Digiqole ad

Tumenye ibintu bine bishobora kwangiza amaso yacu

Ijisho ni urugingo ngirakamaro cyane ku mubiri w’umuntu ariko abantu batari bacye ntibasobanukiwe neza uko bakwiye kuririnda kwangirika no kurifasha gukora neza, ntibazi neza ibishobora kurigiraho ingaruka zikomeye urugero nk’isukari ikoreshejwe nabi.

Kurwara amaso bishobora guterwa n'ibintu binyuranye birimo n'isukari
Kurwara amaso bishobora guterwa n’ibintu binyuranye birimo n’isukari

Ibi ni ibintu bine bishobora kwangiza imikorere myiza y’amaso nyamara bamwe ntibazi ko bishobora kuyangiriza. Ibi ni ibyo twabasomeye ku binyamakuru bitandukanye bivuga ku buzima.

  1. Itabi

Bitewe n’ibinyabutabire bigaragara mu itabi bigera kuri bitatu aribyo Acroléine, toluène na acide cyanhydrique bituma itabi ari kimwe mu bintu bigira ingaruka mbi ku mikorere myiza y’amaso nyamara abantu bamwe na bamwe yewe n’abarinwa ntibasobanukiwe neza ko ari kimwe mu bishobora kugira ingaruka mbi ku mikorere y’amaso.

Kimwe mu binyabutabire bigaragara mu itabi kitwa acroléine ni kimwe mu binyabutabire bikoreshwa mu byuka biryana mu maso(le gaz lacrymogène), iki kinyabutabire gitera indwara zigera kuri eshatu z’amaso zizwi mu rurimi rw’Igifaransa cataracte, DMLA (Dégénérescence Maculaire Liée à l’Âge) ndetse iki kinyabutabire gitera kwangirika kw’imyakura y’amaso (nerf optique).

Kunwa itabi rero bigira ingaruka mbi ku maso, igisubizo cyo kurushaho gufata neza amaso harimo kureka kunywa itabi.

  1. Isukari

Isukari ni kimwe mu bintu bigaragara ku rutonde rw’ibishobora kwangiza amaso nyamara abantu benshi bamenyereye ko isukari igira ingaruka zo gutera indwara ya diyabete gusa igihe yakoreshejwe nabi.

Inshuro nyinshi abaganga babwira abarwayi ba diyabete ko igira ingaruka mbi ku mikorere y’amaso, abandi badafite ubu burwayi bagatekereza ko kunwa isukari ntacyo bibatwaye, nyamara ariko byagaragaye ko gufata isukari nyinshi bituma ingirangingo z’amaso zitakaza ubushobozi zifite bwo kubasha kureba no gutandukanya ibyo zibona.

  1. Umunaniro

Umunaniro ni umwanzi ukomeye w’amaso mu buryo bw’ibanga abantu badakunze kwibandaho no gutekerezaho.

Iyo umuntu akora igihe kirerekire ntagire n’igihe cyo kuruhuka mu buryo buhoraho, buhoro buhoro umunaniro urushaho kugenda wibasira ingirangingo z’amaso bikaviramo abantu kugira iserera, kuribwa umutwe rimwe na rimwe bikabaviramo guhura n’uburwayi bwa Myopie.

Abantu bakwiye kujya bakora imyitozo ngorora ngingo ibafasha kwirinda ubuhumyi bashobora gukururirwa no kuitabona igihe cyo kuruhuka mu buryo buhoraho.

  1. Izuba

Abantu bamwe na bamwe ntibabasha kwiyumvisha umumaro wo kwambara amadarubindi(lunettes) by’umwihariko ayambarwa ku zuba kuko imirasire y’ izuba igira ingaruka mbi zishobora kwangiza imikorere myiza y’amaso.

Imirasire y’izuba ni imwe mu byangiza uduce tw’amaso, by’umwihariko agace kitwa rétine, abantu bakwiye kujya bambara amadarubindi yagenewe kwambarwa mu gihe cy’izuba hagamijwe kurengera amaso.

Lydivine UWIHIRWE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Murakoze cyane kubw’iyi nkuru tubashije gusobanukirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish