Digiqole ad

Tanzania yaducumbikiye muri ‘night club’ ntiyadutsinda, iwacu turiyizeye – Antoine Hey

 Tanzania yaducumbikiye muri ‘night club’ ntiyadutsinda, iwacu turiyizeye – Antoine Hey

Nyuma yo kwakirwa nabi muri Tanzania umukino ukabagora ngo i Kigali Antoine Hey arifuza umupira usukuye

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ihanganye na Tanzania mu gushaka itike ya CHAN2018. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije i Mwanza 1-1, umusaruro umutoza w’Amavubi yemeza ko ari mwiza kuko bakiriwe nabi cyane, muri hotel ifite ibyumba bifatanye n’akabyiniro ariko bakabasha kubona igitego muri Tanzania yakiniraga iwabo.

Antoine Hey afitiye ikizere abasore be
Antoine Hey afitiye ikizere abasore be

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo hateganyijwe umukino wo kwishyura uzahuza Amavubi y’u Rwanda na Taifa Stars ya Tanzania mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN2018 izabera muri Kenya.

Umutoza w’Amavubi yizeye gusezerera Tanzania muri uyu mukino uzaberera kuri stade regional i Nyamirambo saa 15:30, kuko bari kuba mu buzima bwiza bitandukanye n’uko babayeho muri Tanzania mu mukino ubanza kuko yemeza ko bakiriwe nabi bikabije.

Antoine Hey yagize ati “Uko abasore bacu bitwaye mu mukino biratangaje kuko kubera ibabazo by’indege hari bamwe mu bakinnyi bacu bamaze amasaha 24 abanziriza umukino badasinziriye kubera kubura ho baruhukira. Aho tugereye i Mwanza aho twagombaga gukinira twakiriwe nabi cyane kuko twacumbikiwe muri Hotel idatandukanye n’akabyiniro. Urusaku rukabije rwabangamiye abakinnyi banjye cyane. Batwakiriye nabi ariko ntibadutsinda.”

Yakomeje avuga ko n’imisifurire yarwanyaga u Rwanda ariko abakinnyi b’Amavubi bahagarara neza. Byazamuye ikizere cyo gukomeza kuko umukino wo kwishyura bawiteguye neza kandi uzabera imbere y’abafana babo.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Tanzania izahura n’izakomeza hagati ya Uganda na South Sudan, mu byumweru bitatu biri imbere.

Yannick Mukunzi arwanira umupira na Bishira Latif mu myitozo ya nyuma mbere y'umukino
Yannick Mukunzi arwanira umupira na Bishira Latif mu myitozo ya nyuma mbere y’umukino
Savio NSHUTI watsindiye Amavubi i Mwanza ari mu bitezweho ibitangaza
Savio NSHUTI watsindiye Amavubi i Mwanza ari mu bitezweho ibitangaza
Rutahizamu Mico Justin yitezweho gutsindira Amavubi igitego cya mbere mu buzima bwe
Rutahizamu Mico Justin yitezweho gutsindira Amavubi igitego cya mbere mu buzima bwe
Nyuma yo kwakirwa nabi muri Tanzania umukino ukabagora ngo i Kigali Antoine Hey arifuza umupira usukuye
Nyuma yo kwakirwa nabi muri Tanzania umukino ukabagora ngo i Kigali Antoine Hey arifuza umupira usukuye
Muhire Kevin ufite umupira ashobora kwiyongera muri 11 bazabanzamo
Muhire Kevin ufite umupira ashobora kwiyongera muri 11 bazabanzamo
Rucogoza Aimable Mambo ufite inararibonye ari mu batanga ikizere mu myitozo
Rucogoza Aimable Mambo ufite inararibonye ari mu batanga ikizere mu myitozo
Nyuma y'imyitozo umutoza Bakame kwibutsa barumuna be agaciro k'umukino
Nyuma y’imyitozo umutoza Bakame kwibutsa barumuna be agaciro k’umukino
Ati, umukino wo kwishyura imbere y'abakunzi bacu turiyizeye
Ati umukino wo kwishyura imbere y’abakunzi bacu turiyizeye

Roben NGABO
UM– USEKE

1 Comment

  • Harya buriya Bakame n’umutoza ? Hhhhhh nzaba ndeba imyandikire yacu, ireme ry’imyandikire rikomeje kuba ikibazo. Nk’iyi nkuru umuntu ariyosoma akumva nta substance, ariko sinabarenganya ntawutanga icyo adafite, ubushobozi bwanyu n’ubungubu nyine !

Comments are closed.

en_USEnglish