Digiqole ad

Tanzania: Barakeka ko yishwe na Ebola kubera ibimenyetso, ubwoba ni bwose

Urupfu rw’umwana w’umukobwa witwa Salome Richard w’imyaka 17 witabye Imana ari kuvurirwa ku bitaro by’Akarere ka Sengerema muri week end ishize rwateye ubwoba abantu kuko hari amakuru y’abavuga ko uyu mwana yishwe na Ebola kubera ibimenyetso yagaragaje.

Virus ya Ebola kugeza ubu imaze guhitana abantu barenga 4 555
Virus ya Ebola kugeza ubu imaze guhitana abantu barenga 4 555 mu bihugu bya Liberia, Sierra Leone, Guinea, Nigeria na USA

Ubwo uyu murwayi yitabaga Imana, ku bitaro habaye ubwoba budasanzwe abarwayi bamwe barahunga, abantu batangira kwanga kuramukanya bahana ibiganza.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro ariko bwahakanye ko uwo murwayi yishwe na Ebola.

Dr Mary Jose umuyobozi muri ibi bitaro yabwiye abanyamakuru muri Tanzania ko uriya mwana w’umukobwa witabye Imana yishwe n’umuriro mwinshi nk’uko bitangazwa na Citizen.

Uyu muganga avuga ko nyuma gato y’uko uyu mwana agejejwe kwa muganga yahise atangira kuva amaraso mu mazuru, mu kanwa no mu kibuno. Ngo yahise ashyirwa mu cyumba kihariye yitabwaho n’abaganga.

Ati “Twegeranyije ibipimo kuri we tubyohereza Dar es Salaam ngo babisuzume kurushaho…ntabwo twavuga ko uyu murwayi yari afite Ebola kugeza ibipimo twatanze bitarabigaragaza.”

Umubiri w’uyu mwana ukaba ngo wari ukiri kwa muganga utegereje ko abo mu muryango we bawutwara.

Umuganga umwe wanze gutangazwa yabwiye TheCitizen ko uyu mwana w’umukobwa nta muntu wari umuherekeje wo mu muryango we ubwo yazaga kwa muganga. Ngo yagejejwe kwa muganga n’umutaximan.

Amakuru aravuga ko abaganga batatu bakiriye bagasuzuma uyu mwana ubu bari mu kato kugeza ibipimo byoherejwe i Dar es Salamm bitangajwe icyabivuyemo.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Karabaye dusenge

  • Afrika waragowe

  • mana we tabara.

Comments are closed.

en_USEnglish