza twazashiduka iki gihugu cyarigaruriwe n’abanyamahanga aribo bafite ifaranga, umunyarwanda atagihabwa agaciro mu gihugu cye. Dore ko muri iyi minsi dusigaye tubona ko ufite ifaranga ariwe ufite ijambo naho umukene nta jambo akigira.

    Niba dusaba abaturage gukunda igihugu cyabo (u Rwanda), ni ngombwa ko n’abakiyobora bereka koko abaturage ko babazirikana muri byose. Abayobozi bakwiye kujya bafata ibyemezo bitabangamira abaturage babo, kandi bakirinda icyo aricyo cyose cyakwerekana ko abaturage batitaweho n’ubuyobozi. Ntabwo inyungu z’amafaranga zasimbura urukundo rw’igihgu n’abaturage bacyo.

Comments are closed.

en_USEnglish