Tags : Kirehe

Naguye mu rwobo rwa m 8 ntwite, iyo bitaba imiyoborere

Mukamutesi Irene kimwe n’abandi baturage benshi bo mu karere ka Kirehe yaje i Nyakarambi kumva imigabo n’imigambi bya Perezida Kagame Paul, ubuhamya bwe ni umwihariko, yaguye mu rwobo rwa m 8 atwite inda y’amezi 7 umwana ntiyabayeho ariko we ariho ngo niyo mpamvu yaje gushimira Kagame. We n’imbago ye, Mukamutesi yabashije kugera ku kibuga kiri […]Irambuye

Wa mugabo w’i Kirehe ‘wiyitiriye BDF akambura abaturage’ yafashwe

Amakuru agera ku Umuseke ni uko Iyamuremye ukekwaho kwambura abaturage ababeshya ko akorera ikigo gitanga ubwishingizi ku mishinga y’urubyiruko n’abagore (BDF), bityo akazabafasha kubona inguzanyo yatawe muri yombi. Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru ivuga ko hari umugabo witwa Iyamuremye Francois Xavier wo mu karere ka Kirehe bivugwa ko yiyitiriye ko akorera BDF akusanya amafaranga million enye […]Irambuye

Kirehe: Abari bashonje byose umwaka ushize ubu ngo bashonje ibinyamafufu

Abaturage mu murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe agace kari karugarijwe n’ikibazo cy’amapfa mu mwaka ushize ubu baravuga ko nibura bejeje ibishyimbo, nubwo biteze neza nk’uko byari bisanzwe byera gusa ubu ngo bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ibinyamafufu byo kurisha ibishyimbo bejeje. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari buvuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo burimo […]Irambuye

Kirehe: Police yatanze amazi meza n’amashanyarazi mu ngo 155

Ku rwego rw’igihugu ahatangirijwe igikorwa cya Police Week mu karere ka Kirehe hatanzwe amashanyarazi ku miryango 155 n’amazi meza yagejejwe ku batuye mu murenge wa Kigarama. Minisitiri Francis Kaboneka na IGP Emmanuel Gasana basabye abaturage bahawe ibi bikorwa kubibungabunga no kubibyaza umusaruro. Aha mu murenge wa Kigarama aho iki gikorwa cyatangirijwe, Police ifatanyije n’abaturage bahanze […]Irambuye

Senderi n’urubyiruko 30 rwo muri Nyarubuye basohoye indirimbo yo kwibuka

Indirimbo yise ‘Turiho’,  Senderi yayikoranye n’urubyiruko 30 ruvuka mu murenge wa Nyarubuye, Kirehe buri wese ngo afite amasogonda 55 avuga incamake y’amateka ye aho muri Kiliziya ya Nyarubuye benshi biciwe, bake baharokokera. Senderi ati “Twayikoze kugira ngo dufashe abakiri bato n’abakuru kugira ngo bafatanye kwibuka ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri rusange no […]Irambuye

Kirehe: Udukoko twa nkongwa twibasiye imirima y’amasaka mu murenge wa

Mu murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe haravugwa indwara yitwa “Nkongwa” yibasiye amasaka aho ishaka ryuma rihagaze rigahita rivunika. Abahinzi bavuga ko iyi ndwara yafashe igice kinini cy’uyu murenge kandi ngo nta muti bafite wafasha kwica udukoko turya amasaka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama buvuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri kariya gace, gusa […]Irambuye

Mahama: Abagore mu nkambi y’Impunzi z’Abarundi ntibazongera kubyarira muri shitingi

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, mu karere ka Kirehe hatashywe ku inyubako zigezweho zizatangirwamo serivise z’ubuzima zitandukanye, igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama. Hatashywe Ikigo Nderabuzima n’ikigo cyita ku babyeyi (Maternity) n’ikigo cyakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibazo cy’indwara y’icyorezo yandura. Impunzi zasabwe no kugerageza kwirinda indwara no kugana ibyo bigo […]Irambuye

Kirehe: Hatoraguwe umurambo w’umugore wishwe atemaguwe

Mu murenge wa Mpanga, mu  kagari ka Nyakabungo Dancile Kabageni yishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana, umurambo we watoraguwe mu nsi y’urugo rwe mu gitondo cyo ku cyumweru, babatu bakekwaho urupfu rwe batawe muri yombi. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yatangarije Umuseke ko umurambo wa Kabageni watoraguwe ujyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe. Yavuze ko bigoye kwemeza igihe […]Irambuye

2016 ibiza byangije miliyari 175$ ku isi, mu Rwanda bizatangazwa

Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage. Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu […]Irambuye

Kirehe, umushinga w’Ubuhinzi bugezweho bwuhiwe uzatangwaho miliyoni 120 $

Uyu ni umushinga wa gatatu mugari wo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga uzaba uvutse mu Karere ka Kirehe, akarere kera cyane ariko kagakunda kuzahazwa n’izuba ry’igikatu. Ni nyuma y’Umushinga w’umuherwe Howard Buffett uri mu murenge wa Nasho n’undi witwa BRAMIN (Bralirwa & Minimex) wo ukorera mu murenge wa Ndego muri Kayonza. Export targeting Modern Irrigated Agriculture Project, […]Irambuye

en_USEnglish