Digiqole ad

Tchad yirukanye abanyamahanga badafite ibyangombwa

 Tchad yirukanye abanyamahanga badafite ibyangombwa

Abayobozi ba Tchad basabye abanyamahanga bose baba mu murwa mukuru Ndjamena badafite  ibyangombwa  gutaha.  Amakuru avuga ko abenshi mu birukanywe ari abakomoka muri  Niger, Nigeria, Cameroon na Repubulika ya Centrafrique.

Police ya Tchad yasabye abanyamahanga badafite ibyangombwa gusubira iwabo
Police ya Tchad yasabye abanyamahanga badafite ibyangombwa gusubira iwabo

Ikinyamakuru cyo muri Cameroon cyitwa Concord kivuga ko mu birukanywe harimo abo muri Cameroon bagera kuri 300.

Ababibonye bavuga ko imodoka nyinshi za Police ya Tchad zatwaye abaturage benshi badafite impapuro zemewe n’amategeko yo kuba muri kiriya gihugu maze zibasubiza iwabo.

Ubuyobozi bwa Tchad bwemeza ko abamaze iminsi batera ibisasu muri kiriya gihugu bari muri bamwe  mu banyamahanga baba muri kiriya gihugu batagira ibyangombwa bibaranga.

Andi makuru aravuga ko Cameroon nayo yirukanye abaturage ba Tchad 50 bisa n’aho yihimuraga.

Hari abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko kimwe mu byatumye havuka iki kibazo ari uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bya CEMAC rwari rwemewe, bigatuma hari abinjira muri Tchad nta visas bafite.

Abantu bategereje kureba uko umubano hagati y’ibi bihugu byombi uri bugende cyane cyane ko byari bisanzwe bifatanyije mu rugamba rwo kurwanya Boko Haram.

Tubibutse kandi ko ibi bihugu byombi biri mu Ihuriro ry’ubukungu bw’ibihugu bwo mu Burengerazuba bwa Africa(the Economic Community of Central African States ,CEMAC).

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Gucyura les sans papiers ni booooo
    Ninayo nzira yo kubafasha kugarura ubwejye ku gihe bagataha bagakora biteza imbere kuko baba barakamiritse amayisha.

    Birakenewe iwacu Rwanda abahatuye bitewe bagacurwa.
    Abanyarwanda bati hanze durtout Belgique babuze asile cg regularisation bagacyurwa barihebye barimo gukora ubusa nu kubafasha bagacyurwa barakamiritse baze biteze imbere ni gihugu kihazamukire.

    Ni gitekerezo cyajye bwite nawe ufite icyawe ntutukane uvuge ukubyumva twungurane inama.

    Merci

Comments are closed.

en_USEnglish