Tags : Somalia

Somalia: Minisitiri yarashwe n’ingabo za Leta zamwitiranyije n’ibyihebe

Ingabo za Leta ya Somalia zarashe Minisitiri w’Imirimo ya Leta arapfa nyuma yo kumwitiranya n’ibyihebe byo mu mutwe wa al-Shabab. Abdullahi Sheikh Abas w’imyaka 31 y’amavuko yarasiwe mu modoka hafi y’ibiro bya Perezida mu murwa mukuru, Mogadishu ku mugoroba wo ku wa gatatu.   Mohamed Abdullahi Farmajo, Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Somalia yasubitse urugendo yagomba […]Irambuye

Somalia: Ingabo za Kenya ziravuga ko zishe abarwanyi ba Al

Ubuyobozi bw’ingabo za Kenya buremeza ko kuri uyu wa Gatanu ingabo zabo zaguye gitumo abarwanyi ba al-Shabab benshi zicamo abagera kuri 52. Umuvugizi w’ingabo za Kenya (KDF), Col. Joseph Owuoth yavuze ko uru rugamba rwabereye ahitwa Badhaadhe. Col. Owuoth avuga ko mu nkambi ya bariya barwanyi bahasanze imbunda, amasasu n’amakarita y’intambara. Itangazo rya Minisiteri y’ingabo […]Irambuye

Somalia: Ba rushimusi barekuye bwa bwato nta ngurane bahawe

Abayobozi bo muri Somalia batangaje ko ubwato burimo amavuta ya essence bwari bwarafashwe na ba rushimusi bwaraye burekuwe. Ngo baburekuye nta ndishyi itanzwe nk’uko aba barushimusi babyifuzaga. Bitangajwe nyuma y’uko habaye kurasana hagati y’ingabo zicunga umutekano mu mazi hamwe n’abantu bataramenyekana bivugwa ko bari bagemuriye bariya ba rushimusi. Ibigega birimo amavuta ashyirwa mu binyabiziga byafatiwe mu […]Irambuye

Somalia: Ubwato bwo muri Sri Lanka burimo Peteroli bwashimuswe

Ubwato burimo ibikomoka kuri Petelori bwaraye bushimuswe, buri mu maboko y’abajura bakorera mu Nyanja y’Abahinde bo muri Somalia. Ibi ngo byaherukaga muri 2012. Ubwato ‘The Aris 13’ bwari butwaye abakozi umunani nk’uko umwe mu nzobere zaganiriye na Reuters witwa John Steed  ukora mu kigo  Oceans Beyond Piracy abyemeza. Steed wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo […]Irambuye

Mu 2017 abana miliyoni 1,4 ku isi ‘bashobora’ kwicwa n’inzara

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana rirasaba abafata ibyemezo bya Politiki gutabara hakiri kare abana bakabona ibyo kurya kandi ntibatandukanywe n’ababyeyi, ngo bitabaye ibyo abana bagera kuri miliyoni 1,4 bazicwa n’inzara muri uyu mwaka. Cyane ngo ni abana bo muri Somalia, Nigeria, Sudani y’epfo na Yemen. Muri Yemen hari abana 462 000 babayeho nabi kubera intambara […]Irambuye

Kenya: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cyo gufunga inkambi ya Dadaab

Niyo nkambi y’impunzi ya mbere nini ku Isi. Inkambi ya Dadaad icumbikiye impunzi ibihumbi 260 by’abaturage bahunze Somalia. Umwanzuro wa Leta ya Kenya wari wafashwe mu mwaka ushize, wari ugamije gufunga iriya nkambi kuko ngo intagondwa zishingiye ku mahame y’Idini ya Islam za  Al Shabaab zakuraga abarwanyi. Urukiko ry’Ikirenga muri Kenya rwatesheje agaciro icyemezo cya […]Irambuye

U Burundi bugiye gukura ingabo zabwo muri Somalia, icyemezo bamwe

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi Willy Nyamitwe yanditse kuri Twitter ko ingabo z’u Burundi ziri muri Somalia zigiye gucyurwa kuko Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wabafashaga kwishyura imishahara wafashe umwanzuro wo kutazongera gucisha amafaranga mu kigega cya Leta. Ibi ngo bigaragaza kutizera Leta bityo  ikaba yafashe umwanzuro wo gucyura ingabo zayo. Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo […]Irambuye

Somalia: Ingabo za AMISOM zirashinjwa kwica abasivili 11

Ingabo z’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia mu rwego rwo kugarura amahoro zirashinjwa kwica abasivili 11. Ku Cyumweru abasirikare bari mu gifaro binjira mu nzu bagonga umubyeyi n’abana be batanu mu gace kitwa Marka. Ku wa Gatandatu kandi ngo abasirikare ba AMISOM barashe muri bus yarimo abagenzi bicamo abagera kuri batandatu. Nubwo abaturage […]Irambuye

Somalia: Al-Shabab yiyemeje kwigarura imijyi ingabo za Ethiopia zavuyemo

Video yashyizwe kuri Internet na Al Shabab irerekana abarwanyi b’uyu mutwe bari mu myitozo ikomeye bitegura kuzagaba ibitero bikomeye ku yindi mijyi ya Somalia. Ibi ngo bizashoboka kuko ingabo za Ethiopia zayirindaga zamaze kwigendera bituma isigara iri yonyine nta kirengera. Abarwanyi ba Al Shabab bari barasubijwe inyuma n’ingabo za Ethiopia zifatanyije n’iz’Umuryango wa Afrika yunze […]Irambuye

en_USEnglish